Digiqole ad

Padiri Kambanda yagizwe musenyeri wa diyosezi ya Kibungo

Uwo ni Padiri Antoine KAMBANDA wari umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda, kuri uyu wa 7 Gicurasi Papa Francisco akaba yamugize Musenyeri wa Diyoseze ya Kibungo.

Padiri Kambanda yagizwe Musenyeri
Padiri Kambanda yagizwe Musenyeri/photo E Kwizera

Imihango yo kumwimika ntabwo iratangazwa. Diyosezi ya Kibungo irakomeza kuyoborwa na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wa Diyosezi ya Kigali kugeza igihe Kambanda aherewe inkoni y’ubushumba.

Diyosezi ya Kibungo ikaba yari imaze imyaka ine irenga nta mushumba ifite nyuma y’iyegura rya musenyeri Kizito Bahujimihigo wahoze ayobora diyosezi ya Ruhengeri na Kibungo.

Padiri Kambanda w’imyaka 55 yahawe ubupadiri tariki 8 Nzeri 1990 na Papa Paul II i Mbare (Muhanga) ubwo yasuraga u Rwanda.

Uyu mugabo yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Kenya aho umuryango we wari warahungiye. Agarutse mu Rwanda yize mu iseminari nkuru ya Nyakibanda , nyuma yo guhabwa ubupadiri ajya i Roma (1993-1999)aho yavanye impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) muri tewolojiya.

Nyuma yo kwiga, yayoboye Caritas mu mujyi wa Kigali ndetse aza no gushingwa akanama n’ubutabera n’amahoro muri Kiliziya akabifatanya no kwigisha mu Nyakibanda.

Kuva mu 2006 yari ayoboye Semirari nkuru ya mutagatifu Karoli ya Nyakibanda muri diyosezi ya Butare.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni byiza cyane! ariko kiliziya gatolika irashaje nayo, kuki itinda gusimbuza? imyaka ine…..nta mushumba

    • Nikuze, erega ujye umenyako atari akazi gasanzwe, umuntu avaho, umusimbura yinjira. Isaha y’Imana yuzurira igihe gikwiye.

    • Iyo umenya process bicamo wari gusanga na yo ari mike ! Amaperereza bisaba ni nk’aya FBI !

  • Imana izamufashe mu kuyobora Intama zayo.

  • Twifatanije n’abakrisitu ba Diyosezi ya Kibungo gushima Imana yongeye guhitamo umwe mu bayo ngo ayobora abayo.
    Imana izamuhe ubwenge, ubushishozi n’ubunyangamugayo mu mirimo mishya.
    Kandi abakristu twese tuzamujye inyuma kandi tumusengere

  • Kibungo Imana yayibutse mu gihe kinini yari imaze idafite musenyeri. Imana izabane nawe, kandi imuhe kuyobora neza.

  • NUKO NUKO URAKOZE MANA. PAPA AJE NEZA KABISA, IMANA NIKOMEZE KUMUKORERAMO MAZE NA GIKONGORO IBONE UMUSHUMBA. IMPUNDU I KIBUNGO

  • NUKO NUKO URAKOZE MANA. PAPA AJE NEZA KABISA, IMANA NIKOMEZE KUMUKORERAMO MAZE NA GIKONGORO IBONE UMUSHUMBA. IMPUNDU I KIBUNGO

  • Imana ishimwe, burya Imana isubiriza igihe. Dusabirane, dufatanye n’umushumba iyi nzira igana ijuru. Ibizatugora tuzajya tubitura nyir’ubushyo(Imana) adushoboze.

  • Imana itoranyauwo ishatse ikamutuma aho ishaka! Imana iguhe imbaraga.

  • Abanyakibungo twese tuguhaye ikaze.Urisanga.Nyagasani YEZU azagushoboza uwo murimo w’agaciro wo kumuragirira intama.Tukwifufurije ishya n’ihirwe.

  • Ngo Kiriziya Gatolika irashaje? Wowe na Sogokuruza wawe mwavutse Kiriziya iriho, mwese muzasaza muve kw’isi Kiriziya ikiriho ubuziraherezo. Naho ibyo gutinda gusimbuza byo umenye ko atari nka bimwe bujya guca ukumva ngo umuntu yabaye Pasitoro nta n’uzi Background ye!!! Kiriziya ni imwe itunganye Gatolika kandi ikomoka ku ntumwaaaaaa!!!! Komera kandi ugire amahoro ya Kristu.

  • Ariko ndabaza munsobanurire, kugirango ube M– USENYERI Ugomba kubanza kuba umuyobozi wa Grand seminaire ya NYAKIBANDA; Reba SIMARAGIDI, MUTABAZI, none na KAMBANDA ni uko bimugendekeye.

    Ni byiza cyane.

