Digiqole ad

Pastoro wigenga wasezeranyije Knowless na Clement yaganiriye n’UM– USEKE…

 Pastoro wigenga wasezeranyije Knowless na Clement yaganiriye n’UM– USEKE…

Pastoro Rusine Josue aganira n’umunyamakuru w’Umuseke.

*Ngo yamaze igihe kinini mu madini nyuma ayavaho agendera kuri Bibiliya gusa
*Yemeza ko Knowless na Clement batasezeraniye mu idini
*Asanzwe ari inshuti y’imiryango yombi
*Ati “Ntiwavuga ko habayeho ubusambanyi igihe cyose umusore n’inkumi bafite gahunda yo kubaka urugo”
*Amahame y’Abadive ngo nayo urebye asa n’abyemera kuko yakira abishyingiye akabagaya gusa

Pasitoro Joshua Rusine avuga ko ari umushumba wigenga wamaze igihe kinini akorana n’amadini ariko akaza gusanga amadini agendera ku mahame gusa bityo agahitamo kubireka akagendera kuri bibiliya gusa, ibi ngo bituma umuntu atazirikwa n’ibyo abantu batekereza gusa. Uyu niwe wasezeranyije umuhanzi Butera Knowless na Clement Ishimwe ku cyumweru. Yaganiriye n’Umuseke….

Pastoro Rusine Josue aganira n'umunyamakuru w'Umuseke. Photo © Damyxon/UM-- USEKE
Pastoro Rusine Josue aganira n’umunyamakuru w’Umuseke. Photo © Damyxon/UM– USEKE

Pastoro Rusine avuga ko asanzwe ziranye n’imiryango y’aba bageni bombi, ati “cyane cyane abo kwa Clement. Uriya mukobwa nawe urabizi ni uwa hariya iwacu mu Ruhango nabo dusanzwe tuziranye.”

Akomeza agira ati “igihe rero bansabye kubasezeranya nta n’umwanya munini byantwaye mbitekerezaho. Iyo abantu bashaka gushyingirwa ntabwo ari ibintu nibazaho cyane, ngo ese ngo harimo ibikiiii?….ibyabaye mbere sinari mbizi, igihe bambwiye bati ‘dukeneye ko udushyingira’ sinabanje kubaza ngo ibyabaye mbere ni ibiki? kuko menyereye ko amadini agira ibintu by’amahame.”

Pastoro Rusine, usanzwe aba mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi, avuga ko kuvuga ngo ni umupastoro wigenga bitavuze ko yigenga, ahubwo bivuze ko atagengwa n’idini ahubwo agengwa na Bibiliya.

Ati “nta gahunda mfite yo gushinga idini ahubwo umugambi mfite ni uko abantu b’Imana bagengwa n’Imana, bakagengwa n’ijambo ryayo kuko ibindi bitugenga usanga bizana ayabyo mategeko ugasanga rimwe na rimwe amategeko y’Imana siyo bagenderaho ahubwo bagendera kuri ayo y’amadini.

Njye nta nzandiko nigeze mbabaza (Knowless na Clement), icyo mbaza ni kimwe, ni uko abantu ari umusore undi akaba ari inkumi. Ko umusore adafite umugore yashatse ahandi cyangwa inkumi ifite umugabo ahandi 

Igihe bombi ari abasore n’inkumi baremeranyijwe kuzabana hagati yabo twe tudahari,  nta mpamvu n’imwe yatuma tutabasezeranya kuko Imana umuremyi wabo iba yaramaze kubahuza cyera igihe tutari tubizi, kandi hagati yabo hari Imana.”

Ubusambanyi ngo ni ukuvanga ‘aba- partenaires’

Pastoro Rusine yabwiye Umuseke ko ibyavuzwe byo kuba umugeni (Knowless) yaba yari atwite bigatuma yangirwa gushyingirwa mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi ntacyo abiziho.

Mbere, byari biteganyijwe ko Knowless na Clement bazasezeranira mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi i Nyamirambo, bagasezeranywa na Pastoro Ezra Mpyisi, ibi byose ntibyabaye ku mpamvu zidasobanutse neza.

Pastoro Joshua Rusine ati “Ibyo kuba umugeni yaba atwite ntacyo mbiziho, sinabipima ngo mbimenye, kandi gutwita ntabwo ari icyaha, icyaha ni ugusambana niko ijambo ry’Imana ribivuga, ariko icyo nzi nanone mu ijambo ry’Imana ni uko nta usambana n’umugabo we, ikitwa ubusambanyi ni uko haba habayeho kuvanga ‘aba-partenaires’ mu Kinyarwanda ijambo ryacyo ntirije vuba, iyo habayeho kuvanga aba-partenaires niho habaho gusambana.

Nta na rimwe wavuga ko habayeho ubusambanyi igihe cyose umusore n’inkumi bafite gahunda yo kubaka urugo, biyemeje kurwubaka bakaba babyemera Imana ibizi ariyo yabahuje, ngo uvuge ngo barasambanye.

Buriya n’uko abantu badakurikirana ngo bamenye n’amahame y’amadini yabo, nko mu idini y’Abadiventiste b’umunsi wa 7, buriya umusore n’inkumi iyo bishyingiye ntabwo bahabwa igihano cyo gucibwa ngo barasambanye, ahubwo barabagaya  gusa kuko batabinyujije muri gahunda y’itorero bakabaha umugayo w’amezi atatu. Bivuze ko nabo (itorero) ubwabo bemera ko nta busambanyi bwabaye.

Ntabwo rero  umusore n’inkumi bafitanye gahunda yo kubana habasha kubaho ubusambanyi, bityo rero nta n’icyo nakwirirwa mbabaza ngo ese aratwite cyangwa ntatwite icyo njyewe nzi ni uko bafitanye gahunda yo kubana.

Bariya bo (Knowless na Clement) twaranaganiriye bambwira ko biyemeje kuzabana mu myaka itatu ishize.

Knowless na Clement ntabwo basezeraniye mu idini ngo basezeranyijwe n'Imana
Knowless na Clement ngo ntabwo basezeraniye mu idini basezeranyijwe n’Imana

 

Nk’umuyoboke mu itorero ry’Abadeventisti nta kibazo bizamuteza?

Kuri we ngo ntagengwa n’itorero bityo ntacyo yabazwa na ryo, ndetse abegeni yasezeranyije ngo ntibasezeranyijwe n’idini ahubwo basezeranyijwe n’Imana.

Patoro Rusine ati “Ntabwo bashyingiwe (Clement na Knowless) mu idini, umuntu ntashyignirwa n’idini ashyingirwa  n’Imana. Ntabwo ari Pastoro uba ubizi, si na Padiri, uba ubizi ahubwo ni Imana iba yarabahuje mbereeeeee….nyuma mwe bakajya (abageni) kureba Pastoro umugambi barawunogeje, urumva nawe uruhare rwa Pastoro!!!

Twebwe icyo dukora gusa ni ukuza gu-celebra umunezero wo gushyira ahagaragara ibyo umusore n’inkumi bayobowe n’Imana bamaze kumvikana cyera.

Njyewe rero sinyoboka idini, njyewe nyoboka Imana, idini ni ahantu duhurira n’abavandimwe n’inshuti tukungurana ibitekerezo ariko tukayoboka umukiza, abantu b’Imana ikitubeshejeho ni ukugira ngo banezerwe mu bitari bibi.

Njya mbabara cyane iyo mbonye za comments z’abantu biyita abakiristu, ugasanga ni abantu buzuye ishyari, ni abantu bafite urwangano muri bo ariko kandi bagakomeza bakiyita abakiristu. Umukiristu si uko akwiye kuba ameze.

Icyo nakubwira kubyo twavugaga, ni uko bariya bana b’Imana Knwoless nk’uko mumwita, na Ishimwe, ni abantu Imana ikunda kimwe n’abandi ibasha kugirira neza, bateye intambwe muri byinshi mbere ibyo byabaha ikizere y’uko n’ubu baramutse bashatse kujya mu mana bakora n’ibindi kuko bafite ubwenge n’ubuhanga Imana yabahaye byatuma bagera kuri byinshi kurushaho.”

Ese aba-jeunes amatorero cyangwa amadini yanze gushyingira bakureba Pastor?

Pastoro Rusine ati “ Aaaahh! Bandeba… ariko hari n’icyo nifuza kubwira abaJeunes, ni uko kimwe mu bintu nanga ku bajeunes ariko kandi sinabarenganya ni abajeunes, benshi ntibarahura n’umukiza, ni uko usanga bakunda kuvangavanga, ejo umusore nkawe ugasanga ari kumwe n’iyi nkumi, ejo ugasanga ari kumwe n’iriya, ejo bundi ugasanga ari kumwe n’indi…ibyo ngibyo mu by’ukuri ni byabindi twavugaga byitwa ubusambanyi.

Umuntu niba afite umu-fiancée akwiye kumenya ko ari we fiancée we, bakizerana, bakiringirana. Ibyo gutwita sibyo tubakangurira, turabakungurira ko babaana neza, bakundana, bashyira hamwe.

Naho ubundi niba abantu bamaze kwemeranya ko bakwiye kubana, ikibahuza ni iki? Muri iki gihe muhuzwa n’amafaranga ariko mu by’ukuri niba hari ufite ikibazo cy’amafaranga, Pastoro akaba amuca amafaranga, mu rusengero bakaba bamuca amafaranga dore ko ibintu byose byabaye amafaranga, nimutegure mu buryo umuhungu n’umukobwa babana kuko nicyo dukeneye bareke n’impamvu zose zatuma bajya no muri iryo twita, ahubwo bubake urugo babyare abana.

Ikiruta ibindi byose mukomeze gukunda kubahafi y’Imana, ibayobore mwoye kuyoborwa nanjye cyangwa n’idini ahubwo muyoborwe n’umwuka w’Imana uri kumwe namwe.”

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW

121 Comments

  • Waouuuuuuu! Uyu mupapa wumupasitoro ndamukunze pe! Ahubwo twebwe abakunzi ba Knowless tumuri inyuma, ahubwo se Umuseke kuki mutamubajije izina ryidini rye ngo tujye tuza atwigishe ko mbona afite amagambo yuzuyemo agakiza gusa. Tureke kwiruka inyuma yabafarisayo.

    • Yavuze ko nta dini abarizwamo. Abarizwa mumahame ya Biblia

  • Yewe isi igeze kure pe, turabizi idini siryo rizatugeza mu ijuru ariko:
    1) Ngo yamaze igihe kinini mu madini nyuma ayavaho agendera kuri “Bibiliya” gusa: ese uyu pasitoro aziko bible yubakiye ku idini rya kiyahudi n’irya gikirisito? Vuga ahubwo uti kugendera kuri gahunda z’amadini byarananiye kuko nkunda kwikorera ibyo nshaka, nkaba narananiwe guheka umusaraba.

    3)Yemeza ko Knowless na Clement batasezeraniye mu idini: nubundi se ko idini ryabo ryari ryabanenze bagiye kwishakira aho bitabagora mu bapasitoro bigenga batagendera ku idini, erega ubukristo ni ukwemera guheka umusaraba si ukwibera muby’isi biryohereye.

    3) Ati “Ntiwavuga ko habayeho ubusambanyi igihe cyose umusore n’inkumi bafite gahunda yo kubaka urugo”: muri make ni ukuvugako igihe abantu bumva bafite gahunda yo gushinga urugo bashatse bajye bikorera imibonano mpuzabitsina bapfa gukomeza gahunda yabo yo kuzarwubaka?

    >>>>>>>> Muri makeya uyu wiyita pasitoro wigenga ndabona yarataye umurongo, pasitoro bivuga umushumba kandi uyu mugabo nta bushyo akiragiye, ni pasitoro bwoko ki? Nizereko adasigaye aragiye inda ye kuko byaba biteye ubwoba. Nyakubahwa pasitoro wigenga nakumenyeshagako ubusambanyi ari ihuzabitsina hagati y’abatarashakanye byemewe, sinzi rero niba bariya bavandimwe wasezeranyije barabikoraga barashakanye byemewe. Uvugako ujyendera kuri bible ariko ntiwemera ibyo ivuga ku busambanyi, aho urumva nta kibazo gihari?
    Bantu mwe, mwirinde abababwirako bagendera kuri bible ariko ntibemere ibiyirimo!
    Nizereko mureka comment yanjye igahita.

    • Mujye mugengwa ni Jambo ry’Imana mureke ishyari no kuigira beza kuko njye ndakubaza nimba usoma bible Salomon yari afite abagore 1000 akabaca inyuma kunshoreke 300,kandi ntabo bibiliya ivugako bwari ubusambanyi kandi ntibyamubujije gukorera Imana Data. Mukorere Imana mureke kuba imbata cg abacakara ba madini yashinzwe nabana babantu. Ndemeranya na Pasitoro wabashyingiye ahubwo Imana imuhe umugisha kandi ifashe nabandi bose bumva ko bagomba kuyoborwa nibitekerezo byabana babantu guhinduka.

      • Uzasome neza amaherezo ya Salomo nibwo uzasanga kwicuza gukomeye yagize! Ubwami bwe bwarinze gucikamo kabiri bidatewe n’ubwo busambanyi yiroshyemo? Muzajya mushuka abantu musoma ibice bya Bibiliya mukabiha ubusobanuro buhuje n’irari ryanyu, mubeshya gusaaaa! Imana ubwayo mu mategeko yayo Bwite yaravuze ngo ” NTUGASAMBANE” Imana kandi ntihinduka uko yari ejo niko n’uyu munsi iri, ntiyibeshya kandi ntiyivuguruza kuko ibona iherezo mu ntangiriro. Pasitoro uyu ngo wigenga yananiranywe n’itorero ryamugize icyo aricyo. Ibihazi byose niwe ubishyingira, abananiwe kwifata niwe bisunga. mumutege amaso ahubwo azashyingira n’abatinganyi ubwo atangiye kuvuga ngo “ubusambanyi ni ukuvanga aba parthers” nta soni koko!!!!!!!!!! Ndumiwe peeee!!! Rusine ugeze habi.

        • Niba WOWE nabo wayobotse nta MARANGAMUTIMA mugenderaho,

          ITEGEKO RYO KUDASEZERANYA UMUGORE UTWITE MURIKURAHE?

          Ntuvuga ko usoma BIBIRIYA, turangire atari uguhuragura amagambo!

          Ibyo uri KUVUGA kuri Solomo umwita umusambanyi biri kuntumwa z’Imana harimo na ABRAHAM nawe yari afite abagore babiri!

          Kwita ubusambanyi gushaka umugore urenze umwe, nacyo kiri mu marangamutima nta gihamya mufite.

          • Ikosa rya benshi ntirihindura ikibi icyiza. Imana yaremeye Adamu umugore umwe. Amategeko ahambira umugabo ku mugore we igihe cyose akiriho. Kandi Aburahamu nawe yagezweho n’ ingaruka kuko yashatse gusohoza isezerano ry’ Imana ku giti cye bituma haba amakimbirane hagati y’ umugore we Sara ndetse n’ inshoreke ye Hagari. Biba ngombwa ko Hagari ahungira mu butayu kuko Sara yamufataga nabi. Ukurikiranye ingaruka z’ icyo Aburahamu yakoze n’ uyu munsi ziracyariho. Hagati y’ abisirayeli ndetse n’ abarabu. Ingaruka z’ icyaha ntizabura kutugeraho ariko iyo tugarutse Uwiteka aratwakira kuko ni Umunyembabazi kandi agira urukundo rwinshi. But here the case is to be faithful at your young age up to the end of your lifetime.

      • Nawe niba usoma bibiliya uzasome ingaruka zageze kuri Salomo, abitewe no gushaka abagore benshi. Kuramya ibigirwamana aho kuramya Imana Data wa twese. Bituma Uwiteka amuhana, abantu batangira kumugomera ndetse ubwami bwe buranyagwa bugabirwa umugararagu we. Reka twese tuyoborwe n’ ijambo apana kuvuga gusa. Twubakire ku cyo Imana itubwira aho kubakira ku irari dufite. Read 1 Abami 11 kandi usome 2 Timoteyo ibyerekeye ubuhenebere bwo mu minsi y’ imperuka. Abantu bazaba bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.Murakoze

    • wowe se uwurimo? guca imanza bibi sha tuza burumwe nimikorere ye ntanuzajyana undi mwijuru nkuko mutazanye kwisi.

    • Daniel hamwe nabandi mubibona kimwe ndabona mutacira urubanza Pr Rusine kuba uasezeranije Butera na Clément kuko icyo Imana yashatse gufatanya nta muntu ugomba kugitanya. Gusa kuvuga ko yarenze ku byo idini, ubundi kumenya idini ryukuri biragoye cyane kuko hari nabapasitori ku mazina yo kwitwa gutyo gusa bitewe nuko umwuka wera batarawakira bityo rero nkuko Pr Rusine abivuga basezeranyijwe n’Imana ntabwo ari idini ahubwo tubifurize urugo rwiza Imana ibubakire bazabyare baheke kandi ntibizatume banga aho basengeraga kuko badasenga idini ahubwo basenga Imana.

    • Birakomeye koko umuntu Pasteur agahabwa interview akarangiza ikiganiro nta somo narimwe akozeho reference koko!!!!!kandi agengwa na Bibliya!!?

      Burigihe cyose ikinezeza abantu tnabwo aba ari cyiza nukubyitondera.

      uyu mugabo ahari ntiyaba yaratenzwe ra!!! ubu akaba ari uburyo bwa complexe?
      abamuzi nibo batubwira.

    • eeeeh !!!!! ibiri muri bible ni ibihe ? @daniel nuko Dawidi yasezeraniye mu itorero ? Abraham se? nabandi benshi bemewe n`Imana sorry amadini yo muri ikigihe afite byinshi agenderaho kugira ngo abone abafana (amafaranga) .

      • Wasomye se ko ari inde muri abo ufatiyeho urugero wabanje kuryamana n’uwo bazashyingiranwa (GUSAMBANA) agashyingirwa nyuma.

    • Ibyo uvuze kubyo Pasiteri yibeshyeho nibyo, cyane cyane DÉFINITION ye y’ubusambanyi inyuranije n’uko iyobokamana ribuvuga.
      Ubusambanyi ni uguhuza ibitsina nta muhango ujyanye n’amategeko ubayeho.

      Ariko WOWE n’abandi banyamadini mwibeshya ku kintu kimwe:

      Nihe mukura ITEGEKO RIBUZA gusezeranya UMUGORE UTWITE?

      Ufite umurongo wa BIBIRIYA awuzane!

      Iki kiri mu bizima PASTORO yavuze ku madina, ko agendera ku marangamutima adafite umwamya mu iyobokamana!

  • Njyewe Pastor Rusine ndamushyigikiye ijana ku ijana. Ni numuhanga azi gusobanura neza. erega bisobanuke neza amahame yamadini yaje gusimbura Imana ku isi.
    Wa mugani abantu ko bahura mbereeee na pastor adahari ni nde uba yabibonye si Imana?

    Njye nari mfite gahunda yo kubarangira undi muntu uzaza guhagararira abapastor maze bakambikana impeta.

