Pastori Rukundo yahagaritswe kuko yagambaniye itorero rya Kristo-ADEPR
Nyuma y’uko Pastori Rukundo Octave ahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye akavuga ko azize kuba yarandikiye Perezida wa Repubulika muri Nzeli, umwaka ushize kuko ngo n’abandi bakozi b’Imana bafatanyije kwandikira perezida benshi muri bo bahagaritswe, ubuyobozi bwa ADEPR burabihakana, ndetse bukamushinja ko yahagaritswe kubera ko yanze kumva inama yagirwaga, gusebya ubuyobozi bw’itorero n’ibibindi bafata nko kugambanira itorero rya Krisitu.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ubuyobozi bwa ADEPR bwasohoye, riravuga ko Pastori Rukundo Octave na bagenzi be bamaze guhanwa ku bw’amakosa bakoze, muri bo hari abahagurukiye gusebya Itorero ADEPR binyuze cyane mu bitangazamakuru.
Ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko Rukundo Octave bwahagaritse by’agateganyo ku mirimo ye kubera ko ngo mu kwandikira Perezida wa Repubulika n’izindi nzego za Leta yasimbutse inzego z’Itorero agakwiza ibihuha, Gukora inyandiko mpimbano asinyira abandi bantu, Kutubaha no gusebya ubuyobozi bw’Itorero no Gusuzugura inama zitandukanye yagiriwe n’abamukuriye mu Itorero.
ADEPR ivuga kandi ko ibyo Pastori Rukungo yavugiye mu bitangazamakuru n’inyandiko yashyikirije inzego za Leta ari ibinyoma gusa kuko nta bimenyetso simusiga ngo yigeze agaragaza kandi bo bafite ibigaragaza ko abenshya.
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pastor Jean Sibomana ati “Izi nzira zo kwerekeza ku maradiyo, kuri internet n’ibindi bisakazamakuru, ntiziba zibereye umukozi w’Imana uvuga ko yahamagawe nayo, ntaharabika Itorero muri rusange.”
Sibomana arongera agira ati “Ibi bigaragaza kugambanira Itorero binyuranye n’indahiro ye mu ngingo ya 5 mu masezerano ye n’Itorero ADEPR”
Muri iyo ndahiro bagira bati “Ntabwo uzigera ugambanira Itorero rya Kristo cyangwa ngo uryihakane, haba mu magambo uvuga cyangwa mu myifatire, mbega uzahagarara ube umugabo nya mugabo uvuga ukuri?”
Muri ayo masezerano kandi ngo harimo n’indi ngingo ivuga ko Hari indi ngingo ivuga ko mu mirimo urahiye agiye gutangira, agomba kubaha abo asanze mu mirimo no kubaha Itorero (Ingingo ya 1) kandi ngo urahira yemera inshingano cyangwa yakumva atazabishobora, akabihakana.
Ibi byose rero n’ibindi byavuzwe haruguru, ubuyobozi bwa ADEPR ngo busanga yarabirenzeho kandi bifatwa nko kugambanira Itorero rya Kristu ari nayo mpamvu bamuhagaritse kugira ngo abanze yisubireho.
Ubuyobozi bwa ADEPR bugasaba ko Abakristo bumvise cyangwa basomye ibyo Pastori Rukundo Octave yavuze kwirinda cyane gukomeretswa n’ihagarikwa rye.
Rev. Pastor J. Sibomana agira ati “Twasaba kandi Abakristo bose kujya bitondera ibihuha nk’ibi Satani abiba mu Itorero bigamije gusenya umurimo w’Imana, nyamara Imana nyir’umurimo irawuhagarikiye, iwubereye maso.”
Abakurikiranira hafi ibibazo byazanye n’impinduka mu buyobozi bwa ADEPR basanga hakwiye kubaho inama rukokoma yo kurangiza burundu ikibazo kiri muri iri torero kuruta uko byajya bikemurwa n’ubuyobozi, dore ko abakuwe ku butegetsi icyo gihe n’abagiye birukanwa kubera ko bakoranaga n’ubuyobozi bwa mbere usanga nabo bakiri umutwaro ku buyobozi buriho.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
past Rukundo reka nkubwire kuba bagugaritse kubuyozi bw itorero nivuzeko,utakiri,umukiranutsi kuko wanze guhisha,amakosa,ari mwitorero,uyobora kdi kuba warandikiye,umukuru w igihugu nakosa numva ririmo kurinjyewe nk umutura rwanda Past Rukundo komeza,uharanire,ukuri nkumu Pastol witoreo kdi,uwiteka,akurinde hamwe n afamiel yawe
Abo bantu Imana iza bahana! Komera rata!
