Digiqole ad

Papa mushya azamenyekana hagati ya 15 na 24 Werurwe

Umwiherero w’aba cardinals uzatora Papa mushya ushobora guterana mbere y’igihe cyagenwe kugirango batore Papa mushya nyuma y’uko Benedigito XVI azaba amaze kuva mu ngoro ye mu minsi 11 iri imbere kuwa 28 z’uku.

Abacardinals kuva mu 1320 nibo hagati yabo bitoramo Papa mushya
Abacardinals kuva mu 1320 nibo hagati yabo bitoramo Papa mushya/photo Gettyimages

Aba cardinals benshi ngo barifuza ko Papa mushya ashyirwaho mbere y’uko icyumweru gitagatifu mu idini Gatolika gitangira kuwa 24 Werurwe.

Amategeko basanganywe ni uko Papa atatorwa mbere ya tariki 15 Werurwe kugira ngo bahe umwanya aba cardinals baturuka kure ngo bagere i Roma.

Ubusanzwe amategeko yera agenga i Roma avuga ko hagomba kubaho iminsi hagati ya 15 na 20 kugirango aba Cardinals bakore umwiherero ufata iminsi wo gutora undi Papa. Birashoboka ko bigiye guhindurwa, kubera ko iminsi isatira Pasika n’icyumweru gitagatifu izaba ari micye nyuma ya tariki 28 z’Uku.

Padiri Federico Lombardi umuvugizi wa Roma niwe watangaje ko aba cardinals benshi bifuje ko aya mategeko ahinduka kugirango bihutishe gutora Papa mushya.

Padiri Lombardi yavuze ko aba bayobozi ba Kiliziya biteguye kuza kare i Roma mbere ya tariki 15 Werurwe bagateranira umuhango wo gutora Papa mushya nubwo batarashyiraho amatariki bazateraniraho.

Uko Papa mushya azatorwa

Abatora

Ubu Kiliziya gatolika ifite abacardinals 209, ariko muribo abafite cyangwa barengeje imyaka 80 ntibaba bemerewe gutora nkuko byategetswe na Papa Paul VI mu 1970, bikavugururwa bishimangirwa na Papa Jean Paul II mu 1996.

Abazatora ni Abacardinals 9 ba Africa, 10 bo muri Aziya, 71 b’i Burayi, umwe wo muri Oceania, na 26 bo ku migabane yombi ya Amerika.

Abazatora ubu ni aba Cardinals 117, bazateranira muri shaperi yitwa Sistine i Vativan mu ibanga rikomeye bemeze Papa mushya. Ni umuhango utegerejwe n’imbaga nini y’abagatolika ku Isi.

Cardinal Giovanni Battista wo mu Ubutaliyani umukuru mu bandi utarageza imyaka 80 niwe uzaba uyoboye umwiherero wo gutora Papa mushya.

Ubusanzwe uyu mukuru mu bandi, niwe ugomba kuba Papa mushya. Ariko kuko bakora amatora niwe utegeka uwatowe kwemera umwanya atorewe.

Uyu umaze gutorwa iyo abyemeye, uyu muyobozi w’abandi ari nawe uyobora umwiherero abaza bagenzi be izina rizahabwa Papa mushya.

Mu minsi 11 arava i Vatican mu  mwanya wa Papa
Mu minsi 11 arava i Vatican mu mwanya wa Papa

Abahabwa amahirwe

Peter Appiah Turkson wo muri Ghana, Marc Ouellet wo muri Canada, Christoph Schönborn wo muri Austriche, Luis Antonio Tagle wo mu birwa bya Philippines na Angelo Scola wo mu Ubutaliyani nibo bari guhabwa amahirwe n’abakulikiranira hafi iby’i Vatican ndetse n’itangazamakuru.

Abandi nabo ngo batirengagizwa mu guhabwa amahirwe harimo, Leonardo Sandri wo muri Argentine na Timothy M. Dolan wo muri USA.

Reuters&Wikipedia

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Byose Uwiteka niwe ubugena, ni ugutanga amahirwe ariko Imana niyo yitorera uko ishatse.

  • Kuba cardinal nimuntuki?ni musenyeri uhagarariye abandi?uhagarariye akarere akanaka?ese niba ataribyo kuki europe harimo benshi sibo biha amahirwe akenshi,uba cardinal gute? Uratorwa cardinal ababa he?ese mu Rda turabafite? Ubizi ansobanurire murakoze

  • Mana turagusaba Papa ufite imbaraga z’isengesho,ubushishozi ndetse n’ubutwari bwo hangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Kiliziya yacu.Uti musabe muzahabwa kandi mukomange muzakingurirwa.
    Urakoze Mana yacu.

  • Papa mushya uzatorwa Imana izamwongerere imigisha nimbaraga mukuyobora ubushyo bwintama z’Imana murikiriziya.

  • Wowe wise kubaza, CARDINAL ni titre nkuko wavuga ngo runaka ni PORFESSEUR. Kuba cardinal ugenda uzamuka mu nzego kugeza ku cyiciro cya cardinal (Padiri, Monseigneur, Eveque, Archeveque, Cardinal, Pape). Nuko bikurikirana.

    Mu Rwanda nta Cardinal dufite. Muri Afrique central dufite Cardinal Laurent Mwonsengo Pasinya w’i Kinshasa.

    • Urakoze cyane DODO kumusobanurira, bene nkamwe Isi irabakeneye ku bw’ubufasha muha abandi nta kiguzi

      • Abakaridinal bazatora ni 118 ntabwo ari 117 baturuka mu migabane kuburyo bukurikira
        1.AFRICA:11
        2.ASIE: 11
        3.OCEANIE:1
        4.AMERIQUE DU NORD:14
        5.AMERIQUE LATINE: 19
        6.EUROPE: 62
        Kuba EUROPE igira Abakardinal benshi ni ikibazo cy’amateka.

  • nkabana babantu Imana ikomeze iturebere uzabasha gukomeza gushyigikira ubumwe bwa ba kiriziya.

  • roho mutagatifu azabe ariwe ubamurikira batore ujyanye nigihe tugezemo.ndavuga ubasha kudutakambira ku mana.

  • TUBASABYE KWIGORA MUKATUGEZAHO AMAFOTO Y’ABACARDINALI UMWE UMWE; ifoto nziza igaragara MURAKOZE

  • nyagasani turagutakambiye ngo abe ari wowe uzitoranyiriza umushumba w’ubushyo bwawe bityo tugakomera mukwemera kugenda kuba akazuyaazi kdi kiriziya yacu ikarushaho gushinga imizi muri kristu

Comments are closed.

en_USEnglish