    Rwose amagambo Rusine avuze arimo ubwenge. Tujijuke ,tureke guhora muri ndiyo bwana.

    Pastor ndamuzi igitwe yari umuntu w’inyangamugayo ndetse utuje cyane. Kuba ashikamye atyo akagaragaza amakosa bagenzi bajya bakora yo kwiha umwanya w’Imana nuko ari umuntu w’Imana koko.

    Yari umupastoro udahinda, udapfa guhubuka, utavuga ibyo yishakiye nk’abandi njya mbona.
    Rusine rwose uravugisha ukuri ijana ku ijana.

    • Hoya nanone ibi sibyo! None se ko yitwa Pastor yabigizwe nande? Ni Bibiliya gusa yabimugizecg hari abamurambitseho ibiganza kugirango bigire agaciro? Ningombwa kuko na Yesu nubwo yagayaga abafarisayo ariko yajyaga gusenga kandi icyo yagayaga ni imyitwarire yabo yo kwishushanya ariko nawe yajyaga mumihanago nk’abandi ndetse agakora nibiteganywa kuko itorero/idini niyo institution ihagarariye( representer) ubwami bw’Imana hano ku isi.Nubwo hariho amadini/amatorero akomeza cyane abintu ariko kugeza uyu munsi ntayindi institution Imana yagaragaje ngo isimbure itorero.

      Mwibuke ko na Paul nubwo yabanje guhura na Yesu ariko nyuma yagiye i Yerusalemu kureba intumwa. Itorero nka institution rero rigomba kugira gahunda rigenderaho nkuko na Leta igira izo igenderaho kandi mujye mwibuka ko icyo rizahambira mu isi kizaba gihambiriwe no mu ijuru.

      Rero tureka kwiha amahoro mubitaribyo niba wizera Imana ugomba kugira itorero/ubarizwamo kandi ukubaha ibyaho kuko ni umuryango w’Imana. Rero nkuko tugira imiryango tuvukamo kandi tukubaha ababyeyi cyangwa abakuru baba babi cg beza ariko tububahira icyo bari cyo. None se niba itorero ari institution y’Imana yo tuzitwara gute! Sinemeranye nuyu witwa Pastor wigenga kuko no kwitwa Pastor ntiyabivukanye hari aho byavuye!!

      Ese kuki muba muri za association mugashyiraho amategeko uyishe agahanwa cg akavamo kuki mwumva ko itorero/idini rigomba kuba nyamujya iyo bigiye?? Ntitugakabye nanone! Aricyo uwo muhuye wese mukumvikana ko muzabana mwajya muhita mukora sex! Hoya idini/itorero ningomba kandi bigomba kugira gahunda zigenderaho!

      Niba Clement na Knowless barigendeye bakibera iyo ngo idini rizabasezeranya ritababona ninko kuba muri association/ishyaka ntiwitabire amanama cg izindi gahunda ukubwira ngo bazaguha umwanya cg ibindi. Murakoze!

      • Ese Pastor wa 1 wabayeho, ni nde wamurambitseho ibiganza? Ese iyo bible itaraza mu Rwanda, ba sogokuruza babana basambana?! Izi ngirwamadini, zijye zireka abakundana babane, kandi nizinabyanga, ntibibabuza kubana. Nemera Eglise catholique pe! Iyo ushatse ubyarira muri eglise, urimo gushyingirwa, ureke izo code z’abadive, bahorana ibihuha gusa! Nta kindi gitabo cya bible bazi, uretse ibyahishuwe! Isezerano rya mbere ni ury’umusore agirana n’umugeni we!

        • Ko udasubirayo se muri icyo gihe nyine! Wabuze iki? ko babandwaga se ko ubu utabandwa? Ko bambaraga ubusa se ubu ko mutabwambara? Igihe n’icyacyo we muswa

  • Ariiko ababyeyi babahaye umugisha Imana nayo yarawubahaye kuko nabana bayo ikunda icyo bakoze kibi niki cg kidasanzwe mwababujije amahoro mubyishimo byabo ahasigaye babarege muri police .

    • Ibyanditswe Byera byinshi bivuga ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa, ari icyaha (Ibyakozwe n’Intumwa 15:20 ; 1 Abakorinto 5:1 ; 6:13, 18 ; 10:8 ; 2 Abakorinto 12:21 ; Abagalatiya 5:19 ; Abefeso 5:3 ; Abakolosayi 3:5 ; 1 Abatesalonike 4:3 ; Yuda 7). Bibiliya ishyigikiye kwifata burundu mbere yo gushyingiranwa. Imibonamo mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umufasha we nibwo buryo bwo gukora mibonano mpuzabitsina, bwemewe n’Imana (Abaheburayo 13:4). Ntawe nshiriye urubanza, ariko uyu Rusine uvuga ko yavuye mu madini yose akaba agendera kuri bibiliya gusa, mumumbarize niba hari umuronko muri iyi mvuze haruguru yasomye mbere yo kuyobora uwo muhango wo gushyingirwa, ese ubundi ko yiyita umushumba, umushumba abaho atagira intama ayoboye, wasanga nawe bamusanga iwe bikazamuviramo ibyo adatekereza. Knowless na Clement njyewe ubifuriza urugo ruhire nidzera ko nta cyaha nkoze.

      • wowe warabapimye usanga batwite cyangwa baryamana waruhari? wese ko muvuga ibi byose noneho nabyara mbere yamezi 9 kuva asshyingiwe muzavuga ibinga iki? ese ko mutabwira ibyo byanditswe abazikuramo nababica? iyi couple baba batwite baba badatwite ntanka baciye amabere kandi burumwe agira umushyikirano niamana ye na maria yatwise iyumwukawera aravugwa nkanswe mwe. mubareke bavuge bazahora/

      • Hanyuma usambanye ahabwa ikihe gihano n’idini abarizwamo? Kutamushyingira! Pauvres bayoboke!

      • Titi, umbaye kure cyane! Urakoze!

  • Dorere ngo gusambana bivuga kuvanga ba partenaires, ni ukuvugako dukurikije ibyo pastor wigenga Rusine yavuze uwashaka yajya yirira umwana (nkuko byitwa muri iki gihe) apfa kuba arya umwe! Bibiliya ivugako gusambana bibaho iyo hakozwe imibonano mpuzabitsina hagati y’abatarashakanye byemewe, so ubwo ni ukuvugako niyo mwaba mufite gahunda yo kuzubaka ariko mutarashakana byemewe igihe cyose muryamanye muba musambanye. Ubu busonaburo bw’ijambo gusambana uyu mugabo atanga bushobora kuyobya ba bwengebuke kuko buhindura isura y’icyaha cy’ubusambanyi bugashaka kukigira icyera.
    Bantu muyobya abandi, amaraso yabazacumura kubera inyigisho zanyu zifuditse mumenyeko muzayabazwa ku munsi w’urubanza.

    • Aha nawe uratubeshye icyo gisobanuro duhe aho kigaragara! gusambana ni uguca inyuma uwo mwahsaknye cg kwiha guheheta uwashakanye n’undi! kuki mwumva ubuzima bwanyu bwashingira hagati y’amaguru? ubuzima bwanyu bwiresuma mu ikariso???? kurya akantu ni nko gusuhuzanya ibindi ni ibyo mwishyiramo! unarebe muri za dictionaire urasanga habamo adultere na fornication!

      • Uvuze neza D. Hari anibwira ko gusambana ari ukuryamana nundi gusa. Hari na adultere affectif nk’umuntu washatse urugero akarengaho akagirana amabanga yihariye nabandi ba sexe oppose mu ma textos telephonique ….

  • uyu paster ndabona yaracanganyikiwe

  • Ahooooo! Uyu mugabo ndamushimiye cyane! Knowless na Clement iyo babura ubasezeranya byari kumbabaza!! Asante muzehe wa kijyana!

    • NTA SONI???????????????????????????????????

  • Rwose Pasitori uri umun kirisitu rwose ,ufite inyigisho nzima, kandi komereza aho, wubakire Abana b’Imana. Bariya ba Pasitori banga gushyingira abana bafite umugambi mwiza nkuriya WO KWEREKA ABABYEYI IBIRORI, baraje bazahinduke ba Ruvumwa njyewe ntiwakwanga kunshyingira ngo uzongere kunyigisha. Turagushyigikiye pasto ureke ba Mpyisi biratana ama theorie adashinga yanga kubanya abakundanye.

  • Gutwita mbere yo gushyingirwa

    Gutegeka kwa kabiri 22:28-29
    Umugabo nasanga umwari utarasabwa akamufata, akamukinda bakabafata, uwo mugabo wamukinze ahe se w’uwo mukobwa shekeli z’ifeza mirongo itanu, uwo mukobwa azabe umugore we kuko yamwononnye, ntazamwirukane iminsi yose akiriho.

    Abaheburayo 13:4
    Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka. 1 Corinthians 7:36 ESV / 34 helpful votes

    1 Abakorinto 7:1-40
    Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore. 2 Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo. 3 Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we, 4 kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we. 5 Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu.

    Abefeso 5:3
    Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera,

    1 Abakorinto 6:18-20
    Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. 19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

    1 Abatesalonike 4:3-5
    Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana, 4 ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro, 5 mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana,

    Luka 16:18
    “Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi n’ucyura umugore usenzwe n’umugabo we aba asambanye.

    Matayo 5:28
    Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. But I say to you that everyone who looks at a woman with lustful intent has already committed adultery with her in his heart.

    • @ibyanditswe;
      GOD BLESS YOU SOOO MUCH AND FOREVER AND EVER!
      KOMEREZA AHO USHIKAME KU IJAMBO RY’IMANA WAMIZE.

    • Gukinda niki?

