Perezida Kagame aha icyubahiro intwari zishyunguye aha
Perezida Paul Kagame yahaye icyubahiro intwari z’u Rwanda aho zishyinguye ku gicumbi cyazo i Remera mu mujyi wa Kigali. Ashyira indabo aho ziruhukiye. Iki gikorwa kandi cyakozwe n’abo mu miryango y’intwari zishyinguye aha yari yatumiwe.
Yari kumwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri w’Intebe, umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida wa Sena na Perezidante w’Inteko umutwe w’abadepite hamwe na Minisitiri w’ingabo, umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda ndetse n’umuyobozi w’urwego rushinzwe intwari impeta n’imidariby’ishimwe.
Mu bashyitsi bari bahari, hari Ambasaderi ucyuye igihe wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero.
Ku gicumbi cy’intwari hashyinguye Intwari z’Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Mu ntwari z’Imanzi hashyinguye Maj Gen Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Mu ntwari z’Imena hashyinguye; Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité, Bizimana Sylvestre, Mujawamariya Chantal, Mukambaraga Béatrice na Michel Rwagasana.
Iyi ni inshuro ya 23 u Rwanda ruzirikana intwari zarwo mu byiciro binyuranye.
Insanganyamatsiko uyu mwaka ni “Kugira ubutwari ni guhitamo ibitunogeye”.
2 Comments
Bavandimwe, mumfashe mu mpaka njya n’abantu; Nkuko bigaragara Umwami Rudahigwa yatabarijwe mu irimbi ry’Intwari @Kigali. Kuki byavuzwe/byanditswe ko Umwami Kigeli yatabarijwe “iruhande rwa Mukuru we Rudahigwa i Nyanza”????
(nanubu ugiye Google,etc, wabisangamo)
Hari nizindi ntwari twahisemo kwibagirwa kandi abandi bakibuka.Bityo amateka yu Rwanda azahora agorana.
Comments are closed.