Digiqole ad

Patrick Karegeya yapfuye yishwe

Kuri uyu wa 01 Mutarama 2014 Patrick Karegeya wahoze akuriye iperereza ryo hanze mu Rwanda yabonetse yapfuye muri Hotel Michelangelo Towers i Johanesbourg ahitwa Sandton.

Col. Patrick Karegeya
Col. Patrick Karegeya

Lieutenant-Colonel Katlego Mogale wo muri Police ya Sandton yavuze ko basanze umubiri we wishwe unizwe, babona imigozi hafi yawo.

Uyu mupolisi yatangarije Sapa News ko police ya Sandton yatangiye iperereza kuri uru rupfu.

Karegeya w’imyaka 53 yari amaze imyaka igera hafi kuri ndwi mu buhungiro mu gihugu cya Africa y’epfo.

Yavuye mu Rwanda mu 2007, nyuma y’uko muri Nyakanga 2006 yambuwe amapeti yari afite n’urukiko rwa gisirikare kubera ibyaha by’imyitwarire mibi, gutoroka igisirikare, ubugambanyi n’ibindi.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda rya RNC rikorera muri Africa y’epfo ryahise ritangaza ko Karegeye ngo yishwe.

Karegeya aheruka kuvugana na bagenzi be kuwa 31 Ukuboza 2013 19.30h nyuma kuri uyu wa mbere Mutarama 2014 mwishywa we yamusanze muri Michelangelo Towers Hotel yitabye Imana.

Police muri Africa y’Epfo ntabwo iratangaza kugeza ubu icyo uyu mugabo yazize. Police yaho yatangarije RFI ko igiye gutangira iperereza ku rupfu rwa Karegeya wahoze ari Colonel, umubiri ukaba uzakorerwa ibizamini (Autopsy) kuwa gatanu.

Karegeya asize umugore we Leah n’abana batatu.

 

Umuseke

117 Comments

  • nn

    • None se buriyatuvuge ko ari abazimu b’abantu yanize agishinzwe iperereza ryo hanze bamuhitanye cyangwa uwakamusimbuyeho nawe yamupangiye. Ni uko nyine nta burenganzira umuntu aba afite iyo yapfuye naho ubundi abo yoherejeyo ntibatuma ahagera yagashakiwe ahe ha wenyine. Ibi bibe isomo ku basigaye: Ntawe uzarama nk’umusozi ntihakagire ukora ubusa yisiga amaraso y’inzira karengane. N’uwamwishe kandi si kera vuba aha aramusangayo. Ni iwabo wa twese, ari abajya i kuzimu n’abajya mu ijuru bose baca mu rupfu. Iruhukire mu mahoro, kurara wihisha ntibizongera kukugora ukundi.

  • Col. Karegeya, igendere ntabwo tuzakwibagirwa ubutwari bwawe. Imana iguhe iruhuko ridashira. RIP

    • Intwali se harintwali ihunga muvuge muti ahubwo ntantwali ihunga iremera ikahagwa

  • Uwamwishe ntazapfe. Gusa igihe cye nawe kizagera. RIP Patrick.

    • Niko bimera buriwese agira igihe cye, mubimenye rero mwirinde gusiga inkuru i musozi, iyo biza kumenyekana Matata Christophe ntaba yarapfuye ruriya wenda aba yarazize ibindi.

  • SHA KAREGEYA WE IGENDERE TWAGUKUNDAGA. EREGA BIRAGOYE KWIHISHA.

  • Karegeya yari amaze imyaka myinshi agendana kabutindi SIDA buriya niyo imuhitanye ntakabuza pe! Gusa Imana imwakire mu bayo.

    • kalisa,ndagushimiye cyane uri umuntu uzi kureba kure,gusa niba urwanda rugifite abantu bareba kure nkawe,nta bantu rufite koko ugatinyuka ngo igiswaku,iri uwo gushyirwa muri park ukabana nizo muhuje ubwenge mukibera muri predatism kuko ntabumuntu ugana

  • Col. Karegeya, may your Soul Rest in Peace.
    Nihanganishije umuryango wa Nyakwigendera, Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • SIDA iranze iramuhitanye bahu! Ariko se buriya iyo anwa imiti ko yari afite amafaranga menshi? Azize ubusambo bwe kabisa.

    • Ariko gushinyagura byabamarira iki?? kabone niyo waba wanga umuntu niwavuga amagambo nkayo niyo yaba yaraguhemukiye niwabikora. gusa nawe uzagerwaho tegereza

      • Niko manzi we ubwo uziko bushobora gucya wapfushije urira muge mwitonda mubyo muvuga nawe ntuzahoraho .

  • igiswaku kiramwivuganye da!, gusa mwitondere abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda cyane cyane agatsiko ka RNC ubu bagiye gukwirakwiza igihuha ko yishwe na Leta ya Kigali, kugira ngo babone ibyo baba bavuga muri iyi minsi, birakwiye ko abanyarwanda tuza kumenya gushishoza neza maze tukirinda ibyo bihuha.