  • ariko kuki abantu bizirika ku Madini nkaho ariyo azabajyana mu ijuru. Yesu ati ninjye nzira y’ukuri nubugingo. ubundi se ko ba sogokuruza batajya mu Madini,imana ntiyabahaga umugisha? ubundi ayo mashyaka ngo namadini usanga arwanira inyungu nubutunzi, nuwuhe musaruro tuyatezeho? mushishoze bavandimwe kandi mwizere Imana mbere ya byose. Inama ibayobore muri iyi nini igoye.

  • Avuze ukuru ijana kwijana. Niyihe dini yashyingiye abraham, isaac,…. Abantu bashyingirwa nimana umunsi bemeranijweho kubana bataryaryana, ibyubukwe ni ukubishyira ahagaragaragusa.

    • Urabizi neza ko nabo batifuzaga gusezerana imbere ya pastor “wigenga”, ahubwo nuko ibindi byanze. ayo madini urwanya clement na knowless bo bayarimo gusa gahunda zayo ntibabashije kuzikurikira neza. so reka kubeshya ngo abraham, isaac .. uzi uko byagenze kugirango Abraham ashake? nonese uwo pastor wigenga yari uwiki ko bari baremeje kubana?

  • Uwo mugabo Rusine azasubire mundongozi y’itorero kd yanditswe hifashishije bibilia.kd nareke kubeshya abatabizi kuko itorero ry abadiventiste ntiritanga umugayo gusa iyo wishyingiye kuko niyo ubyaye mbere y amezi 9 wandukurwa mubitabo byitorero ukazarigarukamo unyuze mukwihana ukabatizwa ukakirwa mu itorero. Niba utabyemera uzarebe ibizaba kuri knowless&clement.

    • Umufana nadufashe gusobanukirwa icyo gitabo cy’Itorero nicyo gitabo cy’ubugingo ?

  • Ese abasomye bibiriya neza mwambwira ahanditse ko umusore n’inkumi mbere yo kubana babanza kujya gusezerana mw’idini runaka?

  • Imana imubabarire

  • uyu mu pastor byaramucanze arashaka koreka isi y’urwanda namwe nimundere abantu bahise bamukurikira aka kanya ugendeye kuri comments zanyu ahaaaaaaa Imana izatugirire imbabazi twebwe abanyabyaha

  • Aba pastor bazi kwihangira imirimo ngaho abakomisiyoneri nababwira iki?

  • 2 Tim 4:3 haravuga ngo: “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo.” Pasitori wigenga ni ukuvuga iki? Utazi n’icyo ubusambanyi bivuga? Ndabona ahubwo ari Pasitori w’icyigenge. Bantu b’Imana nimwirinde abantu nk’aba ukurikiye ibye wasanga yarananiranye muri ayo madini avuga yanyuzemo!

    • @ Kalisa….harya ko waba warasomye bibiliya neza hari aho IMANA yigeze ivuga ngo abantu bajye baba ba Postor b’abandi cyangwa ba Bishop cyangwa b’apotres n’andi mazina nsigaye numva? hanshakire uhambwire,ndashaka ko ubinyereka mu byanditswe?

      • Abefeso 4. 11
        1 Abakorinto 12. 28

        • @ Kalisa…..nta n’isoni? bisome neza urasanga atari za Titles nk’izo mbona bamwe basigaye biha.Mujye musoma bibiliya neza.Ikigutangaza mu Ijambo ry’Imana muri bariya bose( apôtres,prophètes,évangélistes,pasteurs,docteurs) ntawe uruta undi,cyokora baruzuzanya kuto twese turi urugingo rumwe rw’umubili wa Kristo.Nyuma sobanukirwa neza,biriya ni Imana,yabigennye ,si uko bucya ukajya kumva ngo umuntu ni apotre…..urugero:waba uzi icyo apotre bisobanura,ngo umenyeko ntawari ukwiriye kubyuka mu gitondo ngo ahite abyiyita? Docteur se? Evangeliste?…….wakishe!!!

  • Mbega Rusine we!!!!. Afite ihungabana rikomeye, yariyirukanye kubera imyitwarire mibi abuze allowances yabonaga mu itorero none yataye umutwe.
    Genda usebeje Gerarld kandi yarakudwanyeho bamaze kuguta nako umaze kwita kubera missbehavior yawe.
    Mbega ishyano ese ubundi uregenga cyangwa uri ikigenge. Nta soni nubyumva wese araguseka. Umushukanyi avuga ukuri nonohe agashyiramo akajambo gato kagahindura byose niko Muganga Gerarld yajya avuga(Si) niko umushukanyi avuga. Ntakigenda cyawe rwose Rusine we, mbabajwe no Nyogosenge ukurwanaho mu bifuti ugira udakora akazi wibera za kigali na Butare n’ahandi wowe rwose utabaye aho I gitwe nta handi kuri iyi si washobora. Abagushyigikiye rero nabo bose muri kimwe. Nta societe kuri iyi uzasanga idafite amategeko ayigenda na hamwe.

    • @ Abasomyi bose….Ariko abarongorana ,babikora k’ubw’abantu?

      1.Harya ko Imana yaremeye Adamu umugore umukwiriye,turebe mu byanditse:…..haba hari ahanditse ngo Imana imaze kurema Eva maze we n’Adamu irabasezeranya? ok aho ni mbere.

      2.Tujye mu mategeko: njye uko nabonye mu mategeko,twigishijwe ko gusambana ari bibi,kandi barashakanaga rwose muri kiriya gihe cya Mose,ariko njye ntaho nabonye “gusezerana” cyangwa aho Mose yasezeranije abantu.

      3.Tujye mu gihe cya Kristo igihe yari ku iSi: Ndibuka ko yatashye ubukwe bw’ Ikana,ariko mu rugendo rwe ntaho nigeze mbona iryo jambo “gusezerana”, uwaba hari aho yaba yarabonye mu byanditse Kristo asezeranya umugore n’umugabo azahanyereke,kandi duhora tuvuga ngo turashaka kugera ikirenge mucye!!!!.

      4. Ok, tujye mu gitabo cy’ibyakozwe: Ndumva narabonye ibikorwa by’intumwa,mbona ingendo z’intumwa Paul mu bihugu bitandukanye, mbona mo abagore n’abagabo batandukanye,mbona uko abantu bakiraga umwuka wera,ariko ntaho nabonye aho intumwa cyangwa n’intumwa Paul basezeranyije abantu.

      5.Ok ,tujye mubutumwa butandukanye bwandikiwe amatorero, ndibuka ko Intumwa Paul yahuguye abantu ku bintu byose ayobowe n'”umwuka wera”, yewe ntiyibagiwe no kuvuga ku mibanire y’umugabo n’umugore,gushakana ndetse yerekanye n’ukuntu “gusambana ari ikintu kibi” ariko nta jambo “gusezerana” nigeze mbona muri buriya butumwa. uwaba azi aho gusezerana byaturutse rwose ampugure.

      6.Ndimo kurangiza,reka mbabaze? “Gusezerana” ntabona mu byanditswe ,aho ntiyaba ari imigenzo yaba yarahimbwe n’abantu kubera “ubwibone bwabo”? Njye nagirango buriya “Gusezeranya” kwakabaye ukw’IMANA kuko niyo izi neza ubushake bw’abantu bayo? None se muntu usezeranya abantu ,wemeza ute ko uhamanya n’Imana? None iyo ubasezerana bahamanya n’Imana ku bw’ubushake bwayo, harya wowe uvuga ko akamaro kawe ni akahe? Ubwo nti bwaba ari ubwibone,gushaka amafaranga,imigenzo ya kimuntu,iminsi mikuru,bimwe by’abantu gusa wenda bidahamanya no gushaka kw’IMANA?

      7. Ndasaba guhugurwa hakoreshejwe ibyanditswe:kuriya gusezerana mbona muri iyi minsi ariko nkaba ntabibona mu ijambo ry’IMANA,byaba byarahishuriwe nde?

      • G– USEZERANA ni imigenzo y’abantu ntabwo ari iy’Imana na gato. Ibi nabihagararaho nkabigwaho bibaye ngombwa. Dore ingero zifatika:
        1. Muli Anglican,nibo bagira imigenzo igendera kumibare. Ikikwereka ko bidakomoka ku Mana nuko babihandagura kenshi noneho nkatwe bakuze tukabibona ariko abato bakabifatira aho babizanze.
        2. Nabyirukiye muli Anglican nkaba naratashye ubukwe burenga 100 hose nkurikira uko basezerana, kuburyo na Prince Charles asezerana muli 1980 nali kuli TV nkurikira ijambo kurindi.
        3. Anglican kera baravugaga ngo: “I give you all my worldly wealth” umusore abwira umugeni. Prince Charles we yabwiye Diana ngo “I give all my wealth” (worldly aba ayikuyemo) Ibyabo uko byagenze kugeze Diana apfira mu busambanyi nta wutabizi.
        4. Ubu tuvuga Aba Anglican bo mu Rwanda,bo bakunda imitungo batanagira, barabaza ngo muzavanga imitungo muzayivangura, n’andi magambo ya gitindi yitwa “muzanano,muhahano” bagatongera bukira bugacya.
        5. Abadive byari ikizira kwambara impeta. Ubu barazambaikana. Niba ari ubundi butumwa bwamanutse nyuma simbizi.Niba bwaramanutse bwaje ninjoro buzanywe na Prophet Ayinda.
        6. Rero Marara, gusezerana ni amaco y’inda byazanywe n’urwikekwe rwasimbuye urukundo. Ikimenyimenyi nuko muli leta batoongera ngo (nimujya gutana)muzagabana hagati munganye. Njye nzi abageni bajya gusezerana bajyanye na avoka.
        7. Umugeni yagombaga kuvuga ngo “I promise to love,cherish,obey (kubaha umugabo). None ubu (obey)kubaha umugabo bayikuyeho.
        8. Aba banyamadini bagendana n’ibihe uko bihindagurika rero Marara ntabwo bageza umuyoboke mw’ijuru. Bameze nka ba bana bubu barangiza kaminuza batazi kwandika urwandiko rusaba akazi. Uziko ubwiye umwarimu wigisha Medicine uti ngaho reka ba banyeshuri bawe baminuje wahaye za 90% bakubage atakwemerera?
        9. Ubuse ejo nihaduka umuhanuzi uvuga ati Imana na Shitani bari mu mishyikirano, wibaza ko azayobokwa na bangahe?

