Digiqole ad

ONU yakuye amasomo akomeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi-Ban Kimoon

Ejo kuwa kane mu gutangiza ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku ncuro ya 20, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Ban Ki-Moon yatangaje ko umuryango ayoboye wakuye amasomo akomeye ku myitwarire y’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wananiwe gutabara.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Ban Ki-Moon.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Ban Ki-Moon.

Ban Ki-Moon yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ibihe bikomeye banyuzemo n’imbaga y’abantu bishwe nta cyaha.

Yagize ati “Turibuka inzirakarengane ibihumbi 800 (nibo ONU yemera) zishwe urw’agashinyaguro. Jenoside yo mu Rwanda ni igisebo ku muryango mpuzamahanga utaragize icyo ukora ku bwicanyi bwakorwaga.”

Nyuma y’ubwo burangare rero bwahitanye imbaga y’abatutsi, ngo ONU yabikuyemo amasomo kandi byatumye yongera imbaraga mu bikorwa by’ubutabazi.

Ban Ki-Moon ati “Ibihugu bigize umuryango w’Abibumbye byafashe inshingano zo kurinda ko byazagira ahandi biba. Twashyizeho ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryihariye rishinzwe ubujyanama no kurinda ko hazagira ahandi haba Jenoside. Twanafashe kandi izindi ngamba zo kurinda basivile.”

Akomeza avuga ko ONU yashyizeho inkiko mpanabyaha kugira ngo ihe ubutabera bukwiye abagizweho ingaruka n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu, ariko n’urwashyiriweho u Rwanda rwagiyeho.

Yagize ati “Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ku bufatanye n’u Rwanda na Leta z’ibindi bihugu, rukomeje gukurikirana abantu bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside.”

Ban Ki-moon wanaje mu Rwanda mu mwaka ushize yaboneyeho no gusaba Abanyarwanda gukomeza inzira nziza yo kwiyubaka no gushimangira ubwiyunge no kurushaho kubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Gusa Ban Ki-moon asanga hakiri byinshi byo gukora kugira ngo amasomo umuryango mpuzamahanga wigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi awufashe kurinda ubwicanyinyi ndenga kamere ku Isi hose.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-Moon yagaye intege nke z’Umuryango mpuzamahanga unanirwa guhagarika ubwicanyi bumaze imyaka itatu muri Syria n’ubundi bugenda bukorwa ahandi hose ku isi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndabona UN yaranze kuva kwizima ibihumba 800 gusa ngo nibo bemera!bigize bakora ibarura kuturasha twe turi mugihugu.

  • amahanga yaradutereranye ariko kugeza ubu hari gukosorwa amakosa yakozwe

  • Bifata igihe kirekire kugira ngo ukuri kugaragare ariko Imana ihabwe icyubahiro kuko Isi itangiye kumenya ukuri kubyabaye mu Rwanda.Turashimira ubutwari bw’umukuru w’igihugu yagize mukumenyekanisha ukuri kwisi hose .Imana umuhe umugisha .Kutavuga ikibi ntibikaba I wacu .Ariko n’ibyiza tugezeho bijye biza kwisonga.

  • Ntasomo ONU yakuye muri GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KUKO KUGEZUBU NTAKIBIGARAGAZA AHUBWO BAJYE BICECEKERA.

  • reka tuvuge ko UN itay=ngiy kumva ko ibyabaye mu rwanda ari agahoma munwa , kandi bakemera ko baba IBIGWARI kurebera abantu batemagurwa, kandi bitwa ko bari hari muri newyork kw’inyungu za buri munyamuryango wa UN, ariko baradutereranye, ariko ubu turi wkiyuka twihesha agaciro, kandi tunigira tubikesha prezida wacu Kagame.

  • nubundi Loni yagakwiye kuba yarakuye isomo kuri jenocide nubwo mbona abantu bakomeje kwicwa ku isi yose kandi nkabona ntacyo loni ikora

  • niba barakuyemo isomo ubwo bakwiye kurwanya aho jenoside yasubira ku isi kuko iyo mu Rwanda yabaye bareberera, gusa bajye banareba aho igihugu kigeze kiyubaka bityo bamenya nukuntu bagomba kurwanya FDLR ikifuza gusubukura umugambi itashoje.

  • ariko rero wa mugani UN nta somo yigeze ikura kuri genocide yakorewe abatutsi kuko iyi mibare bakomeza gutsimbararaho si inzi aho bayikura, abatutsi bapfuye baragera kuri 1000000, erega nubundi nitwe tugomba kubyimenyera, nubundi n’abana b’u rwanda bayihagaritse. twe icyo dusabwa n’uguharamira twe ubwacu ko bitazongera

  • Ntasomo UN yakuye muli genoside,ndetse mbona alinkababandi bayikoze ubu bakwiliyi isi yose ndetse bitwaje Bibiliya bavugango imana ishorabyose

Comments are closed.

en_USEnglish