    • Gael, ibyo uvuze Imana ikubabarire kuko sinari nzi yuko kuri iki gihe hariho abantu bagitekereza nkawe!! Kabutindi se ni wowe wayimuteye? None se bakubwiye yuko yaguye mu bitaro aho yari arwariye iyo ndwara? Sha mujye mwitonda mubyo muvuga. Niba utazi ikintu ujye wicecekera kuko uba wishiraho urubanza rutari ngombwa.
      Ujye wibuka yuko nta kibera munsi y’ijuru kitazigera kimenyekana so niba ari SIDA yamwishe humura bizamenyekana. Kalisa uri tres impoli, uzige language yo kubaha abantu kabone nubwo mutaba muvuga rumwe.

      • lorenzo, icyecyekere mureke kuko ibyo avuga hari igihe nawe azaba atakibivuga kuko ari nka see cyangwe mukuru we niyabivuga.. erega ibihe birahinduka ubwo hari igihe nawe azamenya ukuri.

        umuryango wa KAREGEYA MWIHANGANE KUKO ABAGIZI BANABI BARAHARI

    • Yewe koko abashinyaguzi bazashira kera. umuntu yishwe none ngo igiswaku koko…. ahhhhhh murabe maso kabisa kuko ibyo uvuga nawe uri umuntu kandi niyo nzira yatwese yaba uwamwishe nuwapfuye bose bazahurira mubwami bwijuru. naho ukuri kuzwi n’Imana yo mwijuru idahiswa ibibera kwisi. imana imwakire mubayo kbs

    • gael ufite ikibazo kubwonko bwawe nabandi mwese muvuga ngo sida iramwivuganye. haruwo babwiye ko yaguye kwa muganga ngo dushingireho tuvuga ko azize sida.abashinyaguzi muzahoraho kdi muzabona ishyano hatari kera.may yr soul RIP karegeya

  • ICYO JYEWE NSHIMIRA IMANA NI UKO NZARINDA NSAZA NTAMENNYE AMARASO, NYUMA YAHO MENYEYE IGITANGAZA YADUKOREYE MU MYAKA IBIHUMBI 2,000 ISHIZE.

    (R.I.P.)

  • ariko abashinyaguzi muba henshi koko, nonese iyo SIDA muvuga yamwishe atanataka umutwe. ese iyo SIDA niyo yamunize ko amakuru yemezako yishwe anigishijwe umugozi?? kandi nandi makuru atandukanye niko yemeza.

    Banmwe mu Abanyarwanda baracyafite ubugoryi bwinshi buteye n’umujinya. uwapfuye yapfuye ariko hagati aho musigeho kuvuga ubusa ngo ni SIDA.

  • HAHAHHA! NONE SE SIDA INIGISHA IMIGOZI!!!!!!!!!!!?

  • RIP Col. Karegeya. wari intwali rwose ntabwo tuzakwibagirwa. Wabaye indashyikirwa mu mikorere kandi wakomeje kurwanya ikinyoma Imana izabiguhembere.
    Iminsi yacu twese kuri iyi si irabaze reka twimike umuco wo kubana mu mahoro n’ubworoherane naho ubundi ntaho tuva ntaho tugana!!!

  • Karegeya wari inywari yu rwanda ,abo bavuga ngo ni SIDA ,ubwo nibo bayikwanduje ni batekereza mbere yo kwandika ,gusa ukuri kuzamenyekana,May your soul rest in peace

  • yo karegeya imana imuhe iruhuko ridashira

  • ubundi se yahitanye matata agira ngo we nta muryango afite uzihorera, kula kulipa

  • Ariko SIDA ni mbi mana yanjye, itumaze ho abavandimwe! Karegeya igendere uruhukire mu mahoro, gusa ugiye tukigukunda.

    • Wagona iyo sida uvuga ari wowe izahitana ruriye abandi rutakwibagiwe .

  • ubundi se yahitanye matata agira ngo we nta muryango afite uzihorera, kula kulipa

    • mbe lucia we yica matata waruhali kuba yapfuye byagushimishije ,ahaaa

  • iyi myaka ishize, iyo wumvaga karegeya wumvaga yarahindutse asigaye ashaka gusenya ibyo yarwaniye, ibyo yubatse, wumvaga atagishakira amahoro nagato u rwanda. ahubwo abanyarwanda twagakwiye gushimira imana ko idukijije umuntu utashakiraga abanyarwanda amahoro

    • Ese wowe urumva uri muzima wishimira urupfu rw’undi muntu! Ruriye abandi rutakwibagiwe, twese tuva atukura! Wowe se uruvuga neza ejobundi nibakurutsa ibyo waryaga ntuzatangira ukavuga ibiterekeranye?