        • @ Rwasubutare…..Ambaaa!! “nkunda umugabo ntacyo ampaye”!!! kandi ngize nti” umbaye kure mba ngukoze mu ntoki”…..Muvandimwe, nagirango nkubwire ikintu (wenda benshi barahita bandakarira),buriya “Gusezerana” ni kimwe mu byitwa “ubuyobe” ,abanyamadini bazanye mu “Itorero ry’Imana” ku bw’inyungu zabo.None se wo kanyagwa we urafata imigenzo wihimbiye ukayihindura iy’IMANA ,ndetse ukayihatira n’abantu kuyikora,maze ukambwira ko iyo Mana uriguhamanya nayo?

          • Impamvu babyitirira Imana nukugirango abayoboke bakurikire bahumirije. Hari abantu bitwa ABANYABEREA. Bari abantu bashishoza cyane.(reba Ibyakozwe n’Intumwa 17:11) Ntakintu washoboraga kubabwira ngo bacyemere batarashishoza ngo babone ko ariko bimeze bakoresheje Ijambo ry’Imana.Paulo na Sila babagezemo barakirwa ariko bababwira ubutumwa bakabanza bakarebe niba ari ko bimeze mu byanditswe. Biblia imiterere yayo niyo yisobanura ubwayo. Kandi yanditse muburyo Dogiteri waminuje n’uwize abanza babyumva kimwe. Marara ndagusabye niba utanga byabindi bita Umugabane wa cumi. umenye uyumunsi ko uba usengerera uwo uwuha atari Imana uwuha. Nubishaka nzaguha gihamya ivuye mw’Ijambo. Imyaka mfite ubu ntawambeshya.

        • Watandukiriye, ibisobanuro utanga ndumva wasaba umuseke.com bakaguha uburenganzira ugatanga inkuru yawe. nonese urashaka ko abantu babana ntacyo basezeranye?? Ibyo Diana yasezeranye na prince charles, nibo bireba kdi ntibitandukanye n’ukwemera kwa anglican church

          • Yakoze ahubwo, yaduhaye amasomo! Wa mu gani, muri bible ni he handitse ko abantu basezerana imbere ya pasitoro?!

          • Hasezerana babiri cyagihe baba bongererana nta wundi muntu uhari. Biba isupu iyo uzanyemo undi wa gatatu kugeza aho ngo mushorerana muli leta mukabona ubujya imbere ngo y’Imana.Ariko sha ko umenya uwaguha ubushobozi wabuza abantu kuvuga?Nonese ubu umuseke.com ntibanyemereye nyine.Kandi Prince Charles na Diana byari kubareba iyo badatumira imbaga. Nashakaga kukumvisha ko ibyo bita amasezerano bigenda bihindagurika kuburyo uku Prince Charles yasezeranye atariko umuhungu yasezeranye kandi Imana yo itajya ihinduka. Niba utunzwe nibiva mubasezeranyi menya ko urya ibya bwerere nk’umupfumu. Uru Rwanda dukesha abakurambere bacu abazungu batubije aho kwagura kuki bo batasezeraniraga i bwami? None ngo kuko uzi kudondanga kuli keyboard ubwo ngo ubarushije ubwenge?

    • Karisa we urakabije rwose. Ari Pastor Rusine usezeranya abantu Imana yahuje ari n’abiba amaturo atuwe n’abakristo bakiyubakira imiturirwa za Nyarutarama, ubwo uri mukuri ninde? Ibyabaye mu byaka ibiri ishize birukana Treasurer wa Union ntabwo ubizi? Aya maturo yari ayacu akiri mu mifuka yacu none yerejwe gukora umurimo w’Imana, hanyuma wowe Kalisa nabo mufatanyije mukayiba none mwihaye rero Rusine? Nta dini rikiriho umuntu wese nasenge Imana ye mu kuri no mu mwuka. Ngo bamwe bagomba gusengera Yerusalemu abandi bagasengera Gerizimu. Yesu ati musenge mukuri no mumwuka. Pr.Rusine Imana imurinde.

  • Huuu, uyu abahaye ubuhuru rero. Nimusambane nababwira iki!Iki cyaha Imana icyanga urunuka

  • Kalisa nibyo kbsa ubivuze neza amatwi ari kurya abanta uyu RUSINE abamuzi nibabwirizqa bye biratubabaje cyane ariko ni ubuhanuzi ntakundi .gusa dusenge umukiza arihafi .niba inyenyeri zaguye hari igisgaye uretse kwikiranura ibi bintera ubwoba ariko bikanyareka ko ngomba gusenga cyane RUSINE MUM– USENGERE ….

  • uyu pastor numuntu wumugabo cyane!!! well done papa pasteur

  • Mwaramutse, hari icyo nashakaga kongera kubyo Pasteur Rusine avuze, burya icyangombwa mu mibanire y’abantu. Ese iyo umuhungu n’umukobwa iyo bamaze kwemera gusezerana imbere y’amategeko ya leta, burya n’imbere y’Imana baba bahawe umugisha.Pasteur rero ntacyari bu mubuze kuba umuhamya w’abana asanzwe azi ko ari inyangamugayo igihe bari bateye intambwe yo kugera kundunduro y’ibyishimo byabo. Erega burya umunezero wanyuma uba iyo ubonye ukuragiza Imana, niyo mpamvu bariya bana bashakaga ijambo ribafasha gukomeza amasezerano bari baragiriye k’umurenge ntagahato karimo.

  • Tureke ibyaba bageni. Ariko uyu pastor afite ikibazo gikomeye cyubuyobe.

  • yego kabisa munsobanurire nanjye ibibazo bijya bintera urujojo cyane : kuberiki niba nunva ko ndi umugabo nkaba nshaka kurongora ngomba kubanza gusaba uruhushya undi mugabo kandi we ajya kurongora atararunsabye ? ibyo mbivugiye ko abapasteur baba bafite abagore . ese ubu ntibwaba ari ubukoroni bwaje mubundi buryo cyangwa se mwebwe mubona hatarimo ikandamizwa abantu bakitwikira bibiriya kugira ngo bakandamize abandi ? uziko hari film nabonye ikantangaza cyane yuburyo abazungu bakoresheje ubucakara abirabura muri amerika noneho mugitondo mbere yo kujya kubahingisha nkibimasa babakubita ibiboko bakabanza babatondeka imbere nkabasirikare bari kukarasisi noneho padiri wumuzungu akaza yambaye yakanzu yera hanyuma akabasomera ivanjiri ati hahirwa abakene mumitima yabo kuko aribo bazakizwa , hahirwa abarira kuko aribo bazahozwa ….. hanyuma yarangiza abo birabura bakabajyana kubahondagura . ese mwe mubona ibyo bikwiye kwitwaza ivanjiri ngo ukandamize undi ?

  • Umushumba wigenga?Ubu bukwe ni danger kabisa

  • Uyu mugabo ko areba nka escroc ra !

  • Iyaba byashobokaga Rusine nakamuhaye inka. Iyaba twari dufite abagabo b’intwari nka Rusine 10 gusa mu Rwanda, bamaze gusobanukirwa n’urukundo r’wImana, ko itarobanura kubutoni, ko itagira idini, …..akavuyo k’abanyamadini bamazwe ninda nini n’inyungu zabo kacika. Abantu bakunva ko amadini ari nk’amashyaka, bakihatira kwiyegurira Imana aho kwiyegurira ‘amadini’ runaka. Mpyisi ajya agerageza kugira ukuri, ariko nawe kubera inyungu z’inda agikura mubadive, usanga atinya kuvugisha ukuri kose. Rusine, Imana ikomeze ikumurikishirize mumaso hayo, kandi iguhe umugisha.

    • God bless you my Brother!nukuri abantu benshi bazabura ijuru kubera kugendera kwidini aho gukurikira Imana,Idini zose ubu ni zimwe abazikuriye baba bakurikiye indamu no kuyobya intama z’Imana,baragowe kuko bazabazwa byinshi.Mujye musenga mukurikire ijwi ry’Imana naho abo bababwira ngo muzabibazwa bo se iyo bitekerejeho mu mitima yabo bumva ari intungane zidafite ibyo zizabazwa!Ntimugace imanza di!ntimuri Imana,kandi yo ntabwo itekereza nkabana babantu.

    • Yabaciye angahe?

    • Muneza we, nta butwari bwa RUSINE. niba hari ikigwali kiri kuri iy’is ni Rusine. ni umunebwe ni amagambo yo gutikura gusa agira urwangano rwo hejuru. Ahubwo rugize nka ba Rusine icumi ahantu bakora iyo company ntiyakwirirwa ngo irare.

