OSAM A yari abayeho ate i Abbottabad?
Osama Bin Laden yaratuye mu nzu nziza “Villa” muri quatier y’ikizungu (y’abakire) mu mugi wa Abbottabad km80 uvuye mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad.
Iyi nzu iri mundi y’umusozi, ikikijwe n’imirima y’ibirayi, ibiti by’ikaritusi ndetse n’imirima y’urumogi. Ikaba ari inzu ifite agaciro ka Miliyoni y’amadorali ($1m), ari nayo bamurasiyemo.
Iyi nzu ngo yaba yari irimo abagore bagera kuri 3 ba Bin Laden n’abana babo nkuko abaturanyi babitangaje. Muri iyi nzu kandi ngo bicaga intama byibura buri cyumweru, bigaragaza ko ngo harimo umubare munini w’abayibamo
Nkuko byatangajwe na Iqbal uturiye iyi nzu hashize imyaka 7, iyi nzu ngo ni iyabavandimwe babakire cyane bakorera ubucuruzi bwabo muri Arabia Saoudite. Bayubatse mu buryo butangaje kuko ngo babanje kubaka ibikuta birebire, hejuru babishyiraho amatsinga y’amashanyarazi, maze babona kubaka inzu imbere.
Abacurizi baho hafi bavuga ko abagabo babiri basohokag amuri iyi nzu mu modoka bakaza kugura ibicuruzwa bya Pepsi na Coca. Mu dutiri bahahiragamo ngo habaga harimo utundi tuntu tw’agaciro bigaragaza ko ari abakungu.
Icyo abahaturiye kandi bahamya nuko ababagamo, nubwo batari babazi, ngo birindaga uwabamenya wo hanze (Contact exterieur) nta telephone habe yewe na Internet ngo yabaga muri iyi nzu. Ababaga muri iyi nzu yarasiwemo Bin Laden ngo ntamwanda basohoraga, ahubwo ngo watwikwaga buri cyumweru nkuko tubikesha 20minutes.fr
Abana ngo bakiniraga cricket hafi yiyo nzu ngo udupira twabo iyo twagwaga mu rugo muri uyu muturirwa bajyaga gusona ku muryango ngo bareke badutore, ariko aho kugirango binjire abazamu ngo babahaga idorali rimwe ($1), igiciro gikubye gatatu icyagapira.
Icyo abaturiye iyi nzu bose bemeje nuko koko ngo byagaragara ko aho hantu hihishe ikintu, gusa ngo ntawakekaga ko yaba ari Bin Laden, wahigwaga kurusha abandi bantu kw’isi. Bin Laden ngo ntabwo yari abayeho nabi rero, usibyeko ngo nkuko byagarajwe n’amafoto ngo yafataga imiti myinshi kubera uburwayi butandukanye yahoranaga yatewe n’intambara yagiye arwana mu misozi ya Afghanistan.
Umuseke.com
7 Comments
uyu mugabo se ubu twemeze ko ari iyinzu yabagamo koko? hanyuma akaba yari yaraburiyehe! iby’uyumugabo ni amayobera pee!! kuki batari baramwishe mbere hose yari arindiriye iki! ko ahubwo mbere bavugaga ko ngo yibera mu myobo kandi yaje kugera munzu ute?
yewe ndumva yari abayeho ki boss
Ntawamenya koko niba uyu mugabo yarapfuye gusa wenda kubuhangange twizeye ku gihugu nka amaerica byose birashoboka!titege amaso da!
biratangaje kubona yarahigirwaga mu misozi no mu buvumo ari ahantu nk’aha!koko burya kwihisha neza ni ukwihisha ahantu ugushaka atakekera.
Kwihisha abanyamerika ni nko guhungira ubwayi mu kigunda! ubwo se yunvaga azageraho akabasiga? niyigendere rwiza disiwe.
ntiwavuga ko kuica ben laden iterabwoba rirangiye kuko ibyihebe bikoresha ubwenge. tutirengagije ko abanyamerika n’abanyaburayi bakomeje gutera ibibazo muri africa ndetse no muri aziya nko muri libia ndetse no muri cote d’ivoir
nubwo apfuye ariko yarumugabo kabisa;ngo ari munyobo kandi yibereye mumuturirwa;igendere rwiza
Comments are closed.