Digiqole ad

Osama Bin Laden yarashwe arapfa

Osama Ben Laden yarashwe n’ingabo idasanzwe (Special Force) ya America muri Pakistan ahita apfa nkuko byamejwe na president Barack Obama kuri CNN dukesha iyi nkuru.

Obama yemeje ko nyuma y’imirwano yamaze iminota 40 ari nayo uyu mugabo yarasiwemo, ngo haba hanarashwe umwe mu bahungu be bakuru. Izi ngabo za America zabashije no gufata umurambo wa Osama.

Nyuma yo kumenye iyi nkuru, mu kanya gashize ahagana mu masaa saba z’ijoro, abatuye umujyi wa Washington ngo bahise birunda imbere y’ibiro bya Obama White House baririmba ngo “US US US US” bishimira iyi nkuru nziza kuri bo.

Mu mihanda i Washington bishimira urupfu rwa Osama
Mu mihanda i Washington bishimira urupfu rwa Osama/Photo AP

Bin Laden yarasiwe mu mugi wa Abbotabd mumajyaruguru ya Islamabad umurwa mukuru wa Pakistan, aho yabaga mu kazu gato gakikijwe n’ibikuta birebire muri uriya mugi utuwe n’abantu batari bake. Mu mirwano hagati y’ingabo z’amerika zari zimaze amezi ane zimuhiga mu butumwa bwa Barack Obama, ngo hakomerekeyemo n’abaturage basanzwe.

Kuri uyu mugoroba nyuma yo gupima ADN y’umurambo wa Osama Bin Laden akaba yajugunywe mu nyanja nyuma yo gukorerwa imihambo yo gushyingurwa mu idini ya Islam, umurambo we ngo nta gihugu cyari kiteguye kuwushyingura ku butaka bwacyo nkuko BBC yabitangaje.

Osama ni we watangije umutwe w’iterabwoba wa Al Quaeda uri inyuma y’ibitero bitandukanye byibasira abanyamerika n’ababashyigikiye bose. Ikizwi cyane kibaba ari ibisasu byaturikijwe n’indege zagonze imiturirwa ya World Trade Center i  New York na  Washington tariki  11/9/ 2001.

Osama bin Laden yashakishijwe imyaka 13 yose
Osama bin Laden yashakishijwe imyaka 13 yose

Osama bin Mohammed bin Awad bin Laden yashyizwe kurutonde rw’abashakishwa na America ari bazima cyangwa bapfuye kuva mu 1998 nyuma y’ibitero kuri amabassade za America i Dar Es Alam na Nairobi.

Osama bin Laden ni umwana wa Mohammed bin Awad bin Laden, yavukiye i Riyadh muri Arabia Soudite tariki  10/3/1957, mu muryango ukize cyane, ise n’umuvandimwe we mukuru Salem bin Laden bishwe mu mpanuka z’indege zifite aho zihuriye na America.

Ben Laden bivugwa koasize abana  basaga 26 yabyaye ku bagore batandukanye aho yabaye nko muri America, Arabia Saoudite, Soudan, Pakistan na Afghanistan.

Photos/ Internet

Umuseke.com

21 Comments

  • Obama yishe Osama, Hisein yishe Mohamed!!! yooo
    Naho miseke arihisha! Imyaka 13 yose bamuhiga! Bush ngo Ishyari ryamwishe ko yishwe na Obama!

  • abakora ibikorwa by’iterabwabo bose nibafatwe nabo bicwe kuko ise ikeneye umutuzo n’amahoro.

  • yego Osama yapfuye ariko se al Quaida yapfuye?nabyo nzabyemera mbonye umurambo we

  • Ewe nagende gusa isi iramukize. Erega burya ni ngombwa ko bamenya ko ntawe urusimbuka rwamubonye bityo bajye bacisha makeya bareke kwigira nabi…Ego pe!! Nubwo adasibye imva yanjye, nawe byari bikenewe ko yivuganwa hakiri kare maze agatanga amahoro

  • @all: Ufashwe niwe gisambo naho nabo banyamerica nabo si shyashya ubu se Kadafi baramuziza iki arega mujye mwicecekera badutegeke kuko baturusha Cash naho Osama nawe afite impamvu zabimuteraga kandi nuko bavuga ngo “la raison du plus fort est toujour la meilleur” kubavuga icyongereza nukuvuga “When u are strong, you are the one who is right in every things”. Reka rero turebe aho isi bayijyana abafite imbaraga.
    @Osama: Bitewe nimpamvu zawe Imana Iguhe Iruhuko ridashira niba ubikwiye.