    • WIBAGIWE PERRAUDIN NA MISAGO.

  • Urakoze Mana kandi umuhe ubuhanga nk’ubwa SALOMONI kugirango abe umushumba ukwiye muri ibi bihe bitoroshye isi igezemo.

  • Hi.
    Ayo mateka ye mwanditse amwe ashobora amwe atariyo.Mutohoze neza.

  • Musenyeri ikaze. ariko wowe uzirinde bya byaha bimaze iminsi bivugwa muri kiliziya ngo byaba byarateye Papa Emeritus kwegura. Mbese ibyangombwa byawe ntuzabitange, uzabime, ndabona ikeye, uteye ubwuzu pe, nanjye narobye. Inkumi ziri hanze aha zakwitendekaho zikagutera gukora ibyangwa na Nyagasani.

  • Turishimye cyaneeee. Imana ishimwe pe kandi imugende imbere azarangize neza imirimo imushinze.
    Tumusabire

  • Nyagasani Mana yacu komeza uwo witoreye ayobore ubushyo bwawe mu rwuri rwiza rutoshye .Nyir’Icyubahiro Musenyeri umushumba wa diocese ya Kibungo imirimo myiza.

  • Banyakibungo,musenge cyane. Ejo muzashiduka abakozi bose ba diyosezi , seminari y’i zaza , ibikorwa remezo, ari Bugesera nsansa. uyu mgr ni mtts wuzuye.

  • imana yahanze isi ndetse n’ijuru niyo itugeneye musenyeri igihe kigeze,kambanda nokomere mukwemera ibindi byose imana izabikora.

  • Komera Musenyeri wa Kibungo, imirimo myiza ariko nimukaze amahugurwa menshi ku bapadiri kuko barihesha isura mbi, ndetse murebe uburyo mwashaka abapadiri bafite umuhamagaro bagasimbura bariya bigize indaya bagayisha Eglise.

  • Bavandimwe, uwiyise jojo asa n’uciye urubanza ntawamuregeye kandi n’ibidasobanutse yanditse niba avuga ibishimwa na bose ajye abyatura. Imana ibane nawe.

  • tumwifurije imirimo myiza. Nyagasani amukomeze mu kwemera kandi azamuhe imbaraga zo kunesha umudayimoni w’ubusambanyi wateye mu bapadiri.

  • Imana imufashe kugira ngo ayobore neza ubushyo aragijwe dukomeze tumusabire kandi tujye tumwibuka mu masengesho yacu

  • eeeh!!! uyu musenyeri ni mwiza ateye ubwoba. i Roma nibatora itegeko ryo kurongora uzafate jyewe. Ifoto ye mpise nyi downloadinga.

  • Wa njiji we ngo ni Jojo,hari uwakubwiye ko Abahutu aribo bagomba kuyobora byose?Ni Umututsi nyine!Utanavanze niba ushaka kubimenya!Ariko Perraudin yabahinzemo imbuto mbi kweri!Mbega ishyano,mbega ibyago byo kugira abantu mu gihugu nka ba Jojo!Njye ndi nkawe nazinga akarago nkajya kure y,Abatutsi!!Za Gabon n’ahandi henshi haracyari empty Mr.or Miss.

  • Mu bitekerezo byatanzwe harimo abantu bamwe n’ubu bakirangwa n’amoko,nk’uwiyise jojo! Turashima uwo mushumba uje mu gihe nyacyo wa Kibungo.Dukomeze dusabe n’uwo wa Gikongoro Papa Francis n’abo bafatanya bazamudutangarize vuba.

  • Imana ishimwe!yo yongeye kwitorera umuyobozi ngo ayobore intama za Kibungo.PADI Imana iguhe imbaraga kugirango imyaka ishije ntamushumba bafite ihinduke umunsi umwe .
    komera natwe tukurinyuma mu Isengesho.
    ariko abavuga ngo kiliziya yatinze gusimbuza ,ntabwo yatinze Muvandimwe twibukiranye ko Imana itanga icyo ishaka, igihe ishakiye kandi muburyo ishaka.
    KOMEZA INTOREZAWE NYAGASANI.

  • Imana nisingizwe mu ijulu no munsi abantu ikunda bahorane amahoro……Bikira Mariya akomeze kumwitaho turamusabira.
    mwaramutse ku museke.com. ndabasaba ngo muzatubwire igihe azimikwa kuko nshaka kuzaba ndi mubirori byacu (umuryango wanjye KIliziya Gatorika).

  • Uyu mwepiskopi mushya aje kuyobora Kiliziya mu gihe gikomeye:noneho birakabije.Abapadiri bararongora,abasenyeri barasebywa,papa arasezera,abakristu bo sinavuga.Ariko mukomere n,ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda

Comments are closed.

en_USEnglish