      • Rwangombwa nkunda commenter zawe rwose uvugisha ukuri ntamuntu ugomba kwishimira urupfu rwa mugenzi we kuko twese turabagenzi abishimye aho muri hose mwigaye kandi mwicuze erega Imana iba ireba hose uticuza ibibi yavuze azabibazwa .

    • Muravuga amagambo atari meza.Kdi mwese ndahamya ko ntacyo muzi.
      Ibya politics biraturenze ncuti.
      Kandi ntawishimira hejuru yurupfu.Kirazira mumuco Nyarwanda.
      Aruhuke amahoro..
      Imana itabare umuryango we umufasha we n’u Rwanda muri rusange

  • “Uwicisha inkota nawe azayicishwa”, birumvikana ko n’uwicisha umugozi nawe ari uko! Uguhora ni ukwa Nyagasani ntabwo uwo ariwe wese wabikoze bizatinda kumushikira nibinatinda ntibizahera; May your Soul rest in Peace.

  • kalisa na lorenzo sha imana ibafashe pls uwapfuye yapfuye ariko ibigambo mufite mwabahungu mwe sha kare kandekera wo naye mwogedde bubiiii sha ari jye bitewe na comments zanyu zimafuti cyokora nyine yesu yaravuze ngo mureke urukungu rukurane namasaka naho nakarukuyemu kabisa umuryango wa patric natwe turimo mwebwe ntimuzi ko turi nomuri gahunda yandumunyarwanda koko nifatanyije numuryango wa patric madam abana na babyeyi be nigihugu mri rusange imana imuhe iruhuko ridashira

  • icyo nibaza kubantu bizera IMANA tuvuga ko umunsi wumuntu atazawurenza kdi nicyo azazira IMANA iba ikizi koko buriya IAMANA yateguye jko azira SIDA yicisha umugozi nkuko nabonye babyanditse ko yanizwe na sida?ikindi sida bavuga niyayindi twandurira mubusambanyi cg numuntu witwa SIDA unigagura abandi?munsobanurire ababizi itandukaniro ryasida yubusanmbanyi ninigana

  • nuko nyine ari bibi kwishima umuntu yapfuye kandi si n’umuco w’abanyarwanda ariko Karegeya yari mubi cyanerwose kandi ababi urupfu rurabarya, so nta mpuhwe mufitiye kuko nawe ntazo yigiriye ubwo yigiraga igicucu kandi ubwenge azi aho bubarizwa!!!

  • yeah!!!ndumiwe ese sha mwabanyarwanda mwe ntimuzi aho twavuye muri 1994 none ndumva muvuga mugaramye nubwo karegeya yaba yarakoze ibibi bingana bite mukaba ntawe yasanze murugo ngo amucuze utwe none ibigambo.com birorongotana muvuga kurusha bbc mubikurahe ahubwo nimusengere reta ko ariyo bagiye gukorera imisaraba yabagwa hanze itazi naho berekeje kuko ntabyangombwa baba basabye ambasaderi wurwanda muri africa yepfo yeah sory igendere nyine niba aribiswaku bivugwa umufasha we tuzarebako ntawumwiyegereza
    ngo amurebeho nibwo tuzabyemera

  • Ariko se tuvuge ko abantu bose mukoresha internet mwese mutageze mu ishuli?sida se yica nk’igicuri ku buryo umuntu agwa muri hotel?iyo Imana iba igihaniraho mwari kumenya ukuli uwabikoze imugaragaje.

  • tuzirikane ko afite byinshi yakoreye igihugu bityo rero niyo atarakivuga rumwe nurwanda ariko numunyarwanda bivugako harimbaraga urwanda rutakaje wenda amaherezo bari kuzageraho bakumvikana mukubaka igihugu. naruhukire mumahoro.

  • Col Karegeya R.I.P

  • Oh Mwanakosi!!!!!!uziko uru Rwanda dutuye imana ishatse kurukuramo ababi hakwisigarira ibimere n’inyamaswa?sha jya wisengera ubundi urye wiryamire buri wese Imana iramuzi.Peace.

  • ntakundi R I P Umuryango we wihangane!

  • Nta muntu ushobora kwishima iyo yamennye amaraso.Uzi buriya uko ameze?ushyize abantu 1000000 muri stade njyewe namufata akaboko nkamubereka.aba akanura ukwe kandi ubona isi yamubanye ntoya ashaka kwiruka.

    • keretse uwacukuye ibijumba mu murima w’abandi niwe wafata muri ubwo buryo!!!!

      • oya jyama uwacukuye imyumbati!!! ariko sha turaseka mubibabaje. pole sana na family ya nyakwigendera.

  • cc Nimuceceke tuzi neza ko sida yo mu Rwanda yicisha umuzi.

  • Indaya iramwivuganye walah!! Utazi umurundi amurunda mu nzu kabisa ndabibonye. Niyisangire Matata, wenda baziyunga.