kwandikira President wa Republic ntabwo ari ikibazo, ikibazo ni ukumwandikira amafuti, kandi ngewe nasomye inyandiko Octave yandikiye umukuru w’igihugu nasanze byinsi avuga bifite ingero zifatika, aba bagabo bayoboye ADEPR muri iki gihe bafite iterabwoba ryinshi aho usanga iyo bavuga cg iyo bafata ibyemezo bitwaza ko bashyizweho kandi banashyigikiwe na leta, ibyo ntitubyanze ni nabyiza ariko ni basigeho umurimo w’Imana si politike, ikindi kandi bamenyeko Itorelo ry’Imana bari kwangiza bazabibazwa! nawese mubyukuri ibyo baregaga Pastor Samuel, ko mbona ahubwo aribyo bo bikorera,niba ari abanyakuri nibafashe hasi iterabwoba ryo kudukangisha kudufungisha bakoresha transparency mu bakristo bose bagaragaze ikyo batekereza maze urebe ikiri mu mitima y’ubwoko bw’Imana. ndababwiza ukuri kugeza ubu nandika nta mukristo nyakuri ubashyigikiye kuko ibyo bakora bihabanye n’ubuzima bw’itolero.
Ese ubunmdi uyu mu pasitori (Rukundo) yiha kwandikira Prezida nkande? afite iyihe competence yo kumwandikira d’une facon admnistrative? nibwira ko ADEPR ifite inzego zemewe zari zikwiye kuba arizo zandikira Presidence! njye numva bidakwiye kbs! cyakora ashobora kubikora ariwe Boss we, cyangwa arenganwa mukazi ke ariko iokindi kibazo kimukomereye ariko za nzego dufite zo mu Rwnda zibizi( ADEPR, Commision y’ubumwe n’ubwiyunge, UMuvunyi, Inzego z’ubutabera,…) ese ibyo yarabikoze?
Umuntu wese afite umurenganzira busesuye bwo kwandikira umukuru wigihugu? Ubuse nkubaze ngo ngo wanditse cyangwa naditse hano nkande?
Mwene da hano nawe uvuze nabi kabisa, ubu se ntuzi ko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwandikira umukuru w’Igihugu? Erega ni umunyakuri kandi arashishoza, ubwo rero….ahubwo ushobora kuba utazi uburenganzira bwawe cyangwa nawe…nako ntawamenya buri Christo azi ibikwiye.
Nimba bavuga ko yarahiriye kutagambanira itorero, ndumva ahubwo yujuje ishingano ze aho yavuze ibitagenda. Ugambanira itorero n´uwicecekera akareka ibintu bikayogera. Ndibaza ko yandikiye Umukuru w´igihugu kuko abo yarikubwira aribo bayoboye iryo torero batashatse kumva ibyo avuga. Icyo nshimye ni uko numva bavuga ngo Nyiritorero ariwe Christo aribereye maso. Ubwo yabyumvise.Nimba azarireka rigahirima nkuko irya Simuruna, perigamu, n´andi yahirimye, nimba azahaguruka akaritabara, ubwo niwe uzi icyo gukora. Reka tubitege amaso.
Iri torero rizakira ryari?
Mbabwize ukuri rwose aba bagabo bayoboye ADEPR muri iki gihe?ibyabo byarancanze.Bigaragara ko badafite ishyaka ry’umurimo w’Imana ahubwo ni iryo kwishakira indamu.Ibi mbivuze ngendeye kubuhamya bw’abakozi b’Imana batandukanye barimo uwo rukundo bamwe mwagiye muhananura munzego abandi mukabahagarika kuko mubona babangamira inyungu zanyu n’utundi tunyanga mugenda mukora mwibwira ko twe abakristo nta analysis dukora.Gusa nimutihana Inkota y’Uwiteka izabarya kuko mukomeje gukongeza uburakari bwe.Ndabifuriza kwihana mutazakorwa n’isoni.
Sibomana we , wowe komeza wirire amaturo yacu wicecekere
Naho ntacyo ufite. Cyo kuvuga kabisa niyi comite yawe
Ubu se kucyumweru mwahamagaye inzego zose zigihugu zishinzwe Umutekano ngo KACYIRU haraba intambara yabakristo ? Nkaho ngo waje ufashe intama zawe ngo uzunvishe cyangwa uzisobanurire ahubwo uhuruje
Police ngo badufunge ?!! Natwe rero ntacyo twavuze nizereko wababaye ko batafunze abakristo bawe ?!!! Nunvise ko kucyumweru hazaba inama yabakristo wakwihanganye koko ukaza kudusura tukakwibariza ibibazo dufite
Erega murapfa amaturo! Abakristo banyu nibahagarike kubaha amaturo nibya cumi maze murebe ko mutumvikana.