  • Uriya mutype yamurashe buhoro man, iyaba ari njyye na DNA ntibari buzayibone kabisa

  • Ndumva bitangaje koko osama yaba yapfuye koko? ndumva kubyemera bitapfa koroha kereka kuba umuntu yabona umurambowe!
    AL-QUAIDA yo ubwo iraza kubyemera ra?
    ibintu bisubiye rudubi ahubwo.

  • Nuko nuko,obama rwose abaye uwambere!mbese ibyigomeke by isi biragende bishira buhora buhoro,dore angola ubu yaratuje,nahandi,….ubuhatahiwe mugabe, paul kagame nabandi nkabo bagabo bugarije isi!

  • ari abagize abacakara isiyose arinababateye ubwoba ababisha nabahe mwese murabacanyi mureke kwereka amahanga ko mwakoze igikorwa

  • Ijambo ry’IMANA rivuga ko nta mahoro y’umunyabyaha (nta mahoro y’isi abibwirako osama ariwe wabimaga amahoro, muzaba mumbwira).

  • Hwahwahwahwahwa very good very good Obama (black man) kuberako ujyeze kucyananiye, abazungu bene wanyu bogaceza.

  • ariko kuri uwo muhimbiri osama ko numva ngo bakuyeho umushenzi burya ayo mahigwe umuntu ya yashimira imana gute? ariko igihari nugushira amavi hasi nkuko vyari bisanzwe mbere umuntu akamandanya gusenga umuremyi kugira ngo nabo bana 26 basigaye ntibaze batubangamire nkase thax shukurani kwa mola muumba

  • Obama we uciye agahigo. erega burya ngo iminsi iba myinshi igahimwa n`umwe. nta muntu n`umwe watekerezaga ko osama usibye go gupfa yafatwa, ngo yari afite amasura atabarika yihinduiranyagamo ariko none dore imigambi ye, ibitekerezo bye byose byashiriye aho. erega umuntu ni ubusa n`ubwo twirirwa twirata. osama abere urugero abirirwa biyemera. gupfa birashoboka mu gihe runaka uwo waba uriwe wese

  • intwali yatuvuyemo ariko mwihangane urugamba rwo kurwany umwanzi rwo rurakomeje ntituzatuza narimwe twitanga no kurwanya akarengane gakorwa nabanyamerika bashyaka kwigarurira isi osama intwali twemera iharanira ukuri yakuzize ariko amerika imenyeko urugamba ariho turutangiye kandi tuzarurwana paka turutsinze

  • osama uwaduha intwali nkawe ngo ngo adukorere mumatwi amerika yica abantu abandi bakavuza impundu dukeneye intwali kawe man

  • osama nuko nalinkili muto mbanariyandikishije mubazakurwanirira kuko urumugabo umuntu ukora ibyo amaleta yose yokwisi atahangala harya ngo nturintwali? UN ishyireho conge yo kukwibuka igendere usize kadafi mukaga gusa

    • Nibura wowe ureba kure Ndakwemeye ureke abareba bugufi bibwira ko USA ariyo shyashya ntibarebe Ibyo Osama yakoze ahubwo Icyabimuteye

  • OSAMA WEEEEEE!!!!!!!!!!
    PORE SANA

  • uyu mugabo arababaje.
    ntimukishimire ibikorwa mutazi impamvu yabyo
    abazungu nta kiza badushakira,ejo wabona ari mu Rwanda cyane ko batagenzwa na kamwe

  • birababaje kubona indwanyi nkiriya ipfa ariko ntabwoba ,umupfu mubi ni udasiga amateka,agire iruhuko ridashira!!!!!!!!

  • hatahiwe nde?khadafi,mugabe…..
    cg bazajya bakoresha rwarukiko bemba

Comments are closed.

en_USEnglish