  • Karegeya ugire iruhuko ridashi reka twekureba ibibibye gusa turebe nibyiza bye.

  • Uh none tubivuge ngo iki! Ni Jenocide igikomeje da!

  • ntimuramenya uwamwishe! mujye ku ikaze muramusangaho!birababaje kuba sebatunzi ari twe tumarana !hari abibwira ko bazatura nk’umusozi iyo bahemukira abandi!

  • nta amahoro y’umunyabyaha .ayo ni amagambo yanditse mu gitabo gitagatifu. Dushimire imana.

    • hahahaha

  • NTUKISHIMIRE KO UMUNTU YAMFUYE KUKO NTUZI AHO ABA AGIYE NKUKO UTAZI NAWE IKIKUBESHEJE HANO KU ISI CYANGWA IKIZAKUBAHO.NIBA YARAKOZE NABI BIMUREKERE NIBA YARAKOZE NEZA BIMUSHIMIRE. DUSABE AMAHORO

  • ariko bantu bari kwandika mwandike muzi ibyo mwandika ibyo aribyo surtout aba vuga ngo sida iramwivuganye ” sida yica nki igicuri cy umutima ” ahaa mwiturize kuko IMANA irahari

  • Karegeya ntago imana yamwakira , hishe imbaga nawe , Lizinde , bugilinfura , Sendashonga , murumuna wa Bagosora Cameroun !!! NTIBABALIKA abavuga rero ngo yitabye imana . sinzi aho babikura yitabye SHITANI

    • Huhuhuhuu, wowe se ibi wanditse ubikuyehe?????

  • imana iguhe iruhuko ridashira nkumuntu wumusaza

  • Ahaaaaa! Tekereza gupfusha ba Seniors Officers 2 mu mwaka umwe. Reba Kimasa, urebe Karegeya! Ingabo nazo zaragowe, erega ibyaye ikiboze irakirigata. Uriya nawe yari uwacu kandi hari imbaraga yatanze kugira ngo iki gihugu kibohorwe! Abamuvuga uko mushaka nababwira iki, icyo nzi nuko yari umusirikare nubwo haba ahari inshingano atujuje natwe tutazi neza. Uwo mwabanye ntaba ikirara! Mujye muca inkoni izamba

  • Muri Hotel we nyine yakoraga iki afite umugore n’ikibazo nibaza? imigozi ya Hotel yamwishe yo bite? ibya matata christopher we bimeze gute?

  • Yibe na we aragiye, ibibazo bisigaranye abasigaye.
    Muzashirira ku migozi ahubwo mutarebye neza.Inshuti yawe ni woowe wenyine.Ntukizere n’uwo mwashakanye iyo bigeze ku ifaranga!

  • afande ,ingendere nakundi gusa ibyo wakoze birabaye byaba byiza c bibi kwisi ni ko bigenda .

  • Ariko azashyingurwe mu Rwanda kuko n’umwana wu Rwanda kabone nubwo yari yararuhunze.

  • AFANDE PATRICK KAREGEYA, NKURIKIJE INYADIKO NSOMYE HANO MU M– USEKE, NIFUJE KO IMANA YAMUHA IRUHUKO RIDASHIRA KANDI IMWAKIRE MU BAYO.

    • sinishimiye ko Karegeya yishwe, ariko nawe ngo yishe benshi!!! ubwo rero niba Imana imwakira cg itamwakira, niyo yonyine ibize!! ariko rero urakoze kubimusabira!

      • UVUZE UKURI

  • RIP KAREGEYA! Imana ikwakire mubayo kuko nubwo wari warahunze! twe nkabanyarwanda tukubahira ko hari igihe kigera kumyaka 10 wamaze ukorera igihugu kigatera imbere kubw’ubutwari bwawe.so umuryango wawe,inshuti n’abavandimwe bose bihangane niko bigenda.

  • RIP COL. PATRICK KAREGEYA.

  • ego mama rero , kayumba we ubwo aracyahakora iki? ruriye karegeya rutamwibagiwe! niba azubwenge akuremo ake karenge!

  • Abakora iperereza bitonde bo gushukwa ni Abakwiza ibihuha basebya Kigali kuko amakuru afitiwe gihamya ni uko yishwe ni indaya ye na ZUMA. Yakundaga IGITSINA none arakizize. Abakobwa, Abagore… babandi yasambanyaga!!!!

    • Gihamya! iri he??? ko ndeba ntaho utaniye nabo bari busebye kigali!!

    • It Seems you are stupid . You need psychiatric counselling,dude.
      Have you ever gone to Ndera for some recommendations?

  • Interahamwe inkoramaraso ziramwivuganye,igihe zatwiciye ntizishirwa,zitumaze umugenda …nizo ntazindi zica kuriya.RIP Karegeya.