      • Kalisa@ ufite izindi nyungu uvugira kuko twe twabanye na Rusine guhera kera tukiri bato kugeza ubu nakubwira ko ari umugabo nyamugabo: Yicisha bugufi, umunyakuri cyane kdi ni umukkristo cyane nubwo atakigengwa n’idini. Abantu asezeranya bose nta naticket abasaba…

  • Hhhhhh ubwo se wavuze ko bamuhaye akantu ahubwo uwo niwe ugiye kujya arya cash zabahuye nicyo kibazo cyo gutwita mbere yubukwe bazajya bamushaka bayamuhe abasezeranye! Reka ndumva nawe ari business ahubwo agiye gushinga

    • Akantu se karuta ako eglise adventiste isaba ni akahe? Uzi ko umukobwa bamubarira 1/10 cy’ibyo yaguze azatahana mu rugo, akabanza akabisorera, atabikora ntibamushyingire!

  • pascal kanyandekwe niwe wabaye garçon d’honneur

  • Ntakibi yakoze kuko arigenga. Ahubwo abo bafarisayo banze kubashyingira wasanga babaziza ko batatanze 1/10 n’amaturo! Hahah abadive n’agafaranga!!
    Twe tubazi neza bashyingira n’ababura amezi 2 ngo baruhuke bapfa kuba ari abatunzi cyangwa ibikomerezwa mu bundi buryo!

    • the thug man turned into best man. huhuhuhu ndakibuka kava S.A kiruka kagezwe akere kubera gutanga ruswa. ubu bukwe burimo imivumo kweri

  • “Ubukristu” bw’umuntu bumenywa n’Imana. Si Pasiteri ubumenya cyangwa undi muntu uwariwe wese. Knowless na Clement mbazi kuri TV gusa. N’abana b’Imana nkanjye nawe. Ndabashima cyane kuko batashatse kubana contrairement a ce que notre chere culture nous demande. Bahawe umugisha w’ababyeyi n’inshuti. umukozi w’Imana yagize neza cyane kubaha umugisha uturutse ku Mana. Abantu batekereza nkawe nibo dukeneye. sinkeka ko abagiye gusezerana mu nsengero zitandukanye barusha umugisha Knowless na Clement. Nanjye mbasabiye umugisha, Imana izabahe urubyaro, ibintu, inshuti, amahoro, umunezero n’ubuzima bwiza….

  • kumuntu udahubagurika ngo apfe kuvuga akabanza agasobanukirwa neza nibyo Rusine yavuze arabonamo ukuri neza,abantu twabaye imbata zamadini kuburyo bukabije numusoma bible neza uzasanga ibi bintu byamadini ntanaho bifite agaciro imbere y’Imana, abenshi twifitemo urwangano, gukunda amafaranga, kugendera kumagambo nigute wasobanura ngo wanze gushyingira abantu ngo ntacyacumi batanga ntibaza gusenga burimunsi , uyu aratwite zana ibyangombwa byo kwamuganga nibindi byinshi nihe ibyo byose wabisanga murizo bible muvuga ,pasteur rusine Imana iguhe umugisha izo nzu mwita amadini mukageramo mukajya mumyuka kdi imitima yanyu yuzuye urwangano ahaa Mureke knowless na clmt Imana yabahaye umugisha kuko Imana sinkabantu ngo itekereze nkabo.

    • BURI WESE YISUZUME.

  • Ubundi kwikenga ni rebellion kwi dini. uyu mugabo namwibariza nti kuki Jesus yakebwe ku munsi wa karindwi?kuki yatanga tax nkabandi ahubwo akabishishikariza nabandi ngo bahe ibya Kaizari Kaizari? Ubundi uyo umuntu avuka, avukira mu muryango, umuryango ufite imyemerere imyemerere yemewe nigihugu(iyo atari abigomeke kwi idi hato nigihugu).BIRABABAJE KUMVA PASTORI AVUGA NGO GUSAMBANA NI UGUHUZA ABA PARTERNERS”PARTENAIRES”, NKUKO ABANDI BABIVUZE REKA MWIBUTSE IYO” UMUHUNGU N’UMUKOBWO BAHUJE IBITSINA CG IMIBILI YABO mbere yuko babyemererwa n´Imana nababyeyi AHO NIHO icyaha kiva.

    Mbese Pastori ni nkaho yavuga ngo iyo wibye amafaranga kandi uziko ushobora kuzayabona ukayasubiza ntuba wibye uba witije!!!! Ntagitangaza ko aba star bishakira abagoreka ijambo ry´Imana ngo babanezereze. Ifaranga ni ribi.

    Ariko kandi kudasambana imbere yo kurushinga ni abarushinze bibera umugisha,kandi bakabikuramwo inyungu nyinshi(si pasotori). Jye umugore ahora ambwira ati iyo tubikora wa “munsi” simba narabaye umugore wawe. Ibaze kwubaka wasambanye hanze(ukiri muto cg hataragera ku rongorwa/ra uko umuntu ahora abitekereza akigaya none usambanye nuwo muzashakana(mbega ni nko kugura umugati wo mugitondo ariko ntiwihangane akarara uwuriyeho.

    Ninde yababwiye ko Imana ikunda abatihanganye? ko idusaba kwihangana kandi ariho ibintu byose bipfira, none kuki aba israel aho bari kujya iminsi 4 bahagenze imyaka 40??kuki haba amasezerano y´Imana? Imana idahita iguha ibyo ukeneye ako kanya, Baza Abrahamu? Joseph nabandi nabandi none ngo IYO MUZABANA NTI MWATEGEREZA NI IBYAMADINI???KOKO, YEWE UMUNTU SI IBIKOKO NIBIKOKO BIBIKORA MUGIHE CYABYO…

    ABANTU TUNANIRWE KWERI HANYUMA ABIYEMEJE KUYARYA NGO NIZA PASTERI BABISHIGIKIRE!!!!

  • umva abanyarwanda baravugango agahinda ntikica kagira mubi pe naje kuyoberwa umuntu waroze rusine aho yaturutse mbere warabonaga arumuntu washyira mugaciro.gusa nyirasenge afite ibibazo bikomeye cyane pe arikose gerard we kuki atamubuza gukora amabi kandi ayabona ni akumiro gusa nagende arabashebeje pe mwihangane ubundi abari kumushyigikira mwese muri kimwe nawe gusa byiringiro yihangane yari yaragowe ubundise aravuga ngo yitandukanyije n’amadini gute yabaye ari indambiye ubwo bamukuraga kubuyobozi bwa association bakamwohereza muntara akanga kujyayo agahitamo gusezera akajya gucuruza imodoka yewe gusa gerard nawe azi korora ibibi ibyananiranye byose niwe ubyakira bizagusenyera ntugirengo nyakibi ntirara bushyitsi rusine sumuntu sinumva nigitwe abantu bose barira mbabajwe na rugengande umuyobora gusa

    • @SOSO, nyamuneka ntugatekereze ko imyumvire yawe cg amahame y’idini urimo ariyo yonyine ariho. Nujya iyo muri America uzasanga amadini akoresha Bibiliya asezeranya Abahuje Ibitsina (homosexuals), bije vuba ariko Society yarabyemeye. Nubu rero igihe tugezemo kuba umukobwa n’umusore basezerana hari utwite tukabigira birebire cyane numva ari imyumvire ishaje. Kuba Umukobwa yafata gahunda ko atazashaka umugabo ariko ko azibyarira abana umubare ashatse akabarera wenyine numva tutabigira birebire. To make long story short; imyumvire muri rusange yarahindutse mugerageze kugendana n’igihe.

  • Nyuma yo gusoma ibitekerezo byabo dusangiye uru rubuga, reka ngire icyo mvuga koko Idini ntirizajya mwijuru kuko niba hari ikintu Imana yanga ni idini, uti idini niki? idini ni ugushyira hamwe ibitekerezo by’abantu bagashyiraho umurongo ngenderwaho idini ni organisation kandi Imana irafuha cyane ntijya yemera umuntu uyihagararira Imana ishaka ko abantu bayoborwa n’ijambo ryayo, hari Bibiliya iyo niyo igomba kutuyobora ikiboneka mu madini akenshi harimwo indonke gusa.

    Ikindi kigaragara aha nkuko bikwiriye hagomba kugaragara abashyigikiye uyu Rusine n’abamugaya kuko nubundi iyisi tuziko igengwa n’abami babiri buri wese agomba kugira aho ahengamira

    Ikindi niba ntibeshye aba bashyingiwe bagiye babazwa kenshi ko baba batwite bakabihakana impamvu babihakanye nuko ibyo bakoze nabo byari bibateye ipfunwe

    Kuruhande rwanjye numva badaciriweho iteka kuri iyisi ntabwo turagera aho satani ataturasaho

    Rusine uwo ibyo avuga nta kuri nakumwe kurimwo nareke kuroha abantu

  • Pastor Rusine, nabaye umunyeshuri wawe imyaka 03, ufite ubwenge kdi ubwiriza neza abantu bagafshwa. rero reka nguhanure pee, wiyobya abantu uvuga icyo Bibliya itavuze utazagirwaho n’ishyano. ahubwo vuga ukuri kwanditswe uhane, ucyahe, uteshe kdi wereke abantu inzira y’agakiza. naho kwihandagaza ugatanga ubusobanuro bupfuye bw’icyaha runaka nk’ubusambanyi, ubwo n’ejo uzasobanura icyo ubusinzi aricyo…n’ibindi. plz ubaha Bibliya pee.

    izindi topic nko gushyingira abatwite, abadafite aho babarizwa ku nsengero, kubatiza umugabo ufite abagore 02 n’ibindi, iyo ni appreciation, kuba warashyingiye Knowless na Clement byo rwose ndabigushimiye kuko wabafashije kuguma mu nzira y’ubukristo.

  • Yezuu ati “Icyo muzaboha mu isi, no mu ijuru kizaba kiboshywe” Matayo 16:19.amadini siyo azatujyana mu ijuru ibikorwa byacu nibyo bizatujyana amadini adufasha mu rugendo rugana ijuru.

  • MBEGA PAST UDASANZWE!!HAHAHAH…ISI IRI MUMAREMBERA…TURI MU NYONGEZO NEZA.UBUNDI SE KO BASINYE MU MURENGE,IYO BAHITA BAKORA RECEPTION BIKARANGIRA AHO KWITEZA ABANTU.GUSA BIRAGARAGARA KO BUTERA ATWITE INDA NKURUUUUU…………….,,_

    • Ariko ntimukabe impumy ngo mukabye?! Ubu turi muri 2016, ese mu myaka 100 ishize, ndavuga 1916, mu Rwanda hari aba Pasiteri bangahe? Abantu ntibashyingiranwaga se? Ngo isi irarangiye! Uzagenda ngende tuyisige?! Usibye n’abo twita aba pastori, ubu hateye ba bishop, apotre, abavugabutumwa, abahimbazi, etc…hazaza n’ibindi…nk’uko hahozeho za Nyabingi, etc! Nta makuru ufite wowe, ni ukugendera mu kigare cy’amadini adashinze

  • Kilizia nimwe kandi itunganye…bamuhaye cash…ntakindi

  • IZI COMMENTS PAST NAZISOMA AZIVANEMO INYIGISHO.UBUNDI AKOMEZE YICURURIZE IMODOKA….AREKE KWICA AMATEGEKO YIMANA.TURAKWAMAGANYE WOWE WIYITA PAST…UJYE WITWA RUSINE GUSA

    • Ujye ureka kubimwita, abamwemera tuzajya tubimwita, nibikurya uzimanike!

  • SINZI NIMPAMVU AHUBWO BASHATSE UBASEZERANYA WIGENGA NTANUBWO BYARI NGOMBWA NUGUTINYA INDURU YITANGAZA MAKURU

    NONESE YABASEZERANYIJE BUNGUKIKI?
    JYE MBONA AHO KUGIRANGO NJYE G– USEZERANIRA MUR– USENGERO NABWIRA ABABYEYI BKABIHA UMUGISHA GUSA MWIZINA RYIMANA

    NAHO IBYI INSENGERO ZAHANO KWISI NINKIBIRYABAREZI NEZA NEZA BYARI BIGIYE KUMARAHO AMAFRANGA YA RUBANDA( NDAVUGA BINO BYUMA BATOMBORERAMO)

    NONESE NAMWE UJYA MUMUDUGUDU UMWE UGASANGAMO INSENGERO NKIGIHUMBI KANDI NGO ZISENGA IMANA IMWE RUKUMBI UKIBAZA NIBA BASENGA IMANA IMWE RUKUMBI KANDI INTERA IRI HAGATI YUR– USENGERO NURUNDI ATARI NDENDE NGO TUVUGE NGO BARIVUNA AMAGURU!!!!!

    AHA MANA NDAKWEMERA ARIKO UZAKUMBWIRA WUNDI ATARI WOWE UNYIBWIYE AZABA ATA INYUMA YAHUYE.

    BANTU MWE MUSOMA IYI MESSAGE MUTEKEREZE KABIRI MAZE MUMBWIRE NIBA MUTEKEREZA NKANJYE

  • bavandimwe ndabibutsa ko yesu ugihe intumwa ze zamubazaga itegeko riruta irindi yavuzeko ari “urukundo” Ntago muzi ababana baraciye imbere yamadini bikarangira ntanumwaka bamaranye hari nabishyingira bagasazana kubera urukundo

  • Uwo mupasitori ari muri Ba bandi bitwa inzererezi, ni nka ba bamalayika baguye bakaba barimo kuyogoza isi. Ndizera ko yabaye mu madini nk’uko yabivuze, ubwo si ubutagatifu bwatumye yitandukanya nabo bakoranaga, ni kwa kundi ipusi ihinduka inturo yo mu rubingo, none ngo yasezeranije? Jyewe ku mugaragaro nemeje ko Knowless na Clement batasezeranye imbere y’Imana kuko babikorewe numuntu utabifitiye ububasha. Murakoze P. D

    • Uransekeje kabisa ubifitiye ububasha se ninde kdi ubwo ububasha yabuhawe nande?? ark niba muri abakristo kko mwagiye musoma bibilia mukareka kuyisomerwa ko abayidusomera hari igihe badusomera nabi

  • Uyu pastor se ko ndeba iminwa yumwe ra!

  • uyu yarayobye kandi si pasitoro. pasitoro=umushumba. aragiye izihe ntama. Petero ati “mu nzandiko za Paulo harimo byinshi biruhije gusobanura ibyo abaswa bahindagurika bagoreka nkuko bagira ibyanditswe bindi bikabazanira kurimbuka”. 2Petero 3:16.

  • Nyabuna, banyarwanda mureke guca imanza, abo bageni niba koko bari batwite, mwibuke ko nabo ari abantu kandi ari abakristu, uburyo dufatamo amadini mu bihugu byacu bikennye tubishyiramo amarangamutima ndetse abantu bakaboneraho umwanya wo gucira abantu imanza, bagendeye ku mashyari, ubwibone, urwango,umujinya…bitari byiza.

    Tugomba kumenya ko abantu uko baba bameze kose bakeneye kandi bafite uburenganzira ku mihango y’ibyo bemera; ku madini, ku muco, mu mategeko y’igihugu…

    Abanyamadini benshi (abakiristu) cyane cyane mu bihugu bikennye bazi ko icyaha ari inzoga no gusambana ibyo gusa, nyamara bibagirwa ko no guca imanza ubwabyo ari icyaha.

    Twibukiranye ko nimba umukobwa atwite, uwo mwana agomba kuzagira uburenganzira nk’ubw’ abandi harimo no kuba agomba gukorerwa imihango nk’iyabandi bana. Murakoze twige ubumuntu niryo jambo ry’Imana.

  • Nge ndi kubona muri gupfa ubusa pe, kuba knowless na clement barashatse pasiteri wigenga siko babyifuzaga,ikindi nuko ubukwe bwatashye, naho uyu pasiteri sinzi uwamusize amavuta uwo ariwe ibye si bizima kuko umuntu wese utarasezeranye ngo abakozi b’Imana bamuhe umugisha wese aba ari umusambanyi iryo ni ihame, ikindi nuko tutakwiye kubaciraho iteka Imana niyo izi ibyabo. dushake ibyo dukora byiza bihesha Imana icyubahiro n’ikuzo ibindi tuzabyongererwa. Rero mwe gupfa ubusa bavandimwe

  • Mbega abageni b’iki gihe…kuba umustari ntibyoroshe namba….

  • Abanenga Pasteur Imana niyo izi ibyabo kandi itweretse ibyo mukorera mu bwihisho twakumirwa Imana niyo mucamanza Ibababarire.

  • Abanenga Pasteur Imana niyo izi ibyabo kandi itweretse ibyo mukorera mu bwihisho twakumirwa Imana niyo mucamanza Ibababarire.

  • musome muri matayo 7:1-3 haravugango

    Nimureke gucira abandi urubanza,+ kugira ngo namwe mutazarucirwa, 2  kuko urubanza muca ari rwo namwe muzacirwa,+ kandi urugero mugeramo akaba ari rwo namwe muzagererwamo.+ 3  None se kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko ukirengagiza ingiga iri mu jisho ryawe?

    2. Irindi musome muri yohana 8:7

    3. Matayo 18:20
    4.ibyakozwenintumwa 17:24
    Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi,+ ntiba mu nsengero zubatswe n’amaboko,+ 25  kandi nta n’ubwo ikorerwa n’amaboko y’abantu nk’aho hari icyo ikeneye,+ kuko ari yo iha abantu bose ubuzima+ no guhumeka+ n’ibintu byose.

  • Ariko se mwa bantu mwe munenga isezerana ry’abantu bikundaniye, mugendeye kukuvuga ngo bashobora kuba bararyamanye mbere yo gusezerana kandi nta gihamya simusiga mubifitiye uretse gukeka ko Umukobwa yaba atwite. Reka tubyiteko atwite koko se da. Aramutse aribyo ko atwite we n’umukunzi we bakaba bariyemeje gusezerana, mwaturangira umurongo wa Bibiliya ubibabuza? Nimutawuturangira n’uko koko ikibibabuza ari amahame y’amadini, kandi namwe murabizi ko buri dini rigira ayaryo mahame. Ndangize mbabaza ikindi kibazo Ese mwe munenga mubona barakoze nabi kuba barashyingiwe?

    • Aratwite rwose ark ibyo ntibibabuza gusabirwa umugisha ngo bagire urugo rwiza, ikiza se cyari gushimisha abadive nuko Clement yari kwanga Chr Knowless??

  • Muri mwese mwanditse cmts munenga pasteur,ngaho muri mwe umukiranutsi natere knowless ibuye.mbabwirako abanyarwanda ntacyo muzigereraho kubera ubujiji bwanyu mukanseka.
    Ahandi mubihugu byadutanze amajyambere usanga bajya kumazi bagasezeranirayo.ariko nasomye munkuru zabanje ngo banze gubashyingira kuko batazashyingirirwa murusengero.
    Ikindi ngo ntibabashyungira baratwite???shyuuu!mbeg’ubuyobe weee!why not??Muzabaze abandi badiventiste baba muri za USA,niyo waba ugiye kubyara uwo munsi ugahamagara pasteur uti ngwino unshyingire ndumva nenda kubyara kandi sinshaka kubyara ntasezeranye imbere y’Imana,araza yuruka cyane ahubwo kugirango aanguranwe utabyarira murusengero bari kugushyingira.
    None mbabaze ye!abo badive bo mu Rwanda ayo mategeko bayakurahe??muri Kanuni za Kanesa bashobora kuyatwereka?

