Padiri Ubald Rugirangonga ngo ubu yumva nta mwanzi agira
*Ngo iyo apfa muri jenoside yari gupfana agahinda ariko ubu yajyana ibyishimo
*Ngo yabaye padiri kugirango yigishe urukundo none yabigezeho.
* {Abandi}baragiye nabi zirabonana ariko ubu ngo azabwira Imana ko yakuye intama mu bwone.
Padiri Ubald Rugirangonga uzwi cyane mu Rwanda mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge akangurira abakoze Jenoside n’abayikorewe gusaba no gutanga imbabazi bakiyunga bakabana mu mahoro ndetse no mu bikorwa byo gusengera abarwayi bagakira. Avuga ko yabaye umupadiri ku girango yigishe urukundo abanyarwanda, ngo n’Imana imurinda urupfu mu 1994 ngo azayibere umuhamya.
Avuga ko ibikorwa bye byo kwigisha urukundo byatangiye gutanga umusaruro ndetse kuri we ngo yumva ko nta mwanzi agira ngo n’uwashaka kumwica ntiyabimenya kuko yizera buri wese.
Yari yifatanije n’abakirisito gitambo cya misa cyaturiwe muri paruwasi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hizihizwaga n’umunsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani, byombi no gukomorera abakirisito 166 bari baritandukanije n’Imana ndetse n’abantu kubera ibikorwa bya jenoside bakoze. Aba baje guhinduka mu rugendo rw’isanamitima bashoje kuri iki cyumweru.
Padiri Ubald avuga ko kwigisha urukundo ariyo ntego yatumye aba padiri nyuma y’uko yari yarabonye ko hari icyibura mu banyarwanda, ubwo yabonaga ibikorwa by’inzangano byari mu Rwanda akiri umwana ndetse nawe byamukoreweho.
Amaze kuba Padiri ngo yabonye inzangano ziyongera ndetse birenga urugero ubwo byageraga kuri Jenoside n’ubwo we intego kwari ukwigisha urukundo.
Nyuma ngo yaragijwe Intama ziri mu bwone agerageza kuzivana muri bwone ariko ubu ngo umutima we uratuje kuko yavanye intama nyinshi mu bwone.
Ati: “ Bangira Padiri mukuru muri paruwasi ya Mushaka numvaga ndi umushumba uragiye intama ziri mu bwone. Mpora mbivuga ariko abantu ntibabyumva ndetse bamwe bakumvirana.
Iyo mvuze ngo abashumba baronesheje nibyo koko Padiri muri paruwasi aho yari ari abantu bakicana ni umushumba waragiye nabi, intama zaronnye .
Nagize amahoro ari uko mfashije abantu gusabana imbabazi no guhana imbabazi numvise ngize amahoro kuko ubwo nari nkuye intama mu bwone numvise ndi umushumba utacyonesha.”
Iyo apfa muri jenoside ngo yari gupfana agahinda katagira ingano
Padiri Ubald avuga ko Imana yamurinze gupfa mu 1994 kugirango azayibere umuhamya, ngo iyo apfa icyo gihe yari gupfana agahinda ariko ubu ngo apfuye yabona icyo abwira Imana yakoze kubyo yamushinze.
Ati “niyo napfa ejo ntacyo, mission yanjye jyewe narayirangije nerekana ineza ko igomba gutsinda inabi.”
Kuri we ntako atakoze ngo yigishe abantu ko urukundo ruruta byose, ubu yumva we nta n’umwanzi agira kuko yizera buri wese ngo nuwashaka kumwica ntawe yacyeka.
Padiri akangurira abantua bagitsimbaraye bakanga gusaba imbabazi n’abanga gutanga imbabazi kubohoka bakamenya ko kubikora ari ugutegura aho bazajya bamaze gupfa.
Agira ati: “Gupfa ni ugutaha, abicanye abo mwishe baratashye kandi nawe muri mu nzira ubwo uzataha hehe niba utarahindutse?Muntu ugitsimbaraye udashaka gusaba imbabazi ko amaherezo uzapfa uzataha hehe?
Muntu udashaka gutanga imbabazi ko amaherezo uzapfa uzataha hehe?”
Gahunda y’isanamitima Padiri Ubald yayitangirije muri paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu nyuma bigera no muri Paruwasi ya Nyamasheke ubu bikomereje no mu zindi Diyoseze.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Abo banyarwanda basaba imbabazi cyangwa bazitanga kubera contexte politique turimo, kandi ntiyaturutse kuri Kiliziya cyangwa kuri Padiri Ubald. Ubu koko yizeye ko habaye indi crise politique (Imana izayiturinde) abanyarwanda batakongera kwicana, ku buryo ahamya ko intama zavuye mu bwone? Abahora bicana mu miryango ko mbona ubanza muri Diyosezi ya Cyangugu ari ho bikaze kurusha ahandi? Umuntu wica umuvandimwe, umubyeyi cyangwa umwana we, undi yatinya kwica ni nde? Intama zavuye mu bwone koko buriya Padiri Ubald ntiyihenda wa mugani w’abarundi?
Comments are closed.