    • ubitiye gihamya? zibahe? uwica wese ni interahamwe? icecekere ukuri Imana iragufite

    • hahahhaa! karegeya yicwa ninterahamwe??? ahubwo se kweli interahamwe zamenya aho iyo hotel iba! yewe mureke byendaguseta kuko birababaje

      Mureke kurunyanyagiza! niperereza ntirirakorwa! cyereka niba werekwa nabyo byashoboka

  • RIP.COL PATRICK NTUZIBAGIRANA.

  • wwwwwwwwwwwwwwwwwwwwww

  • tu me tueras ,tu me suivras ,tot au tard tu vas venir……(indirimbo ya Ben Rutabana)

  • Wowe uvuga ko ari sida yamwishe ndagirango nkubwire ko ,nibe nawe yishwe na sida ,wowe uzicwa n’umutima tegereza sha!

  • ariko mana RNC irabeshya buriya yiyicishije ngo yapfuye ari imitwe ayo na mayeri ya kayumba bana . karegeya ni muzima ubu se ninde muntu wasanga undi muri hotel ngo amwice avuye muri embassy yurwanda muri south africa ubwo se urwanda rwaba rufite power ingana gute kuburyo rwakinjira muri hotel yinyenyeri irenze ebyiri ngo rugiye kwica umuntunjye simbyemera keretse niba banyirihotel babifitemo uruhare kuko ntakuntu umuntu yamenya hotel arimo ngo anacurishe urufunguzo rwa hotel rwicyumba araramo ngo agiye kwica karegeya nukuvuga ko ari nyiri iyo hotel wamwishe mureke kubeshyera urwanda ndabizi ko arirwo bagiye kuvuga babura babishoboye ba kwica rudasingwa kuko niwe ufite akarimi kabi rero karegeya ntacyo baba bamushakaho

  • ariko mana RNC irabeshya buriya yiyicishije ngo yapfuye ari imitwe ayo na mayeri ya kayumba bana . karegeya ni muzima ubu se ninde muntu wasanga undi muri hotel ngo amwice avuye muri embassy yurwanda muri south africa ubwo se urwanda rwaba rufite power ingana gute kuburyo rwinjira muri hotel yinyenyeri zirenze ebyiri ubwo se bacurisha urufunguzo rwamashambre yo muri hotel yose ya south africa kugirango bajye bashobora kwinjiramo bashoboye kumenya ama nama yabatavuga rumwe yahabereye ubuse bafite ubushobozi bwo kwica ntibakica rudasingwa ufite akarimi kabi njye karegeya nabonaga yicecekera atavuga menshi nka rudaingwa. gusa niba arukuri yapfuye umuryango we wihangane kuko ndumva ko ubabaye ndibuka akana ke bahunganye rwose ubu nako kari mugahinda ariko nyine ntibabashyere urwanda rwose kuko south africa haba ibirara babicanyi iyo bahungira iburayi ntakibazo baba bafite

  • ico nababgira icaha kinini nugushinyagura intumbi!!!!!!
    abamwishe nabo bazapfa ariko haracari vuba kumenya uwamwishe.
    Imana imwakire inababarire ababikoze yuko ugize ngo wice abanzi bawe bose wamara imbaga yabantu.banyarwanda kubera politique musigaye muvuga uko mubonye!!!!!?

  • Sinshobora kuzaceceka imbere y,abicanyi n,iyi coments nimushaka muyinyonge!! Muzi ukuntu ikinyamakuru cy,igihe cyakoraga propaganda igamije kuzavuga nyuma y,uko bamuhitana ko ariwe wishe matata !! namwe abanyamakuru ntimugomba gukorera abicanyi!! ingeso yo kwica abantu mu rwanda igomba gucika !! none se ko twirirwa tuvuga ngo Mandela ni intwari muziko yakoze ikindi ki?? n,uko yarwanyaga abantu bameze nk,abo birirwa bica abantu baziko kwica ari igisubizo ! kandi nyamara si igisubizo ahubwo kizabyara ibibazo mutazashobora kwikorera!!

  • Uyu Karisisi/Karirisi na Karegeya bari bafitanye mubano ki? Biravugwa ko uriya mucuruzi Karisisi/Karirisi yagezaga kuri Karegeye amakuru ya ndani muri FPR/RPF. Reka tubyemere. Njye aho ndeba ni ukumenya niba batari bafitanye undi mubano wundi: homosexualité. Karegeya afite umugore ariko ntiyaje kumusura nibura ngo barangizanye umwaka ndetse batangirane n’undi. Ahubwo Karegeya yagiye muri iriya hoteli, mu cyumba, guhura n’uriya mugabo! Twibaze!!

  • icyo uricyo ntugisiga muragendana uhunga urukugendana ntawuhunga urumurimo muhe abanyarwanda amahoro abanyafurika yepfo ntimuzabakinishe ntbakunda ababavangira ahubwo n’abasigaye batahe turacyabakeneye mu Rwanda ni amahoro.