    • Imana ni nziza? uti ibihe byose,bon burya bavandimwe Imana yanga icyaha ntiyanga umunyabyaha
      ikibazo? ninde utaracumura?muyandi magambo utarakora icyaha,none se iyo mucumuye ntimwihana?
      naho rero, ibyo Clement na knowless bakoze ari icyaha ninde muri twe twabihamya ko ari icyaha gusa niyo cyaba icyaha baracyafite umwanya wo kwicuza,tubirekere Rugirabyose azabe ariwe ugena ibyabo naho twe turebe ibyacu men.

    • Antoinette umuntu uzakubeshya ko bibilia yigeze ivugako ubukwe bubera mu rusengero uzakubitire kure ntaho biri

  • Mwese murapfa ubusa leta yacu yemerera abashakanye imbere y’amategeko ari nabyo aba bakoze ubundi ibindi ni imihango idafite icyo ivuze butera yabaye umugore wa clement igihe basezerana m.u mategeko naho ibyo zo bkble zanyu ntacyo bivuze

    • Nanjye niko mbibona gusa harabantu wagirango baracyagendera mumwijima kandi turi muri 2016.

  • Njyewe sinemera kwari ngombwa konjya guhora ntonze iperu muri kiriziya, umusigiti cyangwa urusengero kugirango banyigishe ko kwica, kwiba, gusambanya umugore w’abandi cyangwa umugabo wabandi, kubeshya, kugambana n’ibindi ntarondoye ari bibi ko ngomba kubyirinda kuko bikomeretsa mugenzi wanjye.Ngasanga abajyayo kenshi baba bari bifitiye ubuhahamuka buke cyangwa bwinshi mumitwe yabo.

  • Pasteur warakoze kwitandukanya n’amadini, icyo amadini ashyize imbere cyane cyane iryo abadive ni ukurya imitsi y’abakristo. Ariko inyigisho cyangwa guha service abakristo ntacyo bikibabwiye.

    Ubu nzi umuyobozi w’idini utajya ugera murusengero, ajyayo gusa iyo abayobozi be baje akabura uko abyifatamo maze akajyana n’abo. Iyo abakristo bamubonye bariyamira bakabaza bati yabagahe? Kuva yabaho ntabwo arakoresha ivuna na rimwe kandi ngo ni Pastori uyoboye abandi.

    Uyu muyobozi aheruka yiyandikisha bwa mbere mu itorero akibatizwa. Ariko we nibura afite aho yanditse nibura da. Umunyamabanga we wihariye Faustin irindi sindyibutse we nta dini narimwe abarizwamo afite abagore babiri bose nta n’umwe basezeranye byemewe n’amategeko y’igihugu cyangwa ayo itorero.

    Ubwo rero aho kujya inyuma y’ubuyobozi nkubwo jyewe najya inyuma ya Pr.Rusine usezeranya abashimanye, akajya mu rusengero, akagira umugore umwe, akanga kwiba amaturo, akabwiriza adahembwa kandi agaha service abana b’Imana bayikeneye.

    N’aho kuvuga Indongozi y’Itorero yanditswe nabo batajya bahinguka mu rusengero.

    Uwo muyobozi mvuze utarakoresha amavuna aho yabereye utajya mu rusengero fora ni nde?

  • Ndakeka twese uko turi ntawe uhakana KO gusambana ari icyaha ndetse na Rusine arimo ark se byanditsehe ko nyuma yo gusambana itorero rijugunya umuntu rikamubuza uburenganzira, n’ubwisanzure imbere y’Imana ikunda twe abanyabyaha, Ubusanzwe hashyingirwa abantu babiri bashyingirwa n’Imana nabo ubwabo hagakurikiraho kubimenyesha imiryango yabo ibyo iyo biviyeho nemerako bibilia yemera ko abantu bajya kwiyanzuza mu bitabo by’ubuyobozi nkuko banjuje Yesu amaze kuvuka ahasigaye icyo itorero rimaze ni ugusabira abantu umugisha kuko bashyingiwe na Pastor mukuru wo mubwami bwo mw’ijuru nkuko ukoresha umubatizo abidini bakaza bakavuga ijambo ry’Imana sinangombwa Pastor nundi wese ubonetse yabasabira umugisha kimwe nuko mushatse mwabireka.

    Abahezanguni b’abadiventi ndashaka kubabaza iyo muciye umuntu wasambanye mukanga kumukorera umuhango washyizweho n’idini apana Imana murimwe udasambana ninde ko Bibilia ivugako nuwarebye umugore w’undi akamwifuza aba yamaze gusamba ese plan B idini iteganyiriza umwe wasambanye mwanze gushyingira ni iyihe? Ese ufite reference biblique y’ubukwe mu rusengero nayiduhe??

    Rusine rero yasabiye umugisha abamaze gushyingirwa n’Imana ngo bazabane mu mahoro babyare hungu na kobwa kdi baheke njye ndumva ntamuciraho iteka sindi numucamanza uzazica arahari Mukurikize bibilia mureke status z’amasocietes(Amadini)

    • “Umucyo n’umwijima bipfana iki?”

  • muve mu cyuka mwige ibyanditswe kuko kuvuga ibintu uko mu byumva ntacyo byamara.
    niyo abavuga ibinyoma baba benshi ntabwo ikinyoma cyahinduka ukuri kuko ibyo knowless na clement bakoze ndetse na rusine sibyo .

    ntacyo biri bubamarire gukomeza kuvuga uko mubyumva gusa kdi kwandika cyane sibiri butume ikinyoma+icyaha biba ukuri

    mwite ku iherezo ryanyu kdi bibiliya na mwuka wera bibayobore.
    mwe kujujwa bigeze aho. ntawe uyobewe gusambana icyo ari cyo nta nuyobewe akamaro k’idini. abayavamo baba bafite impamvu zabo bwite kdi bibiliya ishishikariza abantu guterana kwera.

    • Ndakeka ko Yesu iyaza kuba agihari ntabwo yari kwanga kubasezeranya,ikibazo sugutera umugongo abana b’itorero ngo nuko baryamanye batarashyingirwa kandi ari abana baryo ryarabareze,ahubwo uba ubatumye gukora ibyaha birenze(uzasome inkuru y’umwana yavuye iwabo akajya kwangiza umunani we akagaruka yarabaye nabi usome uko se yamugize agarutse)please kuki tutajya twisomera ngo duhuguke!Imana ninyembabazi kandi ntanumwe ufite uburenganzira bwo guciraho iteka undi,igikuru nuko basenze mu mitima yabo bakaragiza urugo rwabo Imana nicyo gikuru,ntago umuntu abaho gushimisha idini cyangwa umwana w’umuntu.

  • Reka ntakabeshye ngo agendera kuri bibiliya!! Ahubwo ashobore kuba asenga buda!! Arko nkaba nibo batumye IMANA iseruka bidatinze

  • Muraho! Sinzi niba ko yaratwite, ariko icyo nzi neza nuko kizira gusezeranya umuntu utwite! Ese ubwo aba akiri amasezerano ya 2? cg ni i ya batatu? Ubwo se abaye atwite, n’umwana atwite yaba yarasezeranye na Se (Clement)!? Ni hatari

  • oky

  • Ese Pasteur wigenga ni nde umwimika?Bigenze bityo,umuntu wese ashatse yaba Pasteur.

  • Ibi Pr Rusine yavuze ni ukuri 100%.Haba igihe amwe mu mahame usanga ashingiye ku marangamutima gusa. Icyubahiro, ishyari,icya cumi biratuma bamwe bava mu byizerwa. Bamwe muri abo Bafarisayo barwanira mu biro bapfa amaturo icya cumi twabahaye,abandi bafite abana impande zose,barangiza bagaca imanza (Matayo 7:1-5).Ahubwo mwuzure umwuka,nibwo muzaba abana b,Imana,musenge ubudasiba,murwanye satani nawe azabahunga,Matayo17:21.Mushake uwiteka bigishoboka ko abonwa kuko byose bishoboka Matayo 19:26.Mugire agahinda ko mu buryo bwa Mwuka gatera kwihana Amosi8:11 Mushakishe uko mwamenya ibyo Uwiteka ashima Nahumu 3:14 kandirero Mwuka wera arahariImana imutanga itamugeze Yohana 3:34.Byose bishobokera uwizeye.Ibi ni byo mbasabira kandi Imana yamaze kubiha ufite ugutwi kumva wamaze kubinihira.Byose bibeuko Ishaka .Amen

  • Erega ntaho wabona muli Bibiliya ko na Pasteur afite uburenganzira bwo gushyingira. Ahobwo hashyingira Leta gusa.

  • Ibitekerezo bya Rwasubutare ndabibatuye pe!!!

  • Bravooooo Pastor RUSINE njye ukuri kwawe ndakwemera kuko niba koko bombi bemerana bagashaka gushinga urugo kubashyigikira nibyiza.Icyingenzi nuko ntawaciye inyuma undi .CLEMENT & KNOWLESS IMANA izabubakire urugo rwiza muzakomeze gukundana iteka ryose kandi mbasabiye UMUGISHA.

  • DARIUS WE yaritenze kubera kugoma nka lusoferi mu ijuru. ubu nta mwanya afite muri eglise kandi yari umuntu wo kurwego rwo hejuru, yayoboraga eglise mu cyahoze ari kibuye na cyangungu ari we chef waho, agira imyitwarire mibi baragoragoza biringa bamuha mutation disciplinaire acishwa bugufi noneho agira mwenewabo witw Gerard aramujyana aho agiye akomeza ingeso ze mbi none dore niwe bitabaza aho abanze kuyoboka gahunda z’idini ni byinshi Darius we ntawabirondora.

Comments are closed.

en_USEnglish