Digiqole ad

Padiri 1 kuri 50 ni umu ‘pedophile’ – Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yatangaje ko umwe ku bapadiri 50 ba Kiliziya Gatolika afite ingeso yo gusambanya abana, uburwayi bita ‘Pedophilia’.

Papa Francis yavuze ko yiteguye guhangana n'iki kibazo
Papa Francis yavuze ko yiteguye guhangana n’iki kibazo

Papa yumvikanye avuga ibi ngo akesha imibare yizewe yabwiwe n’abajyana ko iki kibazo kigeze kuri 2% mu bihaye Imana.

Ikinyamakuru La Repubblica cyatangaje iyi nkuru kivuga ko iki kibazo ari icyorezo kiri kwibasira kiliziya.

Papa Francis yatangaje ko guhohotera abana bibanzirizwa no kubaha ruswa, ibintu ngo birenze kwiyumvisha. Uyu mupapa ariko yavuze ko yiteguye guhangana n’iki kibazo uko gikomeye uko ariko kose.

Imibare yatangajwe ivuze ko ku bapadiri Gatolika 414 000 babarirwa ku Isi hose abagera ku 8 000 basambanya abana bari munsi y’imyaka 11, indwara yitwa Pedophilia.

Papa Francis yavuze ko ikibabaje cyane ari uko iyi ndwara imaze gukwirakwira cyane. Yagize ati “Kiliziya iri kugerageza kurandura iyi ngeso ibicishije mu nyigisho zisanamitima. Ariko iki cyorezo cyo cyamaze kugera mu nzu yacu”.

Yongeyeho ati “ Benshi mubo dukorana bari kurwanya iki kintu bambwiye ko pedophilia muri Kiliziya igeze kuri 2%

Yavuze ko abayimubwiye bari bizeye ko itari bumuhangayikishe, maze ati “Ariko nababwira ko ibyo bitatuma ntuza uko biri kose. Ahubwo nabifashe nk’ikintu kindeba cyane.”

Papa yavuze ko iyo 2% y’abihaye Imana bafite ingeso yo gusambanya abana ni Abapadiri, Abasenyeri ndetse n’Abakardinali.

Abana benshi bahohoterwa na bene abo ngo basabwa guceceka. Papa Francis yavuze ko iki kintu nubwo kigoranye kukirwanya kubera uko gucece ariko bagiye kugihagurukira ku buryo bukomeye cyane cyane guhana abakibonyweho.

Umuvugizi wa Vatican Padiri Federico Lombardi yavuze ko ibyo ikinyamakuru La Republica cyatangaje ari ukuri koko kubyo Papa baganiriye, ariko ahakana ko Papa Francis atavuze ko mu ba ‘pedophiles’ harimo n’abo ku rwego rw’aba Kardinali.

Umwaka ushize Papa Francis yakomeje amategeko ahana abihaye Imana bahamwe no gusambanya abana, gusa ariko imiryango myinshi ifite abana bahohotewe yinubira ko nta barahanwa bikomeye kugeza ubu.

Mu gihe gito gishize nibwo iki kibazo cyongeye kuzamurwa ubwo muri uyu mwaka raporo ya Loni (UN) yasabaga Kiliziya Gatolika gukurikira ibi bibazo byo guhohotera abana no guhana ababikoze bikorwa na bamwe mu bihaye Imana.

Gusambanya abana kuri bamwe mu bihaye Imana muri Kiliziya Gatolika bivugwa ko ari ikibazo kimaze igihe kinini ariko cyakunzwe gupfukiranwa no gucecekwa kubera ababikorewe babanza gushukwa ngo ntibabivuge.

Mu kinyamakuru La Republica uko Papa Francis bari bamubajije ku kutemerera Abapadiri kurongora, uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku Isi yavuze ko uriya ari umwanzuro washyizweho mu myaka 900 nyuma y’urupfu rwa Yezu Kristo, guhindura ibyo bintu atari ibintu byoroshye nyuma y’imyaka 1 100 irenga ari uko bimeze.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Muzabamenyera kumbuto zabo. Intagondwa z’abapadiri zigendera ku mahame akaze ya Gatolika bagiye kumara abana bacu. Hahaha

    • tubasabire, ariko cyane cyane abihaye Imana barugarijwe bose aho bava bakagera kuko no muzindi nsengero ibyo mbonamo biratangaje kdi batwemerera no gushaka, mbese tubasabire bose muri rusange, nabatarabihagurukira nka Kiliziya yabanyeRoma, nabo bahaguruke bitarafata intera ikomeye.

      • (Zaburi 1–41)
        1. Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi.
        2. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.
        3. Uwo
        azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe
        cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
        4. Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.
        5. Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.
        6. Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka.

  • birakomeye nugusenga cyane kuko birakomeye ubwo bigeze mubihaye Imana. Yesu we dutabare

    • @mbarubukeye jean pierre, igisubizo s’ugusenga (sinzi niba haliho abasenga kurusha aba bantu). Igikenewe nuko ubuyobozi n’ubutabera busanzwe bw’abantu bukurikirana aba bagome bagahanirwa izi crimes bakorera abana. Ikigenzi n’ukutabona umuntu ngo kuko yiyita iwihaye imana ngo mwemere yuko imyitwarire ye iba ijyana n’ibimuva mu kanwa. Ntushobora kuba uli umunyarwanda uzi amateka ya kiliziya gatolika muli iki gihugu ngo upfe kwemera ibyo abagabo bambara ibizibaho bavuga. Ahubwo jy’ureba neza ibibava mu kanwa. Kandi sukuvuga yuko n’ayandi madini ali ahaha; ahubwo imhamvu jye ndeba kiliziya gatolika kurusha izindi nuko ariyo ifite abayoboke benshi kurusha izindi muli iki gihugu, kandi dufitanye amateka menshi aho yavanyeho kirazira yagengaga imibanire hagati y’abanyarwanda ndetse n’imizizo hagati y’abazima n’abazimu mu gihugu cya Gasabo, na nubu tukaba tukibona ingaruka zabyo. Ariko kandi tujye tunibuka yuko akenshi icyaha ali gatozi. Haliho abanyamadini (mu madini atandukanye) bubahiriza inyigisho zibyo idini zabo zihagarayeho. Gusa nuko nkuko abanyarwanda babivuze kuva cyera, umuntu (simvuze umugore kubera iringagiza hagati y’ibitsinagore na gabo) aba umwe agatukisha umuryango wose. Cyane cyane iyo uwo muryango uhora wigisha yuko ariwo wonyine ufite carte y’inzira ijya mw’ijuru.

  • (Zaburi 1–41)
    1. Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi.
    2. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.
    3. Uwo
    azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe
    cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
    4. Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.
    5. Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.
    6. Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka.

  • Hahah uyu rero nawe ngo ni uyobora abantu ku Mana! Iby’umwuka babibariza mu mwuka, n’iby’isi mu isi. Ibyo ni imyuka mibi ishaka kubagaragaza vuba cyane. Nkaho mwagiye kumavi ngo musenge, mwature mukizwe by’ukuri, ngo muzabirwanya! Iby’umwuka ntabwo babirwanya n’intwaro zifatika!

Comments are closed.

en_USEnglish