  • Mujye murangwa n’ikinyabupfura n’umuco kandi niba mutubaha abandi namwe ntimuziyubaha nyakwigendera uriya buriya niyo nzira ye nawe ufite iyawe ishobora no kuba mbi kurusha iriya ngo mugabo mbwa aseka imbohe ni mureke gushinyagura no guteta kuko ruriye abandi rutabibagiwe.Imana imwakire.

  • Pole sana kumuryango we numuryango nyarwanda muri rusange.

  • ubu isi iratwiyeretse neza ejo bundi twavugaga ngo Habari afande, yes Sir etc. none ngo ibiswaku sijui nini nabandi muzavuga mutyo…nta byishimo n’ibyubahiro by’isi koko…ntawe urukinga

  • Afande wajye. Birababaje.aliko nyine ngo ugenda ishyamba utazi ugaci inkoni idacibwa.Abantu bomuli kiliya gihugu ubusazwe banga abirabura baturutse ahandi,noneho we yagiranye ikizere mubucuruzi.None arabizize.Tuzahora tumwibuka kuko yigeze gukorera igihugu cyacu Imani imuhe iruhukiro lidashira.

  • Ahaaa,gusa abashinyaguzi babizi neza ngo ni SIDA!ariko niba iyadutse irigukoresha imigozi iramara benshi,igeze muri afrika y’epfo itayogoje mu Rwanda,Iyo SIDA muvugase abenshi ntibahejeje mu minyororo.Ariko nyine mugatinyuka mukavuga gutyo babandi se bayirambyemo ko itarabaniga,ubu bwoko bushya ni rurangiza.TURAKIZWA N’IMANA.”SUBIZA INKOTA MURWUBATI,KUKO UWICISHA INKOTA NIYO NAWE AZICISHWA”

  • Mureke ubutabera bukore kuko guca urubanza rutagira ukuri ntacyo bimaze. Sida ntabwo uwo yishe basanga yanizwe n’umugozi, kdi niyo yaba ariyo si ngombwa kubyishimira kuko nawe ejo yazakwica kdi ikakwica nabi kumurusha. Muri bibiliya haranditse ngontukishime k, umunsi mugenzi wawe yapfuyeho, byanditse muro Obadia
    Twe dutegereje ibisubizo, gusa nibaza ukuntu yaguye muri hotel, yarangiza akicishwa imigozi ya hotel, nizere ko abayobozi bayo barigukurikiranywa ?nta camera se zihaba ?

  • Imana imubabarire imwakire aheza mu ijuru, kandi ihumurize abana be n’umufasha we.

  • ariko abavuga nabi uwapfuye bazi neza ko ntawe uzi umunsi we cg ikizamwica?mwacishije make ko na kinani yavugaga ko ari ikinani cyananiye abagome n,abagambanyi,umuntu amenya iminsi amaze ariko ntazi iyo asigaje ,musenge imana yo mw’ijuru idutabare abanyafrica naho turamaranye neza neza kdi ntawuzabijyana.

  • Niba wemera imana ataruko winjiye murusengero cg mumateraniro ukaba utayibuka aruko urimubyago ugirango igukize mwese mwibukeko itegeko twahawe ari rimwe gusa ryo gukundana aha yezu cg yesu yadusabaga gukunda abanzi bacu kuko gukunda abadukunda biri automatic ntacyo bisaba nubwo ari rimwe ryaratunaniye dusabe IMANA Ingabire yurukundo mwibuke ko YEZU amaze kuzuka yiyeretse bwambere abishibe. Nimumfashe dusabire umuntu wese wambura undi ubuzima icyo aba akoze nugasuzugura IMANA

  • Wangu mujye muceceka gusa Imana ihora ihoze kandi uwicisha inkota niyo yicishwa Karegeya yanize benshi none nawe bamwumvishije uko iiziriko kimera.
    Gusa yashoje nabi kandi atangira nabi umwaka.

  • Ariko narumiwe koko!Banyarwanda dukwiye kuba dutekereza ku kintu cyaduteza imbere kurushaho, aho kuvuga gusa kandi nyine iperereza rigikomeje. Dukwiye kuba ubu tuvuga ukuntu uyu mwaka tugiye kwiteza imbere twihangira imirimo n’ibindi byiza byateza u Rwanda imbere,njye nuko mbibona naho urupfu rwo murabizi ko nta muntu n’umwe ufite kudapfa. Mureka iperereza rikore akazi karyo natwe dukore ibizamura igihugu biganisha ku iterambere rirambye ni bwo tuzubaka igihugu kihagije muri byose.Tuvuge make dukore cyane.

  • YEZU,umwigishwa we yitoreye amaze kumugambanira ,baza kumufata,maze yuda iskaliyoti aramusoma,barammwegera bashaka kumufata maze PETERO akura inkota murwubati aba akase ugutwi k’umwe mubari baje kumufata maze YESU ati” PETERO SUBIZA INKOTA MURWUBATI KUKO UWICISHIJWE INKOTA NAWE AZAYICISHWA”,KANDI IGIHE KIZAGERA IBIHISHWE BYOSE BIJYE IMBERE Y’AMASO Y’abantu uko bikurikirana.

  • yaaaaaaaa niko ye izi mvunamuheto zindaya ziratumaraho abanntu uyu nawe ziramwirengeje nabandi barye bari menge nahubundi agahuru kimbwa karahiye zirabamarira kwicumu

  • Ndebye comments ndumirwa !Uwazanye ndi umunyarwanda iyo atekereza neza kurushaho akaganisha kukuvura imitima y’abanyarwanda kuko irarwaye,aho kuzana gusa ba Minister Murekezi na bagenzi be berekana urwango bagiriye abatutsi kuva muri 73,akanerekana n ‘urwango abatutsi bagirira abahutu,noneho akabakanda bose aho barwaye noneho akabunga.twagize u rwanda rwumva ko kwica umututsi nta cyaha ari ukwica inyenzi nyuma tugira u rwanda rwumva ko kwica umuhutu ari ukwiza aduyi interahamwe, inkoramaraso nibindi… ibi sibyo dukeneye !!! mwihane kuko Imana izabahana bidatinze.

  • reka bamwice abo yishe se bo ntibari abantu!!!!

  • Arikose haruko atari yagize ngo ahunge? Ubwose ahandi hasigaye yahungira nihe. Gusa Nyagasani azamuturindire, ndetsearinaho ahungira

  • niba mwizera ubutabera mureke amagambo, dutegereze icyo buzatangaza .

  • haaaaaa kwisi ntamwere dufite ibyaha byacu nibimwe twihanganirane wowe wiyisi Mwanakosi ngowaserebuye kuko umunyabyaha yapfuye uwakwica abishe abandi murwanda ushobora gusanga ntamuntu numwe wasigara mumuryango wawe cyamgwa nomubaturanyi muturanye cy nawe wasanga urukabuhariwe kwifuni warabamaze ariko warangiza ukigiramwiza???? nkwifurije kubaho nabandi bakabaho uwapfuye imana imwakire kdi irinde abe basigaye. namwe ibibigambo bishinyagura ibahembe ibibakwiye.

  • Uwamwishe yarahemutse cyane,azabibazwe kwisi no mukuzimu kwa shitani kuko nta juru yabona.RIP COL PATRICK

  • Ndashaka kugira icyo mvuga nanjye ku rupfu rwa Karegeya dore imbere nacecekeye!!!!
    Ndagira nti urupfu nk’uru rurababaza ruranababaje ntawukwiye kurwishimira. Uwabikoze nawe nimutegereze
    ubutabera buzamugaragaze azabiryozwe.

    Ariko ku rundi ruhande, ese kuki Karegeya?
    Kuki atari undi munyarwanda uba South Africa bishe? Kuki bishe Karegeya?
    Nabonye ahantu henshi bavuga ngo ni Leta y’u Rwanda yamwicishije, njye ndavuga nti birashoboka cyangwa ntibishoboka kuko nta confirmation ya Police iragaragaza uwamwishe n’uwamutumye.

    Kuki Karegeya yishwe?
    Karegeya ni “enemy wa Leta y’u Rwanda nk’uko amb w’u Rwanda” South Africa yabitangaje (nubwo atigeze avuga ko Leta y’u Rwanda ariyo yamwicishije)
    Kuba enemy wa Leta si igitangaza, kuko na ba Ingabire, ba Col Habyarimana Emmanuel, ba Rukokoma, ba Padiri Nahimana n’abandi benshi ntarondoye ni “Enemies” ba Leta y’u Rwanda iriho ubu.

    KAREGEYA icyo abarusha yari Dangerous enemy akaba na Threat ku Rwanda kuko yari yarivugiye ko intambara ku Rwanda ariyo yakemura ibintu. Kuvuga gutyo ubwira Leta c a dire ko utangije intambara kuri yo, nayo rero yaguhiga kubura hasi kubura hejuru kuko uba utakiri enemy nka Victoire cg Rukokoma na Nahimana….

    Karegeya rero ndumva njye nemera neza ko yari umwanzi w’u Rwanda ubu (Leta bien sure kandi niyo iduhagarariye twese), bityo kuba yishwe ku bwanjye ndumva ari igitego kuri Leta kuko yishe umwanzi wayirwanyaga anafite gahunda ndende.

