Digiqole ad

Paralympics: Muvunyi Hermas arifuza gutwara umudari wa zahabu i Rio

 Paralympics: Muvunyi Hermas arifuza gutwara umudari wa zahabu i Rio

Muvunyi Hermas Cliff arifuza umudari wa zahabu

Umukinnyi uzahagararira u Rwanda mu mikino Paralympic, Muvunyi Hermas Cliff agiye guhatanira umudari wa zahabu, ngo kuko ari wo utuma haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cyawe.

Muvunyi Hermas Cliff arifuza umudari wa zahabu
Muvunyi Hermas Cliff arifuza umudari wa zahabu

Guhera tariki 7 Nzeli 2016, i Rio muri Brazil hazatangizwa ku mugaragaro imikino Olempike ihuza abafite ubumuga, ‘Rio 2016 Paralympic Games’. Muri iyi mikino, u Rwanda ruzahagararirwa n’itsinda ry’abakinnyi 13.

Aba barimo 12 bagize ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball mu bagore, bazajyana na kapiteni w’iyi ‘délégation’ Muvunyi Hermas Cliff usiganwa ku maguru, muri metero 400 na m 1 500.

Muvunyi w’imyaka 28, yatangarije Umuseke ko agiye muri iyi mikino ajyanye intego yo gushaka umudari wa zahabu.

Muvunyi yagize ati: “Muri Paralympic Games, iyo umuntu abaye uwa kabiri agatwara umudari w’ifeza, ibendera ry’igihugu cye rirazamurwa. Ni ikintu u Rwanda ruheruka kera (Muri 2004 imikino yabereye i Athens, Jean de Dieu Nkundabera abona umudari w’umuringa).

Icyo nifuza mu mikino tugiyemo i Rio ni uko natwara umudari wa zahabu, ibintu mu Rwanda tutarageraho, haba muri Olympics cyangwa muri Paralympics. Usibye kuzamurwa kw’ibendera ry’igihugu cyawe, hanaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cyawe. Mfite icyizere ko nzabigeraho, kuko niteguye neza.”

Si ubwa mbere Muvunyi yaba yegukanye umudari wa zahabu, kuko muri 2015, yabaye uwa mbere muri metero 400, muri All-Africa Games yabereye muri Congo Brazaville. Uyu musore kandi, yegukanye umudari wa zahabu muri metero 800 muri shampiyona y’Isi ya 2014.

Aba bazahagararira u Rwanda bakazahaguruka i Kigali kuwa 31 Kanama 2016.

Muvunyi Hermas Cliff ni we kapiteni w'ikipe y'u Rwanda izajya muri Paralympic Games
Muvunyi Hermas Cliff ni we kapiteni w’ikipe y’u Rwanda izajya muri Paralympic Games
Muvunyi yatumye Rwanda nziza iririmbwa muri Congo Brazzaville mu mikino ny'Afurika
Muvunyi yatumye Rwanda nziza iririmbwa muri Congo Brazzaville mu mikino ny’Afurika
ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball mu bagore nayo izahagararira u Rwanda muri iyi mikino
ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball mu bagore nayo izahagararira u Rwanda muri iyi mikino

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish