Digiqole ad

Papa Francisco yakajije amategeko ahana abihaye Imana bangiza utwana

Kuri uyu wa 11 Nyakanga umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yavuguruye amategeko ahana yihanukiriye  abahohotera abana muri Leta ayoboye ya Vatican.

Ntabwo azihanganira abihayimana bavugwa mu busambanyi
Ntabwo azihanganira abihayimana bavugwa mu busambanyi

Papa Francisco akoze ibi nyuma y’uko ahatandukanye ku Isi havuzwe cyane ikibazo cy’abasaseridoti bakoresha imibonano mpuzabitsina abana cyane cyane b’abahungu.

Iri hindurwa ry’amategeko rirareba abihaye Imana barenga ibihumbi bitanu bakorera i Vaticani n’ubwo byinshi mu byaha bivugwa byabereye mu bindi bihugu.

Aya mategeko mashya ya Papa Francisco aje nyuma y’uko akanama k’umuryano w’abibumbye ku burenganzira bw’umwana gasabye ko Vatican itanga ibisobanuro ku bana bahohotewe n’abapadiri ahatandukanye ku Isi.

Amategeko mashya ya Papa avuga ko kizira kwishora mu igurishwa ry’abana, gushyira abana mu buraya, guha abana akazi, guhohotera abana no kubahohotera bishingiye ku gitsina, gukora no gutunga amashusho y’urukozasoni y’abana.

Ibi byaha Vatican mu mategeko mashya yatangaje ko bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imayaka 12, igihano kisumbuyeho ku cyatangwaga n’amategeko ya mbere.

Izi mpinduka zazanywe na Papa mushya kandi rivugurura imikoranire ya Vatican n’amahanga aho ryirinda cyane ibyaha ndengamipaka nk’amafaranga ashobora kwinjizwa muri Vatican avuye mu bikorwa by’ubujura.

Uyu mupapa uzanye amatwara akarishye ngo ntabwo yatunguye benshi kuko ngo asanzwe ari umugabo ukomeye ku mahame ya cyera ya Kiliziya Gatolika bitandukanye n’uko bamwe bibazaga ko Papa mushya aje koroshya  amategeko no kumva ibyasabwaga na bamwe mu bihaye Imana.

Ivugurura n’amategeko mashya ahana abihaye Imana i Vatican azatangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa mbere Nzeri uyu mwaka.

Bamwe mu bakurikirana iby’i Vatican bavuga izi mpinduka ari nk’ubutumwa Papa mushya atanze ku bihaye Imana bavugwaho ingeso z’ubushurashuzi ndetse n’abavugwa mu byaha byo guhohotera abana basaga 1000 ahatandukanye mu bihugu by’isi.

Ibi byaha byo gufata abana ku ngufu ngo byatangiye gukaza umurego mu 1995, uyu munyargentine uyoboye Kiliziya Gatolika ku Isi rero ngo yaba yarahagurukiye abihaye Imana batabashije amasezerano bagiranye n’Imana.

Catholic Herald Online

BIRORI eric
UM– USEKE

0 Comment

  • Yaba ari amahire niba batazakingirwa ikibaba nkuko bikorwa henshi ku isi, kd ayo mategeko arenge vatican agere kure ku isi yose

  • Ibyo ni ukuri batandukanye umucyo n’umwijima ntibihura ijambo ryi Imana rirabivuga neza.

  • Iyi kiliziya ndabona igiye kuba Babyloni yujuje ibyangombwa. Yesu yavuze ko muzabamenyera kumbuto zabo. Mugane idini y’ukuri igira abayoboke batijandika mubyaha nk’ibi, bativanga muri politique y’isi….Muhunge Babyloni.

    • Ugaragaje ko koko Kriziya yawe ariyo nyakuri koko…! Ariko muzumva ryari ko igihe cyo guhinduka by’ukuri kiri kubacika? Yesu ubwe yivugiye ko yazanywe ku isi no gutarura intama zazimiye…abazima sibo bakeneye umuganga…! Ukwiye kwiga neza rero nk’intumwa y’ukuri ya Kristo aho gusebanya!Imana iguhe Umugisha!

    • Idini y’ukuri uvuga se ko utayisobanuye ni iyihe

    • sobanura idini yukuli. gahana abangiza abana nukuba babylon???!!! gutekereza guke

  • icyo nzi kandi neza ni uko iyobokamana ry’ukuri ari rimwe.Ni irifasha imfubyi n’abapfakazi,rigasura imfungwa n’abadi bababaye
    Ibindi ni inzira ibyo bikorwamo

  • Nibyo ntabwo umurimo w’Imana bagomba kuwutobanga ndetse bumve ko bahemukiye n’Imana igihe basezerana bahabwa izo nshingano zo kwiyegurira Imna.papa Imana n’ikongerere imbaraga.

  • iki nicyo gihe kuko niba barasome bakamenya ko yezu agira neza baraza kubona ko ntabwo mu murimo we ariho bakorera ibyaha n’ibamese kamwe bareke no gusebya idini

  • Azavuga ati “ni mugende sinigeze mbamenya” koko abavunamuheto bashaka iki ku bana? baahatse abagore.

  • Ntacyo bizatanga satani yarangije kubacengera niwe usigaye abiyoborera.

  • papa ndamushyigikiye ariko uriya nawe wabaswe n,ibyamadini amenye ko idini Atari itike ijyana umuntu mu ijuru ahubwo ko umuntu ajjyanwa mu ijuru n,ibikorwa kandi idini y,ukuri n,iyabakora ugushaka kwimana kandi bagakundana nk,uko yezu yadukunze

  • Papa arakoze ariko natwe tumenye ko abihayimana ari abantu tujye tuborohera.
    abo ni ababavangira bajye bahanwa

  • mwitana,

    Sekibi ntashobora kuyobora Kiliziya yubatswe ku rutare. Mwebwe ntimubona ko byujujwe ko Yezu azagumana nayo kugeza kundunduro ? Papa Francesco nakomere ku rugamba, ikibi gitsindwe burundu!
    Ngwino Roho Mutagatifu…………..

  • ibyo ni byo byari byarabuze

  • Abihayimana byukuri mukomere uwabatumye muri kumwe.Ntabyera ngo de!! Nta muryango utagira icyigoryi,uwihayimana yitabye ijwi ryayo,ahamagawe by’ukuri ntashobora gukora ibyo ariko uwihamagaye cg akitaba baringa ibyo biramubangukira.Kiliziya yubatse kurutare kandi iyobowe na Roho mutagatifu ntiteze gutsindwa na shitani bibaho. Kwiha Imana ntibyoroshye wowe ubikinisha rekera aho,usenge by’ukuri uzahinduka.Ese ubundi kuvuga ubutumwa bwa Yezu mudaherukanye ntuba umubeshyera?Plz don’t play!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish