Digiqole ad

Papa Francis yasabye Perezida Rouhani wa Iran gukemura ibibazo by’Abarabu

 Papa Francis yasabye Perezida Rouhani wa Iran gukemura ibibazo by’Abarabu

Papa Francis ahura na Perezida wa Iran Rouhani

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yasabye Iran kugira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Papa Francis ahura na Perezida wa Iran Rouhani
Papa Francis ahura na Perezida wa Iran Rouhani

Papa Francis yabisabiye mu nama yamaze iminota 40 ikabera mu muhezo hagati ye na Hassan Rouhani Perezida wa Iran i Vatican, ejo ku wa kabiri tariki 26 Mutarama 2016.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama rivuga ko Iran igomba kugira uruhare mu gushaka igisubizo ku bibazo biri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati biciye mu biganiro, cyane cyane ikibazo cy’iterabwoba n’icy’ubucuruzi bw’intwaro.

Mu myaka itatu ishize kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika, Papa Francis avuga ko inzira y’ibiganiro ari bwo buryo bwiza bwo kubonera umuti ibibazo.

Uru ruzinduko ngo ni rwo rwa mbere Rouhani, Perezida wa Iran yagiriye i Vatican ku mugabane w’Uburayi kuva mu 1999.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish