Pasika nziza kuri APR, umunsi mubi kuri Rayon. Amafoto
Umunsi wa 24 wa shampionat wabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya APR FC niyo iwusoje neza kuko isubiye ku mwanya wa mbere iwuvanyeho Rayon Sports yanganyije na AS Kigali, umukino wayo ukanarangizwa n’imirwano ku kibuga hagati y’abakinnyi n’abafana ba Rayon bashwanye cyane n’abapolisi.
APR FC 3 – 0 Amagaju FC
Rayon 1 – 1 AS Kigali
Photos/RM Rutindukanamurego & Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ndumiwe pee!!
gasenyi igira akavuyo bajye bayidiha
yaba umusifuzi,yaba police, yaba abakinnyi n’aba bafana, ntanumwe wakoze ibyiza. gusa umusifuzi ashobora kuba ariwe zingiro rya byose, kandi nawe ahari umutima nama we hari icyo uri kumubwira kuko kwima penaliti ikipe iri mwisiganwa nkaririya kandi yariyo yumvaga nyuma biri bubyare iki. ahubwo muzaba muereba ibizabera irusizi iyi samedi, byo hashobora kuzapfa n’umuntu ahubwo police nitangire yitegure, kuko mu Rrda umupira umaze kwinjira nezaneza mu buzima bwa abanyarwanda. bityo inzego zibishinzwe zikore ibizireba kandi uko bigomba, sinumva uburyo umuntu ava iwe agiye kureba match agataha yakubizwe nkuwibye, ibi birongera guca abantu kubibuga nkuko byari bimeze muminsi ishize. nongeye gushima Rwarutabura kugikorwa cyo kubuza abakinnyi kurwana, biaze kugaragara ko football yacu irimo mafiya nyinshi, rayon nayo niba bayibye iyo ireka ikazarega numbwo bitagira icyo bitanga ndakeka bananiwe gu cunga uburakari bwabo. imikino 2 isigaye ihishe byinshi muszibonera.
hari ifoto uwo mugabo wakubiswe yakuweho, turashaka isubizweho ,kuko yakwifashishwa mubyabereye kuri state
APR F.C. Igomba guhindura izina ikitwa RDF F.C. nibyo bijyanye n’igihe tugezemo
Udasiba amateka. Siyo mpamvu Rayon sport irwanira kuri stade
Ahubwo abakinnyi n’abafana bagiye babanza bakiga indero?gutinyuka kurwana na Police byo urumva harimo kwiyubaha?baradusebya rwose!ubundi se babona bajya gukina aribo bagomba gutsinda bonyine?icyo gihe ndumva niba badashaka competition bakwiyicarira iwabo bakajya baba abambere batakinnye!
Paul tuvugishe ukuri ntabwo abafana barwanye na police ahubwo police yakubise abafana,,,,
ntabwo izi kubakubita. ahubwo nawe iyo iza kugukubita nibwo wari kubimenya
ndabona uriya mugabo bari kumukubita nkabica inzoka kandi abafana bamaze gusohoka muri stade,ubuse we yaregerande cg azavuzwa nande!!. numvishe hari umunyamakuru wita aba rayon amabandi kuri radio one wabona aricyo uriya yazize. ngize ubwoba kabisa ngiye kujya ntega amatwi sonitec ibyo kuri stade ni dange.
uwo munyamakuru sinamwumvise ariko ndamuketse mwihorere nzi umunwa we ejo uzamwumva avuga ibihabanye n’ibyo avuga uyu munsi.
Jye ndabona aba rayon ibyo bakoze bidakwiye iyo bihangana bagatanga ikirego wenda bashobora kuba bararenganye koko ariko ntabwo ikosa rikosozwa irindi iriya myitwarire bagaragaje ntabwo ikwiye mu Rda bazabahane baradusebya kdi nabagira inama yo kwigira kuri Rwarutabura biragaragarako afite discipline yararezwe pe!
Aba RAYON bamwe bakoresha sentiment cyane;BAKUNDA KUREGANA NK’ABANA BATARAKURA MU MUTWE, DUKWIYE KUBAFASHA BAGAKURA? NDASHIMA COMITE YA RAYON KUKO YEMEYE AMAKOSA IGASABA IMBABAZI.
Ibyo byose bifite impamvu kandi ababishoje barabizi. Rayon we, ceceka urabizi ko ntawagucira akanzu, imipango yose yakurangiriyeho. Ahubwo abafana nibategure umunsi bateranye udufaranga, maze tugure igikombe tugihe Rayon kuko intinzi yayo yayibonye kuri APR. Ngicyo igikombe naho icya shampiyona cyo niyo yazura Poku ntacyo yabona mba ndoga GAHITSI..Gukubitwa byari kuri gahunda, gufunga byo si igitangaza, ikibazo Rayon ntabwo imenya aho ihagaze mu ruhando rw’amakipe. Yajyanywe i Nyanza se ku bwayo? Nimureke wenda tuzigumire kuri Volley.
birakwiye ko polici igira igice kihariye cyo kurinda umutekano wabafana ku bibuga. naho ubundi abafana bamwe bazahinduka ibyihebe bitewe n’imyitwarire ya polici yacu yuko ihosha imidugararo yabaye ku ma stades.ubuse iyi poilici wayijyana aho aba hurgans baba? nta mupolici numwe wahava, gusa ndabona bizagera naho polici izajya irasa abafana ngo irimo guhosha akavuy0 nibatabasha kumenya uko abafana bateye nuko bagomba kubarinda mubihe nkabiriya.wagirango polici yacu ntireba imipira yo mubihugu byateye imbere mu mupira iyo habaye akavuyo nkaka ko harubwo nabafana bapfa bitewe nuko polici yabasohoye !bafana namwe mugomba kumenya uko mwiyakira mugihe cyose habonetse igisubiso kitabanyuze kuko nibyo bizabarinda kudatakaza ubuzima bwanyu.mwibuke ibyabereye mu bwongereza abafana bapfa, ibyabereye mu bugiriki, ibyabereye muri brazil, ………….nkumufana icyo nicyo gitekerezo cyanjye. abafuynzwe bazagaragaraho amakoza bazabahane pe, kdi bahananwe nabariya bapolici bitwaje umwambaro wigihugu bagahondagura abantu nkabica inzoka
Niyo mpamvu umupira w’u Rwanda udateze kurenga umupaka igihe cyose harengerwa ikipe imwe ngo abe ariyo itsinda mbega FERWAFA namwe muri nk’abana mu mitwe pe. Ubundi ntushobora kubona ubuhanga bw’umuntu utarushanijwe uzarebe umwana mwishuri iyo mwarimu amukunda akajya amuha amanota y’ubusa arangiza nta bwenge afite niyo mpamvu na APR F C itajya hanze ngo ivaneyo ibitego barayangiria pe.
Niyo mpamvu umupira w’u Rwanda udateze kurenga umupaka igihe cyose harengerwa ikipe imwe ngo abe ariyo itsinda mbega FERWAFA namwe muri nk’abana mu mitwe pe. Ubundi ntushobora kubona ubuhanga bw’umuntu utarushanijwe uzarebe umwana mwishuri iyo mwarimu amukunda akajya amuha amanota y’ubusa arangiza nta bwenge afite niyo mpamvu na APR F C itajya hanze ngo ivaneyo ibitego barayangiria pe.Mbega polisi dufite weeeeeeeeeeeeeeeeeeee birababje gukubita umuntu aguhunga nta kosa afite ni akumiro pe biragayitse cyane umunsi uwo mwambaro mwawukuyemo bakabishyura ntimuzatake
Comments are closed.