Digiqole ad

OTAN irahakana gushaka kwica Kadhafi

Kuri uyu wa kabiri OTAN  watangaje ko  utigeze ugerageza guhitana perezida Moammar Kadhafi ubwo ku munsi wejo ku wa mbere wasenyaga inyubako ye iherereye mu murwa mukuru   Tripoli ngo ahbubwo ngo wifuzaga ko watangiza  inzira  y’ibiganiro ndetse no kkwita ku kibazo cy’ububanyi n’ amahanga

Jenerali w’umunyakanada  Charles Bouchard, ayoboye ibikorwa by ihuriro ry’ingabo z’ amahanga  ziri muri Libiya, yemeje ko igitero cyarashwe ku nyubako  Bab al-Aziziya iri mu murwa mukuru  cyari kigamije kurimbura indiri itanga amabwiriza ya gisirikare.

Yagize ati “ yari inyubako ya gisirikare yari ifite andi mazu atandukanye ayikikije ndetse n’unyubako yo guturamo , yari kandi igicumbi k’igisirikare cya Kadhafi gitanga amabwiriza ndetse kikanagenzura  ibikorwa bya gisirikare

Ku munsi w’ejo kuwa mbere  umuvugizi wa Leta ya Libiya akaba yaratangaje ko kurasa iyi nyubako Bab al-Aziziya hari hagambiriwe guhitana  umukuru w’igihugu.

Jenerali Bouchard we akaba ku ruhande rwe yatangaje ko atizeye neza niba koko  Kadhafi  yaraherereye muri iriya   nyubako ubwo yaraswagaho  n’ ibitero by’ by’ ingabo z’umuryango  z’ wa OTAN, ahubwo we  akavugako icyari kigamijwe kwari ukurangiza imvururu ziri muri iki gihugu ndetse no kugarura ituze  hayobokwa inzira y’ ibiganiro  n ‘ububanyi n’ amahanga bunoze .

Jonas MUHAWENIMANA

Umuseke.com

7 Comments

  • uziko basetsa!none se kurasa iwe ni affection?!cyangwa ni infection!?ahubwo baramuswase!

  • najye ndabyibaza rwose icyo bashaka muri kiriya gihugu kitari peteroli

  • heheheeeeeeee baransekeje.Bica ku mpande nibavuge icyo bashaka.

  • erega barabeshya azababiza icyuya!ntibagafate abategetsi ba Africa nkabana babo uhana uko ubishatse.

  • yebabawe ,mbega abanzi ba demokarasi,muzashirwa mumuhitanye,ariko hejuru yubwenge bwanyu hari rurema,kandi ikigaragara nuko mwifuza ko afrika yose ihinduka somaria…

  • abo bakobanyi Allah abamurinde iminsi

  • KADAFI BAMU SHAKAHO IKI

Comments are closed.

en_USEnglish