Aho ngaho uvuze nabi kandi wewe urishimira ibibi byabaye muri ADEPER urumva igitekerezo cyawe cy’ubaka?mujye mwifuriza abandi ineza Imana ikunda inama nziza icyo nzicyo ADEPER ibibazo birahari ariko umuti wabyo si ukubihunga yarakwiye kuguma mwitorero agahangana nabyo kuko ukuri gutinde gutebuke kuratsinda nimba ibyo avuga aribyo koko Imana izigaragaza
Ariko ubundi niba aba bayobozi ba ADEPR biyimitse bemeza ko ataribo banyamafuti,bateguye kamarampaka cg se inama rusange y’abakristo bose hifashishijwe media maze abakristo twese tukagira ijambo tukagaragaza akaturi kumitima.Keretse niba bemeza ko abakristo twe turi impumyi kuburyo tutazi aho ukuri kuri bakaba bakeka ko twakitiranya icyatsi n’ururo.Gusa ndahamya ko n’ubwo Imana ibaye icecetse ariko at any time njye ntazi izashyira kukarubanda ibirura byiyise intama.Ni ugusenga!
Asyi, ariko abo bayobozi babahagaritse? cyangwa iryo torero bakarifunga. Bateye umujinya, bubatse ibizu by’imiturirwa mu maturo y’abakristu umuntu yabavumbura ngo baramuhagaritse!!! puu nibajya mw’ijuru nanjye nzajyayo.
Ariko munsobanurire, itorero ni Sibomana, Itorero ni ADEPR, Itorero ni iki? Icyo nzi ni uko riri mu ibanga. Gusa Pastor Rukundo icyo yakoze ni ukuri, byaramurenze kandi ashoboye kugira icyo akora. Twebwe turajujurira mu matama gusa kuko tutazi aho umuntu anyura. Ikindi niba yarandikiye umukuru w`Igihugu,cg izindi nzego numva nta banga nubundi ryarimo kuko ikibazo cyacu bari basanzwe bakizi. Ntabwo yagambaniye Itorero rero kuko ntabwo yandikiye ubuyobozi bwo hanze y`U Rwanda. Jyewe ndababwiza ukuri ibintu murimo bizabagaruka pe! Kandi muzaba mureba.
Agnes we umbaye kure nanjye nunge mu ryo uvuze.ese umwanzi w’itorero ni nde ko Sibomana avuga ngo Rukundo yagambaniye itorero.
Ariko kweli bayobozi mutuyoboreye iki gihugu ubu ni uko ibi bintu mutabibona? Muzabicyemura se noneho abantu bicanye? Mwari mukwiye gusubiza agatima impembero mukabona ko abayobozi ba ADEPR bo ubwabo batakemura aya makimbirane.
Ikuntu kimbabaza ni abiyita abakozi b’Imana maze ibibi bakora bikazatuma bashyira mu kaga abana n’abagore babo kuko bazarimbuka nka Kora na Datani na Biramu banze kumvira Imana maze ubutaka bukasama bukabamira n’imiryango yabo. Bakozi b’Imana mucunge sana. kuko ibi mukora ntabwo Imana izabireka. Dore muragambanirana, mukagambanira intama, mukifurizanya ibibi mukanabikora. Bitari kera muzabona ingaruka.
Ntekereza ko niba muvuga ko Rukundo yagambanye siwe waba abaye uwambere. Utarakoze icyo cyaha namutere ibuye!!!!!
Icyo mwita kugambanira itorero ni iki? Kuba Rukundo yaravuze ibitagenda ni cyo kibazo? Ririya torero turarikunda cyane turi kuribyariramo abana kdi ntiduteze kurivamo.Igihe cya humiriza nkuyobore cyararangiye Bayobozi mukwiye kumva ibyifuzo by’abo muyoboye naho ubundi izo ntebe mwicayeho amagherezo muzazivaho mwirukanke byabacanze.
Ukuri guca muziko nti gushye; namwe muziko muri abanyamafuti.
Ariko se ubundi aba bayobozi bavuga ko yagambanye gute? Kwandikira perezida wacu ni ukugambana, keretse niba perezida ariwe mwanzi wiri dini yacu!
Rukundo bihorere icyo wakoze ndakemera najye ni uko utabwiye mba naragufashije gusinya,kandi mbona ko wamenye uwo ukwiye gutakira. Nyuma y’Imana hari umukuru w’igihugu Imana yatwihereye, nemera kandi ko ahagarariye Imana muri iki gihugu. nizeye kandi ko azagusubiza kuko atuwe agira ubushishozi, sibwo bwambere arenganura abarengana.
Rata Mubyeyi w’uRwanda niba ujya ugera kuri izi mbuga tabara ADEPR. Ubuundi abakristo ntakibazo nubu turikorera neza kuko tuzi ko dukorera Imana n’igihugu cyatubyaye, abo bagabo baba bashaka kuturya imitsi nibo birirwa barwana bapfa amaturo nta kindi. iby’amoko bitwaje bahirika Samuel barabeshya twe ndumunyarwanda(ndi umukristo) twayitangiye kera. Ahubwo uzatugarurire Samuel, ni umugabo kdi ni umukristo pe!
Kuri Pastor Octave R.,Pastor Viateur M.,Ernest M.,Aimable N.n’abandi mwese mwagaragaye muri ibi bintu byo mw’itorero ry’umwuka-ADEPR,ku buryo buziguye cg butaziguye.Burya twuzuraga ‘Umwuka’ mu cyahoze ari UNR Ruhande,muri za GBU,CEP UNR,Amis de JEsus,mu biterane bya ‘Healing’,ibya ‘Ngwino urebe Yesu …’,n’ibindi n’ibindi,ari uku ibintu bizagenda?!Uwiteka atabare pe!
Rwose pe uyu murimo ni uwa kristo gusa naho aba bo umugosozi arabategereje mwicecekere ese Sibomana we ko umuhaniye kuvugira mwitangaza makuru wowe uri kuvugira mu umwuka wera ? ubuse ni ubuhanuzi ,ni ikihe gitabo cyo muri bibiriya uri kwigisha se ?iyo uceceka se ugakurikiza itegeko udaciye mwitangazamakuru ngo mudakomeje kuduha amenyo yabasetsi???!!!!ntawe nchira urubanza mwese muri cyimwe ,mugowe kimwe kandi uwiteka araza guca amateka ,inama ntanga mbona watanga umurongo ngenderwaho ukegura kuko ntuzabishobora ese uziko intama ziraye ziri bubacike nanjye naragiye ntabishaka sinabana nabakirisitupagani nzasengera murugo.
RENE HUBERT wo kuri media IBYISHIMO n’abandi, ndagushimiye ku nkuru watugejejeho igaragaza uko ADEPR ihagaze. Ariko njyewe nk’umusomyi nasesenguye nsanga iyi nkuru yawe nta Professionalism irimo! Kweri iyo ishyira kurubuga inkuri nk’iyi itagira ibimenyetso ubwo urabona abakunzi b’IBYISHIMO bakuramo iki? Wayifata nk’aho nayo ari igihuha/ ari ibibeshyo bya nkunde ndamuke
Hari ibintu bikurikira wagombaga kuduha ibihamya byabyo:
1. Niba Rukundo hari inkuru yatangaje muduhe ibimenyetso byazo. Ese ni izihe?
2. Niba uwo Pastor RUKUNDO na bagenzi baranditse, nimudushyirireho ibaruwa banditse natwe abasomyi twumve tunasesengure uko yarengereye, niba koko ibyo barega ubwo buyobozi bitariho;
3. Abo bagenzi be SIBOMANA yiregura avuga ko RUKUNDO yabagizi ibikoreshyo, nkawe nk’umunyamakuru ninde muri bo wagezeho ukamubaza ko iyo baruwa atayizi? Niba atarafatanyije na RUKUNDO kuyandika koko? Ukadutangariza byibura utubwira uti uyu runaka na naka twaraganiriye/ nabagezeho nsanga koko RUKUNDO yarabasinyiye (Naho ibyo rwose harimo kubogamira SIBOMANA RENE. Kuki utabona ko SIBOMANA abeshya, wowe wumva koko umugabo yabeshya undi ngo nshyirira umukono k’unyandiko ijya k’Umukuru w’igihugu!)
4.Iki kuvuga ngo RUKUNDO yasimbutse inzego, Koko RENE wakwemeye gutangaza ibi bintu koko utabanje kureba izo nzego bakubwira ko yasimbutse izarizo! Ubu se urwego bavuga basimbutse ni uruhe? Muzidutangarize natwe mudukure mugihirahiro. Naho ataribyo waba uri munsi y’ukwaha kwa SIBOMANA. Ntabwo waba urimo ukora itangazamakuru! Ahubwo SIBOMANA nareke gutera igipindi abantu b’Imana.
Inama natanga. SIBOMANA uvuga ko nk’abakozi b’Imana badakwiye kujya kuri za internet na Radio nawe ndizera ko ari Umukozi w’Imana kuki we ashyira kurubuga ibintu nk’ibi bitagira ukuri na guke! Byizuyemo ibinyoma gusa. RENE sinkuzi ariko njyewe ndagusaba gushaka abo bagenzi ba RUKUNDO ubabaze neza ibyo banditse ibyaribyo umenye ukuri kubirimo. Njyewe narabisomye kandi naragenzuye nsanga ahubwo abo bagenzi ba RUKUNDO baravuze bike! Ahubwo umuvuzi wa ADEPR n’iyicaze ubuyobozi ahagarariye bakemure amatiku ari muri iri Dini nawe ave mu binyamakuru, na internet nk’uko abibuza abandi.
RENE reka njyewe nkwihere urugero rufatika urebe ukuntu Rukundo na bagenzi be bavuga ibiri ukuri. Mubyo nasomye harimo kurega ubuyobozi bwa ADEPR iterabwoba bashyira kubakristo nkaho bagaragaje ko TOM umuvugizi w’ungirije agenda ababwira ko afite inkota mu ntoki. Ese wamugabo we RENE ubwo umuntu yakubwira ko afite inkota muntoki, iba ariyo gukora iki? Ubwo muntu nkuwo utamushyikirije inzego za Police wowe waba uri muzima! None SIBOMANA aravuga ngo barabeshyera ubuyobozi! RENE ndizera ko ujya ukurikira, Tom ubwe yivugiye no kuri Radio ati: Abantu bazirinde gukora mubwugi bw’inkota. Ubwo se hari icyo atababwiye. No mumushyikirano uherutse hari umuntu wabajije icyakorerwa umuntu ugenda avuga ngo afite inkota, ndizera niba ukurikira wumvise uko bagishubije. So mureke rero kutubeshya mujye muvuga ibiriho.
Ikindi naguha nk’urugero, kitugaragariza ukuntu iyo BUREAU ibeshya aba kristo, ariho mpera mvuga ngo Pastor RUKUNDO na bagenzibe banditse bike nkurikije ibyo nanjye n’iyiziye. Mbariza SIBOMANA atubwire nkubu icyo baherutse guhindurira bamwe mubakozi ba ADEPR babakorera ibyo na kwita itotezwa n’ihohoterwa: Uwitwa Crescence, Charles, Pudencienne, DAEF n’abandi babajije iki?
RENE niba utari munsi y’ukwaha kuwo mugabo uzadutangarize inkuru y’icyo abo bakozi bazize.
Murakoze
gufungisha abakristo mu buroko? sibomana niba ali aho ageze yakuye agahu ku nnyo yigiriye gehinomu we na bagenzi be,
Harya bo babigenje bate ra!!!, ngaho ibiganiro by’urudaca ku maradiyo, ngizo inkuru za burikanya mu binyamakuru byandika!! ngaho ibirego by’urudaca mu nzego zitandukanye!! Ese Siboma, icyo gihe wowe nabandi bapasiteri mwari kumwe mwirirwa mwamagana Samuel, mwaba mwari mwaribagiwe ko mwarahiriye kubaha Itorero, cyangwa icyo gihe indahiro yanyu yari itandukanye niyo Pasteur Octave yakoze? Ese kwihangana agategereza kurenganurwa n’Imana mumubwira ubu, mwe ntibyabarega cya gihe wajyaga kuri radiyo uvuga ko ADEPR yamunzwe ningengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri kandi ko impamvu ngo yatumye muhirika Samuel ari uko itorero ryari rimaze kuba akabarore!! Ahahahaaaa!! Nimunye ko mwerekanye uko ibibazo by’iryo dini bigomba kujya bikemurwa, n’abandi bazakoresha izo nzira mwanyuzemo bababwire uko muteye kandi bakubite ikinyoma hasi. Mwishaka kubundikirana abantu ngo ibibazo bikemurwa no kwihangana kandi namwe byarabananiye mugakoresha intwaro z’umubiri zirimo no guhimba ibinyoma biteye ubwoba. Ikindi mwitesheje agaciro ubwanyu, u Rwanda rwose rwamenye isura mwahaye ADEPR kuko ubundi twari tumenyereye ko aho Umwuka ari haba umudendezo, ariko aho Umwuka atari abantu bigira ibyigenge. Mwakoresheje intwaro z’umubiri mugukemura ibibazo, abandi rero nibazihagurukana ntibikabatangaze cyane cyane, ko iyo muba murwanisha Imbaraga z’Umwuka ntamwari mukwiye kuba muterwa ubwoba nabakoresha intwaro z’umubiri kuko Intwaro z’Umwuka zigira imbaraga zo gukubita hasi ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya Izina ry’Imana. Nonese Pasteur waba ubabajwe n’uko Itorero rya Kritso riri gusebywa maze ukarwana muri ubwo buryo ushyira intama zikubwira ibitameze neza hanze!! Ese aho wibuka Dawidi ahagurukiwe na Shemeyi amutuka, yigeze agira icyo amutwara se? Kuko Dawidi yishingikirizaga ku Mwuka w’Imana akaba ariwe umuyobora, ntiyigeze atekereza kugira icyo atwara Shemeyi ahubwo yamenye ko Shemeyi ashobora kuba ahagurukijwe n’Imana kugirango amukebure! Nawe rero Mushumba subiza agatima impembero maze urebe imvano y’ibyo byose, umenye icyo Uwiteka ashaka kukubwira anyuze muri izo nzira, ukosore ibitameze neza naho ubundi kwishongora no gukomeza kugereka ikinyoma kukindi ntaho bizakugeza wowe nabo mufatanyije bose.
