Paruwase ya mbere ya EPR yafunguwe muri Gisagara
Eglise Presbyterienne aux Rwanda (EPR) imaze imyaka 109 ikora ivugabutumwa mu Rwanda, gusa hari ibice by’u Rwanda itaragezamo umurimo wayo, ku cyumweru nibwo yafunguye Paruwase yayo ya mbere mu karere ka Gisagara. Mu muhango wanaranzwe no koroza bamwe mu batishoboye.
Yiswe Paruwase (irerwa) ya Mugombwa mu muhango witabiriwe n’abaturage benshi bo muri aka gace mu murenge wa Mugombwa.
Muri ibi birori kandi habayeho kuremera abatishoboye bahabwa inkoko zo korora n’ibikoresho by’ishuri ku bana bitegura gutangira amashuri kuwa 23 Mutarama 2017.
Rev. Pasteur Célestin Nsengimana umuyobozi wa Presibiteri ya Gitarama wayoboye uyu muhango yasabye abakristo b’iyi Paruwasi ya Mugombwa ko hari icyo bagomba gukora kugira ngo ntibakomeze kuba Paruwase irerwa.
Mu izina ry’abakristu, umuyobozi wa EPR Paruwase (irerwa) ya Mugombwa Ev. Samuel Habarurema yavuze ko bishimiye kuba bavuye ku rwego rw’ishuri bakaba Paruwase ‘irerwa’. Ko intego ubu bafite ari uko bazaba Paruwase yuzuye.
Uyu muhango warimo kandi abashyitsi nka Pastor Catherine Kay Day umwarimu muri Kaminuza yigisha iyobokamana mu karere ka Huye (PIASS) na Korali “Les messagers” y’abanyeshuri b’abapresibiteriyene biga iyobokamana muri PIASS n’abandi bashyitsi batandukanye.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Imana ibahe umugisha!
wibagiwe umubatizo wahabereye ndetse no kwakira abakristo bashya.
Comments are closed.