Digiqole ad

Paapa Francis arajya muri Sweden kwibuka uwatangije idini ryigometse kuri Gatolika

 Paapa Francis arajya muri Sweden kwibuka uwatangije idini ryigometse kuri Gatolika

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yagaragaje kenshi ko abo batumva ibintu kimwe bashobora kubana mu bworoherane

Paapa Francis, umushumba wa Kiriziya Gatolika yongeye gutungura abatsimbarara ku mahame ya cyera n’abatorohera abo badahuje ibitekerezo ubwo kuri uyu wa mbere ari bube ari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 500 impinduramatwara y’uwitwa Martin Luther yavuyemo idini rishya ryivanye kuri Kiriziya gatolika ayoboye. Abo mu idini ry’AbaLuther bo bishimiye cyane igikorwa cya Paapa.

Nubwo yashinze idini arwanya Kiriziya Papa Francis avuga ko Martin Luther yari umugabo w'umunyabwenge warambiwe ruswa n'ubusambo bw'abayobozi ba kiriziya icyo gihe
Nubwo yashinze idini arwanya Kiriziya Papa Francis avuga ko Martin Luther yari umugabo w’umunyabwenge warambiwe ruswa n’ubusambo bw’abayobozi ba kiriziya icyo gihe

Umudage Martin Luther, mu 1517 yanditse inyandiko 95 ndende zinenga imigirire ya Kiriziya gatolika, ruswa i Roma, kugura uburenganzira mu kwemera, kugurisha indurugensiya, icyenewabo, ubujura bw’amaturo n’ibindi.

Ibi byateje sakwe sakwe n’imvururu hagati y’ubutegetsi bw’iburayi na kiriziya, ndetse bivamo n’intambara yiswe iy’imyaka 30. Nyuma hashibuka amadini arimo n’iry’AbaLuther yavuye kuri kiriziya y’i Roma.

Uyu munsi Paapa Francis araba ari mu mujyi wa Lund muri Suede aho Lutheran World Federation yashingiwe mu 1947 ari naho habera umuhango wo kwibuka iriya mpinduramatwara ya Luther.

Paapa Francis n’abayobozi b’idini ry’AbaLuther barasengera hamwe muri Catedrali y’abaLuther y’i Lund.

Mu kwezi kwa mbere, Paapa Francis yasabye abaporoso n’andi madini ya gikristu imbabazi z’uburyo mu myaka ya cyera bahohoterwaga n’abo muri Kiliziya gatolika.

Abatsimbaraye ku myemerere ya cyera muri Kiriziya ariko ntibakozwa ibyo kwegerana n’abaLuther cyangwa kujya mu mihango yabo. Ntibakozwa kandi no kugira ibyo bahuriraho n’ubwo hari ibiganiro bimaze imyaka 50 byo gushaka umwumvikano.

Ubwo yasuraga urusengero rw’AbaLuther rw’i Roma umwaka ushize, abahezanguni b’abagatolika bibasiye cyane Paapa Francis ubwo yasubizaga ko umugore w’umuLuther arongowe n’umugabo w’Umukatolika ashobora guhabwa amasakaramentu mu idini ry’umugabo we.

Paapa Francis yise Martin Luther umugabo w’umunyabwenge wari urambiwe ruswa, ubusambo no gukoresha nabi ububasha kw’abayoboraga Kiriziya Gatolika mu gihe cye.

Papa Francis yagaragaye kenshi nk’umuntu woroshya, udaheza inguni mu myemere cyangwa ngo arwanye iy’abandi, agaragara kandi nk’umugabo udatinya kwemera amakosa yakozwe n’abamubanjirije no kwifuza ko akosorwa biciye mu mbabazi no kumvikana.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yagaragaje kenshi ko abo batumva ibintu kimwe bashobora kubana mu bworoherane
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yagaragaje kenshi ko abo batumva ibintu kimwe bashobora kubana mu bworoherane

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Imana imuhe umugisha kandi iduhe guhuza no kumenya icyo IMANA IDUSHAKAHO

  • Uyu mubyeyi afite umutima wiyoroshya cyaaane. Ni gahuza miryango. Ikizima n’uko yumva ko yaba idini gatolika, y’aba andi madini ategamiye kuri gatolika, bapfa gusa kuba basenga Imana nyayo atari shitani naho ubundi amadini yose agira imyemerere yayo bikaba ihame. Buri ruhande rugomba kwubahana kabone niba badahuje imyemerere kuko burya Imana niyo izaca imanza yonyine gusa. Hari uwacira undi urubanza ngo yemera bifutitse kandi nawe Atari shyashya. Ahubwo se abitwa abakristu bose mumadini anyuranye, kuki badahuza kwemera? Iryo banga rero ryitandukanyirizo, ntiriramenyekana neza, n’irihe? Abakristu ko bose bemera Yesu, batandukanira kuki? Ibyo badahuje n’ibiki? Bakagombye kuba bamwe/idini rimwe nkabemera Yesu Kristu kimwe. Uwo wabaza yagusubiza ngo “n’amayobera matagatifu”.

  • Mudutohoreze inkuru
    Ngo mu baririmbiye papa hari harimo
    Nu umunyarwandakazi
    Nukuri Mbyanshimishije kubyumva
    Kubona ukuntu baririmbaga neza harimo nu uwicacu irwanda
    Ngabo abanyarwanda bakenewe rwose
    Umuseke mudukurikiranire niba
    Koko aribyo harimo uwo munyarwanda
    Azatwigishe natwe kuririmba papa naza

  • Kubana kwiza no gusaba imbabazi bizana umunezero mubatandukanye

Comments are closed.

en_USEnglish