OTAN irahakana gushaka kwica Kadhafi
Kuri uyu wa kabiri OTAN watangaje ko utigeze ugerageza guhitana perezida Moammar Kadhafi ubwo ku munsi wejo ku wa mbere wasenyaga inyubako ye iherereye mu murwa mukuru Tripoli ngo ahbubwo ngo wifuzaga ko watangiza inzira y’ibiganiro ndetse no kkwita ku kibazo cy’ububanyi n’ amahanga
Jenerali w’umunyakanada Charles Bouchard, ayoboye ibikorwa by ihuriro ry’ingabo z’ amahanga ziri muri Libiya, yemeje ko igitero cyarashwe ku nyubako Bab al-Aziziya iri mu murwa mukuru cyari kigamije kurimbura indiri itanga amabwiriza ya gisirikare.
Yagize ati “ yari inyubako ya gisirikare yari ifite andi mazu atandukanye ayikikije ndetse n’unyubako yo guturamo , yari kandi igicumbi k’igisirikare cya Kadhafi gitanga amabwiriza ndetse kikanagenzura ibikorwa bya gisirikare”
Ku munsi w’ejo kuwa mbere umuvugizi wa Leta ya Libiya akaba yaratangaje ko kurasa iyi nyubako Bab al-Aziziya hari hagambiriwe guhitana umukuru w’igihugu.
Jenerali Bouchard we akaba ku ruhande rwe yatangaje ko atizeye neza niba koko Kadhafi yaraherereye muri iriya nyubako ubwo yaraswagaho n’ ibitero by’ by’ ingabo z’umuryango z’ wa OTAN, ahubwo we akavugako icyari kigamijwe kwari ukurangiza imvururu ziri muri iki gihugu ndetse no kugarura ituze hayobokwa inzira y’ ibiganiro n ‘ububanyi n’ amahanga bunoze .
Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com
7 Comments
uziko basetsa!none se kurasa iwe ni affection?!cyangwa ni infection!?ahubwo baramuswase!
najye ndabyibaza rwose icyo bashaka muri kiriya gihugu kitari peteroli
heheheeeeeeee baransekeje.Bica ku mpande nibavuge icyo bashaka.
erega barabeshya azababiza icyuya!ntibagafate abategetsi ba Africa nkabana babo uhana uko ubishatse.
yebabawe ,mbega abanzi ba demokarasi,muzashirwa mumuhitanye,ariko hejuru yubwenge bwanyu hari rurema,kandi ikigaragara nuko mwifuza ko afrika yose ihinduka somaria…
abo bakobanyi Allah abamurinde iminsi
KADAFI BAMU SHAKAHO IKI
Comments are closed.