Digiqole ad

Uko mbibona: Park Industriel ya Gikondo aho izimurirwa bite?

Hashize iminsi bimenyekanye ko ahakorera inganda mu murenge wa Gikondo mu mujyi wa Kigali zizimurwa mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kuko izi nganda zubatse mu gishanga.

Imirimo ihakorerwa yangiza urusobe rw'ibinyabuzima mu gishanga
Imirimo ihakorerwa yangiza urusobe rw'ibinyabuzima mu gishanga

Abafite inganda, imirimo n’inyubako muri iki gishanga, haribazwa niba aho biteganyijwe ko bazimurirwa i Masoro hari gutegurwa ku buryo bazahakorera imirimo yabo nkuko babyifuza.

Iyo uturutse Nyabugogo, ugafata umuhanda wa Poids Lourds werekeza Kicukiro, ugenda ubona ko muri iki gishanga hari inyubako zitandukanye ndetse hakorerwa imirimo myinshi, iyo witegereje ubona ko bifite cyangwa bizagira ingaruka mu iyangirika ry’ikirere, iyangirika ry’amazi n’ibindi.

Amakuru agera ku UM– USEKE.COM ni uko President Kagame yaba yarasabye ko mu gihe cy’imyaka 3, abafite ibikorwa n’inyubako muri iki gishanga kinini bakwiye kuba barimuwe, cyane cyane ahari Park Industriel I Gikondo.

Ikibazo cyaho bazimurirwa uko hari gutegurwa cyagarutsweho mu nama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa kane, Ministre Kanimba Francois akaba yashubije ko i Masoro ahari gutegurwa igice kizitwa “Rwanda Special Economic Zone” hazubakwa inganda zikomeye kandi zijyanye n’igihe tugezemo.

Ministeri y’ubucuruzi niyo izatanga isoko kuma sosiyete y’ubwubatsi y’abikorera ariyo azubaka izi nganda zizimurirwamo izakoreraga mu gishanga.

Kubaka inganda zizimukirwamo bikaba bishobora gukorwa mu buryo bubiri nkuko mu kwimura ibikorwa byagiye bigaragara, bitewe n’ibyo abatanze isoko bashaka, hashobora kubakwa amazu yakorerwamo igihe kitari kinini cyane (mugihe hagitekerezwa kubakwa izigihe kirekire) cyangwa hakubakwa inzu zifite ireme zo gukoreramo imyaka myinshi (Conventional construction)

Abimurwa, ni byiza ko bimurirwa mu nyubako zifite ireme, zizamara igihe kinini, ari nayo mpamvu MINICOM, isabwa n’aba banyiri inganda kubimurira ahantu hafatika.

Kwimura izi nganda, hatangajwe ko bizatwara miliyari 33 z’amanyarwanda, himurwa inganda 14, bikagomba kurangira mu mwaka wa 2015. Iki gikorwa kikaba cyari gikwiye gukorwa mu buryo burambye.

Kubikora ku buryo burambye ni inyungu ku bazimurwa, kuko bakorera ahantu bafitiye ikizere cyo kutongera kunyeganyezwa mu mirimo yabo. Ni inyungu kandi kuri Leta n’ingengo y’imari yayo (inava mu misoro yabaturage) aho bitakenerwa ko yongera gutanga andi mafaranga y’akayabo mu gihe haba harubatswe ibintu by’igihe kinini.

Ni byiza ko MINICOM ihagarariye rubanda muri iki gikorwa cyo kwimura inganda ziva muri Park industriel zijyanwa i Masoro, igikorana ubushishozi, ntikibe igikorwa cyahinduka umugati w’abantu ku giti cyabo, aho kuba inyungu za benshi.

Harifuzwa ko mu gukosora amakosa nkaya yakozwe byakorwa ku buryo burambye
Harifuzwa ko mu gukosora amakosa nkaya yakozwe byakorwa ku buryo burambye

Photo: Ngenzi T./UM– USEKE.COM

Umusomyi wanyu
NGOBOKA E. 