    KAREGEYA yateguraga ibibi ku Rwanda
    Ndashimangira ku kuba Karegeya yari umusirikare, ufite amabanga menshi ku gihugu, ndetse abo bivugwa ko bamwishe ni abari bamuzaniye andi mabanga.
    None niba yari impunzi isanzwe kuko yahoraga akusanya iby’amabanga y’igisirikare cy’u Rwanda na Leta? ni uko hari umugambi muremure mubisha w’intambara yariho acura we na bagenzi be.
    Uwo mugambi nta wundi ni INTAMBARA ku Rwanda aho yaca hose. Sinzi aho yari ageze yitegura icyo ntashidikanya ni uko iyo gahunda ariyo yari arimo ndetse na bagenzi be.

    Nonese abanyarwanda uyu munsi dukeneye intambara? cyangwa dukeneye amahoro n’umutekano?
    Ku bwanjye Karegeya wateguraga intambara arutwa na Rukokoma uhanganisha ibitekerezo bye (iyo nawe atazanyemo ingengabitekerezo yo kuryanisha abanyarwanda).

    Ntawishimira urupfu rw’umuntu ariko ntanubabazwa n’urupfu rw’umwanzi cyane cyane uw’igihugu nka KAREGEYA.

    Ndabona asa n’uwababaje benshi ariko amaraso ye ntabwo aruta ay’abanyarwanda boseeeeeee bapfuye baharanira ibyiza n’ibibi.

    Ni uko njye mbitekereza ubwo namwe mufite ukundi mubibona ku rupfu rw’uyu Patrick Karegeya.

    Mubeho

  • Imana Imwakire mu bayo kandi Ikomeze abo asize. Ubwo uwamwishe yenda we ntazapfa. Bavandimwe BanyaRda, u Rda rwapfushije abantu benshi cyane ku buryo nta munyaRda wari ukwiye kwica cg kwicisha mugenzi we.

    Mana Jya uduha ubwenge buturuka kuri wowe

  • arikosha umuntu wishe uno muntuuuuu??!ariko nawe arye ari menjye!ubu ni karegeya ejo we!!naho abandika batumwe kuyobya imirirari abanyarwanda ntago turiabapfapfa!kubona turabona,kumva turumva,kuvuga nono!RIP munyarwanda.nyamara icyo dupfana kiruta icoydupfa.take care.

  • Erega buriya njye ubaruta ubukuru mbabwire, nta Sadam nta Kadafi kko bose bakoze neza banakora nabi, kdi nta Habyarimana nta na Mobutu barishe baranakiza. Kdi nta Kagame nta na Kaguta, nta Kabila nta Kenyatta.

  • sha murinde ururimi rwanyu kuko ibi biriguca amarenga ya hazaza hu rwanda

  • njye nibarize jmv ,none se ibyo Wavuze nibyo byatumye mumwikiza! ariko nanone guhora ni uku witeka!ujye uzirikana ko aho agiye nawe uzamusangayo, ibyiza mwategereza nyagasani akamwijyanira aho kwisiga amaraso mu biganza! yego si wowe wamwishe ariko ni bene wanyu muhuje ibitekerezo bya gipagani.

  • Uko yaba yapfuye kose arangije iminsi ye ku isi. Nibwira ko utapfuye uyu munsi, nawe hari uminsi azapfa urwo yapfa urwo arirwo rwose. Gusa icyo umuntu wese yakwibaza niyibaze inkuru azasiga imusozi. Nibaza ko ari byo twakwitaho kurusha uko twakwita ku barangije urugendo rwabo. Irebe,wongere witekerezeho uramutse wimenye neza wababarira abandi. Burya nta muntu mubi uruta we bwite.

  • RIP ROHO YAKE IPUMUZIKE KWA AMANI.

  • Ese bagenzi banjye mwaba mutekereza kubyo mwandika mukanabishyira ku rubuga nk;uru? SIDA,….duharanire ibitwubaka nk’Abanyarwanda naho izindi nyungu abazifite endereya tu.Gusa turwanye ikibi mu gihe twakiboye.Ibindi ni ibya RUREMA

  • GAUSH RIP our Afande Karegeya,imana imwakire yakoreye byinshi urwanda ntitwabyirenagiza nubwo hari bibi bindi yakozenyuma,tujye turbaimpande zombi rero turke gusebanya!!!!!

  • Mwitondere kuvuga ibyo mutazi we. Imana nemera, yo yanga akarengane irigaragaza kandi murabibona. N’ abandi se bahora bageragezwa kwicwa baba hanze nibyo bazira? Nyagasani Mana ishobora byose ndagusabye, garagaza ukuri kw’ ibi bintu!

  • sha jean christophe matata naragukundaga,wararirimbaga mbabaye nkanezerwa,nishimiraga kumva ijwi ryawe none umunsi urizina barakunyambura ,ubu ndikumva izo wansigiye na gahinda kenshi abakunzi ba matata pole sana na bavandimwe.

  • birababaje rwose kandi isi igira ingiturano

Comments are closed.

en_USEnglish