Digiqole ad

Papa arasaba imbabazi

Kuri uyu wa gatanu, Papa Fransisko yasabye imbabazi kubera imyitwarire mibi yo guhohotera abana bishingiye ku gitsina byakozwe na bamwe mu bayobozi muri Kiliziya.

Papa Francis yasabye imbabazi ku byakozwe n'abapadiri
Papa Francisko yasabye imbabazi ku byakozwe n’abapadiri

Biciye kuri Radio Vatican, Papa yavuze ko ibi bikorwa abifata nk’ubuhemu bwakozwe n’abagabo bo muri Kiliziya ndetse ko iyo myitwarire izahanirwa nk’uko bitangazwa na Reuters.

Ibyo yatangaje nibyo bya mbere bikomeye atangaje kuri iki kibazo cyavuzwe cyane mu mwaka ushize.

Umwaka ushize, Papa yari yatangije ibikorwa byo gufasha abana bahohotewe na bamwe mu bapadiri ba kiliziya gatolika.

Papa yasabye imbabazi kuri uyu wa gatanu nyuma yo guhura n’umuryango gatolika w’abana nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Radio ya Vatican.

Yagize ati “Ubwanjye ndasaba imbabazi ku mabi yakozwe (n’abapadiri bamwe) yo guhohotera bishingiye ku gitsina abana.”

Yavuze ko umubare w’abapadiri bakoze ayo mabi ari bacye ugereranyije n’abapadiri ba kiliziya gatolika ku Isi.

Ati “ntabwo tuzasubira inyuma mu gukurikirana iki kibazo, ndetse ibihano bigomba gushyirwaho. Tugomba gukomera kurushaho.”

Mu kwezi gushize raporo y’Umuryango w’Abibumbye yatunze urutoki guhisha ihohoterwa rikorerwa abana ndetse no guhishira abarikora. Ibi kiliziya mu izina rya Papa ikaba yari yabihakanye.

Ahatandukanye ku isi hagiye havugwa ibikorwa byo guhohotera abana bishingiye ku gitsina bikorwa n’abapadiri.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko Papa Francisko akaba yarakajije amategeko ku birebana no guhohotera abana bishingiye ku gitsina.

Uwo yari yasimbuye Papa Benedigito wa 16, we yari yaragarukirije ku gusaba imbabazi abakorewe iryo hohoterwa n’imiryango yabo.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu Papa ashobora kuba azazana impinduka mu mateka ya Kiliziya Gaturika. Natere indi ntambwe asabe n’imbabazi ku bapadiri, abasenyeri n’abandi bitwa ko bihaye Imana ndetse n’abakristu be bishe Abatutsi mu Rwanda.

    • ariko urasetsa,abakristu bakozea amahano si abe ni aba kiliziya rero unabimenye ko umutwe wa kiriziya ari Kristu irinde ku mutoteza.bo basabe kuzisaba Kiriziya muyihe amahoro kko benshi mu bayo bayitikiriyemo

      • Kuri NzabandoraAhubwo ni wowe usetsa kuko Papa niwe muyobozi wa Kiliziya ku isi ari nayo mpamvu yasabye imbabazi kubera abapadiri ayobora bakoze ariya mahano muri USA. Naho ibikangisho ngo byo gutoteza kiliziya n’ibindi nk’ibyo birashaje. Kandi nshimye ko ubizi ko benshi mu bakristu batikiriye muri za kiliziya bishwe nakabandi biyitaga abakristu niyo mpamvu umukuru muri bo akwiye kubisabira imbabazi. None se Minister w’Intebe w’Ababirigi yasabye imbabazi hari Jenoside yakorewe Abatutsi?

      • Wowe ubanza utazi aho bijya n’aho bigana !! Noneho reka nkubaze, kuki papa yasabye imbabazi bariya bana ?! Hari icyaha yari yakoze se? Ariko yazisabye nk’umuyobozi wa kiliziya kubera abapadiri n’abasenyeri bahohoteye abana bishingiye ku gitsina, ngaho rero niyo mpamvu agomba kuzisaba n’abnyarwanda bacitse ku icumu kuko kiliziya yagize uruhare runini mu gutegura no gukora jenoside ikindi kandi ntabwo ari abayobozi bayo gusa bayikoze na kiliziya ubwayo yarabikoze ubimenye niba utari ubizi.!

  • Natere indi ntambwe asabe n’imbabazi ku bakozi be ndetse n’intama ze zakoze Jenoside mu Rwanda.

    • Erega tujye tuvuga ibintu tutabobamye. None se bakoze ibarura basanga abakoze amarorerwa ya genocide ari Kiliziya yabibategetse? Ninde wahagaruka maze akatubwira ko hari misa yagiyemo maze padri agasaba abari mu misa kujya kurimbura bagenzi babo? Niba amabi yarakozwe yakozwe n’abantu kandi buri mu muntu agomba kubazwa ku giti cye nkuko no mu ijiru ntawe uzitwaza undi, nta sponsors tuzagira kuko buri wese azabazwa ibye. Rero guhora tuvuga ngo kiliziya gatulika niyo yoheje abanyarwanda ni igukabya. Cyangwa muyiziza ko yazanye amajyambere mu rwanda yigisha abantu gusoma no kwandika, yubaka amavuriro n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa byatumwe tuba abo turibo. None se ejo hazaza tuzajya tuvuga ngo ibibi byose FPR yakoze bizitirirwe ubwoko bumwe ubwo se twaba tujya hehe? Ahubwo tujye tumenya gushishoza igihe ducira urubanza abandi. Mu Rwanda harimo abantu beza kandi nibo benshi n’abandi bahora bashaka kuvangira abandi ngo ibibi bakoze byitirirwe na batarabigizemo uruhare. Ino mitekerereze igomba guhinduka kandi ntitukajye twumva ko ibivuzwe n’umunyapolitiki rukanaka biba ari ihame kuko buri gihe abayishakira icyatuma aguma k’umwanya arimo. Banyarwanda tumenye ko ikiruta ibindi ari urukundo kandi rutavangura naho ibyo tujyamo bisa nk’abafana b’umupira ntaho bizatugeza.

      • Urakoze muvandimwe kumvugira ibintu,Papa yavuze ko agiye gukurikirana abo bapadiri bateshutse ku nshingano yabo.Ariko icyo tutakwibagirwa ni uko abakoze genocide baturuka mu madini menshi yariho hano mu rwanda hari abo tuzi b’abasiramu,abaprotestanti abadventiste n’abandi,arriko birantangaza bavuga kiriziya gaturika,none se ko nka diyosezi ya Nyundo yiciwe muri genocide abapadiri barenga b’abatutsi barenga 30 abo bishwe na kiriziya se,ababikira se,ababatirijwe muri kiriziya se,erega niba nka padiri Seromba n’abandi bake barakoze cga bakekwaho genocide ntibivuga ko bayikoze babwirijwe na kiriziya yose.Ahubwo njye mbona kiriziya yarababaye kabiri,yagize bamwe ma bana bayo b’ibirara barimbuye abandi,igira n’abandi barimbuwe kandi bosi bari abayo.Niba musoma Bibiliya Yezu nawe yagize intumwa ariko agambanirwamo n’imwe muri zo(Yuda),ariko icyo cyaha ntago cyafashe intumwa ze zose.Murakoze.

  • Nonese wowe wiyise Muhire na Twese, ko Papa asabye imbabazi mu izina rya Kiliziya ese niwe watumye abo bapadiri guhohotera abana? Niba rero abikoze nta gitangaza mu izina ry’abapadiri bakoze Jenoside asabye imbabazi Abanyarwanda! Erega twese tuzi ubushobozi Catholic Church ifite ku Isi na influence ifite kuri za Government, nta gitangaza ko yagira n’uruhare muri Jenoside.

Comments are closed.

en_USEnglish