nange ndabaza, kwandikira president wa Republic niko kugambana Sibomana avuga?! President wa Republic ni umubyeyi, ni umugishwanama, ni umuyobozi, ni inshuti, ni umuvandimwe, rero kumubwira ikyo ubona kitagenda, si ukugambana cg kureguzwa cg ikindi nkuko abo ba Sibomana babyita, nonese kuki yavuze ibitagendaneza, ntimunabikosore wenda ngo muze hano kujijisha itangazamakuru hari nikyo mwahinduye?? Samuel mwamushinjije ibinyoma, kugira mukunde mumuhirike, ubu rero biri kugaragara ibyo murimo, kuki ariko itolero ry’Imana mushaka kurigira ikibuga kya politic?! Imana ibi muri gukora izabibabaza, uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru ashake inyandiko Rukundo yandikiye President ayibereke murebe ko hari nakimwe kitari ukuri, ahubwo yavuze bike, ubu rero mwaraduukanze, nta nama nyobozi nimwe iba mutabanje kuyishinganisha munzego z’umutekano, ko mwashyikiriye ubuyobozi aribwo mwashakaga basi mwagarukiye Imana, mugakora ibyiza, ninde uzabagaya! ubuse wagizengo kuba Pastor Samuel, umukozi w’Imana akiri mu mitima y’abakristo ba ADEPR bose mwagizengo nuko, yabikundishwagaho? muzi izina yarii yarahawe ryitwa “Bwere bw’itolero” muzi aho yariherewe ku Muhima??! akiyobora iri tolero ntabwo ryasebye bingana gutya, mukomeze mwirahurireho amakara yaka, Imana izababaza, ibi byose muri kudukorera.
ariko nkawe sibomana ubwo ntasoni ufite
Imana irihangana kweri, erega turabazi ko muri ababera shitani nubwo mwiyita ngo muri ababeramana, ijambo ryimana se nibura mufite rirakajya ahubo mukaza kwirirwa mudupfunyikira amazi ngo murabwiriza. Mwirirwa mwisinyira mission ya un million buri muntu turabiyobewe, mwarangiza ngonidutange amaturo n`icyacumi, yebaba we?????????????????????????
njye ndagira inama abayobozi ba ADEPR bafatanyije na SIBOMANA kwiyegereza abakuwe kubuyobozi bwakuweho bwari bufatanyije na SAMUEL kuko nibatabiyegereza ntamahoro azigera aboneka muri ADEPR ,kuko nabo bari abayobozi mbere yo kweguzwa,kandi bakunzwe n`abakristo cyane,urumvako aho bari ntibishimye,kandi bashigikiwe n`abakristo benshi,naho ubuyobozi bwa SIBOMANA bushigikiwe na Leta,n`abakristo bake. Nibajye hamwe ,baganire,biyunge,nabo bongere bahabwe agaciro,ndetse n`umukati,ikibazo kizahita gikemuka.Imana ibibafashemo
kuva 1994, amatorero yose yabaye ubucuruzi ! gusa Eglise catholique yo yakomeje kwihagararaho. Aba baporo rero ni abantu batigeze mu ishuri kubasenya biroroha naho abagatorika bo barakomeye.
Mana ihoraho tabara itorero ryawe kuko aho kuyoborwa na Mwuka bayobowe na Cash.Imana izababaza uko bari kurya intama baragijwe. Mukomeze musenge
Bayobozi b’Itorero ADEPR, nimureke kuyoboza itorero ikinyoma, gutonesha n’inda nini kuko inshingano ya mbere si Business ahubwo ni ukwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristo.Guhangana n’abo mwakabaye muyoboye si ukuvuga ubutumwa ahubwo ni ukurenga ku nshingano za Kristo nyir’Itorero.Mugenze nk’uko yagendaga: Baramwanze,baramutuka,baramusebya,baramugambanira ndetse baramwica ariko ntiyigeze atezuka ku nshingano ye,ngo yiyandarike nk’uko mumeze ubu. Nimusome ijambo ry’Imana, mubwirize abantu ibyo kwihana ibyaha, aho kwirirwa arimwe mwivuruguta mu byaha by’uburyo bwose. Izo nduru hari andi matorero muzumvamo? ubwo se mwe ntibibatera isoni koko? Harya ngo muri ababeramana? Ahubwo mwarayobye,muyobywa n’inda zanyu none murasebya Itorero rya Kristo. Ni akazi kanyu ariko!!!!!!!
Imana itabare,
aliko se buriya uretse kwirengangiza kubera inyungu zitandukanye, nka zimwe zari zatwaye umutima wa Balamu akarinda aburirwa n’indogobe ye,aba bayobozi ntibabona ko abo bayoboye batabemera kandi nkeka ko abantu badatakira ubusa haba hari impamvu, njye nmva babaye koko bakorera Imana as they say, bakicaye bakumva ibyo intama bashaka kuyobora(ku ngufu) zifuza. Gusa Imana iba mu ijuru igaceceka, aliko ngo ntizahora icecetse.
Ntacyagizwe ibanga kitashyirwa ahabona. Rukundo na bagenzi bawe mwihangane, mukomere kigabo mu Mwami wacu Yesu.
Ibaruwa mwandikiye Presidence isubijwe cg idasubijwe Nyirumurimo awubereye maso.
Uko umuntu agenje niko nawe agenzwa. Nyobozi ya Adepr yahawe rugari nikoreshe igihe cyayo neza.
Usibye rwaserera iri guteza mubakristo,
Inyubako yagisozi barikubaka se, ishuri, ivuriro cg ikindi gikorwa cy’iterambere bari kugaragaza usibye ibyasizwe na Past Samuel bashinje ibyaha akeguzwa?
Twarumiwe
musubire ku isoko mwibuke uwabahamagaye
murebe niba mukiri mu nzira ze. ubundi umukristo nyawe aba igisubizo muri societe
ubwo se ko bitangiriye ku bayobozi, abayobrwa bite? ndabinginze ku bw’urukundo rwa Kristo ngo musenge cyane mureke imihango. niba mwese mukorera Imana murapfa iki? ndabona mutarasobanukirwa imibereho yabari muri kristo yesu. musome abaroma igice cya munani(rom 8)
Ko mutangiye gutinya ibitangazamakuru kandi ari byo mwakoresheje ngo mwikize Samuel? Ntimuzi ko urugero mugereramo abandi ari rwo muzagererwa?
Ariko se Siboma,ubwo koko ntasoni ufite kuvuga ngo kwandikira H.E. ni ukugambanira itorero?Muzehe wacu tumwemera nk’umubyeyi Imana yaduhaye kandi ushoboye kuko si ubwambere yaba arenganuye abantu,ubwo rero kumwandikira ndumva utari ukwiye kubyita ubugambanyi.Njye ndabona wowe nabo mufatanyije ubutegetsi mukwiye kwihana mukareka inda nini yabateye kugirira nabi bebeso bose nk’uko imitima yanyu ibizi, maze mukongera mugahinduka abakozi b’Imana nyakuri niba mwaranabyigeze kuko ndahamya ko Imana itazakomeza kubarebera muyitobera itorero n’umurimo.Imana ibafashe!
birababaje ariko numva twe nk’abayoboke haricyo twakora.kuko ikigaragara nuko amafaranga ariyo atumye benshi bareka umuhamagaro.mbese mwe nk’abayobozi ko mwicara mugakora inama,twe nk’abayoboke nitwicara tukajya inama yo kudatanga icyacumi n’amaturo aho ntimuzatuza noneho mugahindukirira imana koko?nimukomeza kudutera umutima mubi ibi tuzabikora kuko amafaranga dutanga ntari gukora umurimo w’imana ahubwo ari kuwusenya.natwe rero ahasigaye tugiye kubyigaho turebe icyakorwa nk’abayoboke banyu.imana ibabarire kuko ibi nvuga tugiye gukora mwisubiyeho nk’abayobozi bacu ntibyakorwa.
Ndababaye cyane rwose! sinarinzi ko abantu bashobora kwiga kwiba bakananirwa kwiga kuburana. Rukundo njyewe ndamuzi yayoboye Vumiriya choir. Arakijijwe bigaragarira amaso y’abantu. Alors abo bantu bitwa ko baboyora ADEPR bekwishyira ku karubanda bwa kabiri kuko rimwe ryahagije bereke abakristo babe mu mahoro umubabaro baduteje batikurira Samuel, tubaye tutarakira ibikomere byawo none na Rukundo kweri baramwirengeje! Ndababwiza ukuri ko kwihana ni mutihana muzabona ishyano nk’iryo mu muka Loti yahuye naryo mw’ijoro riheruka ayandi i Sowari. Mube maso torero
Muri rusange, mureke twe kurwana intambara y’amagambo cyangwa se y’umubiri. Ndabizi kdi nanjye ndi mukuru mbona ibiba, Nyagasani niwe ukwiye gufasha aabantu. Cyakora Pastor Viateur we muzi i Butare akunda kuvuga ukuri kwinshi, Sibomana we simuzi neza ndamwumva, Tom uwo nawe ndamwumva simuzi. Niba ibyo avuga ko afite inkota muntoki aho arabeshya kuko inkota nyayo ifitwe na Christo. Dore inama nabagira:
1. Nibicare bisubiremo bamenye uko abakiristo babafata,
2. Nibirinde kwerekana cyane ko gukorera Imana ari ugutanga amafaranga kandi ibikorwa ari bike,
3. Nibahe agaciro abavugabutumwa n’abakuru b’Itorero kuko buriya aribo baba hafi y’intama,
4. Birinde gutoteza cyangwa kwikiza abo bakeka bose ko bakoranaga na Samuel neza, ahubwo babashyire mu mirimo kuko ari nta cyaha bafite kandi bakoraga neza,
5. Bagerageze gusura amatorero bagarure imitima, kandi birinde kwaka za cadeaux kuko ibyo n’urwego rw’Umuvunyi rwarabiciye kuko ni sorte ya corruption,
6. Basuzume abantu bashinze amatorero y’Uturere imikorere yabo kuko nabo ubwabo batuma isura iba mbi, ku buryo usanga umuntu afite target yo guhita akira mu gihe gito.
7. Imicungire y’umutungo ntihwitse, ahriya ho rwose ntaciye urubanza, harimo ibyaha. Nawe se Rev.Past. aratamira abakuru b’Itorero n’abavugabutumwa akabima, kandi intama natwe turabibona tukabura icyo twakora, rwose uriya muco ni mubi. Ahubwo njye mbona bikomeje kuriya habaho guhamagarira abantu gushaka ubundi buryo bakorera Imana hatajemo cash ziturwa mu nsengero.
8. Mugishe inama, kuko n’ubwo mwahiritse ubuyobozi ariko byashoboka ko hari ibyo mwakiza ariko bitabaye ibyo….ndabarahiye abakiristu ntibabemera kandi namwe murabizi.
9. Nimudakosora tuzasaba umuvunyi, Auditor general na RRA bajye bakurikirana Frw yinjira mu matorero kuko ari yo ntandaro y’intambara.
1. Mushake uko mugarukira Imana. Uzi ko imyitwarire y’abayobozi b’Itorero yanzinuye kumva umurimo wa gipasitori nawukora, kandi ubundi ni byiza rwose.
Nyagasani arengere itorero rye. Ariko abakirisitu bahumure Abera barahari kandi ibi mubona bizarangira. Kina mwanzo kina mwisho.
Iri torero rya ADEPR ribamo ubugugu(ubusambo)busumba ubwa Gashuhe.kugirango urivanemo umugeni nintambara ikomeye,njye ahubwo ndisaziyemo,nta mugore nta numwana, kubera amatiku yabo yo kunyicira ubukwe.muduteza kunanirwa mugatuma tujya kugura indaya kandi twari abagenzi bajya mwijuru.mureke ubutindi n,amatiku mwa bantu bimana mwe.jojo,ADEPR I BUTARE-HUYE
Bantu bimana yaremye ijuru nisi,mwabaye mutubabariye mukareka ubugugu bwo gutanga umugeni umwe umwe ,nabwo mwabanje gukuma nka gashuhe,ko rwose muteza abantu umunaniro mugatuma bajya kwa maraya kandi rwose bashakaga kujya i SION.MURAKOZE.JAN.SUDUARY
Abantu bo muri ADEPR,baba bashaka kurya bonyine,gutunga abagore bonyine,nkubu birirwa bakora amakwe ,ariko njye yo mbasabye umugeni ,aho kumumpa ,ahubwo bavuza induru zamagambo.mubambwirire nanjye banyihere umugore nanjye nibyarire abana,ndetse nanjye niyumvire ambiance yo kugira umugore.kurongora mwenyine ntacyo bizabamarira twese tubata kwisi tukajya mugitaka.ni jeph.muhanga.rwanda
Mugerageze mugabanye induru za buri kanya,IRI TORERO KUVA NARIMENYA RIBAMO amatiku.
indwara yubusambo iranze ihiritse ADEPR,kandi kuva namenya ADEPR,nta muntu uyomeka ngo birangire itamusherereje, upfa kubasaba ikintu nawe washyira mu gifu ,cyangwa se umugore ngo nawe wirongorere,ntibabura ibyaha bakurundaho,ukaba ruharwa ,bikarngira ahubwo wiswe umunyabyaha,mugabanye ubusambo,,twese muduhe abagore.paster RUKUNDO,courage murwanye ubusambo muri iri torero,ahubwo uretse kwandikira HEpresident,n,IMANA ababishoboye muyandikire,
Comments are closed.