8 Comments

  • Mubyukuri twebwe abaturage dutanga umusoro ntabwo twifuza abayobozi bihaye kutubeshya bitwaje ngo kwisi yose bubaka amazu yibipapuro ntabwo tuzabyemera na gato kuko twafashe imyenda Yama bank,icyo namenyesha Minister Kanimba nuko umuco wabanyaRwanda ntabwo utwemerera gusenya ibikomeye twimurirwa muma carton!!!wenda tuzabigeraho ariko mubyitondere naho ubundi muzatakaza icyizere twari tubafitiye.

  • ibisambo ntibigomba kutubera imbogamizi mu iterambere. hategeka ari inyuma y’inyubako zisondetse kandi zitazaramba. kanimba abe maso,atazagwa mu byo atazi.

  • Kanimba ari mu kigare. Hategeka yarangije kwiyumvikanira n’abazubaka ahazimurirwa ziriya nganda, ku mafaranga menshi, ariko ku nyubako zitarambye. Ibi byose Hategeka abikora kubera amaronko yishakira. Nta mucyo uri muri ibi, ahubwo bikurikiranwe.

  • inyubako zitarambye ni igihombo kinini kuri leta, kandi bazanarebe ahagiye hubakwa bene izi nyubako, bazasanga zangirika vuba, bibaye byiza hakubakwa iziramba ,n’ubwo byaba bizatwara igihe kirekire.

  • PS HATEGEKA nagabanye amanyanga yo kunyereza umutungo wa leta!!!amenye ko abaturage twamenye aho tunyuza ibibazo byacu,ariko ikibabaje nidushumi twe nka ALEX RUZIBUKIRA yagororeye kuba Director akora udufindo amunyuza muri cabinet achiye murihumye abayobozi bigihugu.

  • Mu rwego rwo gutuza neza abantu, no gutunganya umujyi ndetse no gukomeza gucunga imisugire y’igihugu, hagomba kugenwa ibice bimwe na bimwe, bigomba gutuzwamo abaturage, n’ibindi bikorerwamo imirimo itandukanye, kugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije. Inganda za Gikondo zegeranye n’abaturage kandi imyuka mibi ivamo yangiza ubuzima bw’abaturage! Ahubwo nibagire vuba bagenere inganda aho zigomba kujya.

  • iki gikorwa cyo kuvana ziriya nganda i gikondo ni inyungu rusange,ariko imbogamizi zirimo ni nkeye ugereranyije n’ibyo zangizaga birimo n’ubuzima bw’abantu n’ibidukikije,nunva twakagombye kubyunva kimwe kuko biri mu nyungu zacu twese naho abafite inyungu zabo bwite bunva batsimbararaho bagakora igikwiye

  • Iyo ni gahunda ya leta kurengera ibinyabuzima byose,ubwo turahera ku bantu kandi mu nyungu zabo n’icyababyaye,ubutaka,ibimera byose n’ibindi!Ibyo rero turabishigikiye kuko vision 2020,yarigishijwe igihe kirekire nta gitangaza rero kirimo mwiterambere nyakubahwa HE Paul KAGAME adahwema kubikangurira abayobozi n’abatuge muri rusange,mbese n’abanyamahanga bafite umutima wo gushora ibikorwa byabo mu Rwanda.Ibyo rero ni byiza pee!ahubwo harebwe nahandi ntibe mu gishanga gusa cya Gikondo,harebwe nahandi hali utujagali twaza garage zitajyanye n’igihe tugezemo n’icyo twerekezamo!Kiriya gishanga n’ahandi hameze ngaho harekamo amazi haboneka umunyabikorwa yashorayo ubyubuhinzi bw’imboga,imbuto n’ibindi,ubutaka bukabyazwamo umusaruro umuturage bikamugirira akamaro n’i gihugu kigatera imbere mubyimibereho myiza mu baturage!That’s my contribution idea about it!!Thanks.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish