Digiqole ad

Obi Mikel aringinga ngo ba rushimusi barekure Se

John Obi Mikel ukinira ikipe ya Chelsea, yasabye ko igihugu cye cya Nigeria cyagira icyo gikora kugirango umubyeyi we watwawe n’abantu bataramenyekana arekurwe.

 

John Obi Mikel
John Obi Mikel/ Photo Internet

 

Ise umubyara, Michael Obi, kuva kuwa gatanu ntawuramuca iryera aho atuye ahitwa JOS, yagiye agiye mu kazi ntiyagaruka.

Biravugwa ko uyu mubyeyi we yafashwe bugwate, nubwo nta barigamba icyo gikorwa nkuko tubikesha BBC.

“Ngerageza buri gihe gufasha igihugu cyanjye, igihe kirageze ngo nacyo kimfashe, uwaba uzi aho data aherereye ndamusabye ambwire cyangwa abwire abiwacu bari hafi aho” niko John Obi Mikel yatangaje kuri uyu wambere.

Mbere y’umukino ikipe ya Chelsea yanganyije na Stoke City ku cyumweru, nibwo John Obi yabwiwe ko se yaburiwe irengero, ati: “Sinari kubasha gukina uyu mukino maze kumva iyi nkuru, ariko Mama yarambwiye ati jya mu kibuga ukine kandi ukine neza, ukomere”

Obi Mikel avuga ko yahise abwira iyi nkuru y’akababaro Didier Drogba, ndetse n’inshuti ye imuba hafi Salomon Kalou, ati: “Sinashakaga ko buri wese twinjira mu kibuga ambwira ngo ‘Sorry’ ariko ubu ndababaye cyane”

Gushimuta abantu bafite imiryango ikomeye birakorwa cyane muri Nigeria, kugirango ababikora bahabwe amafaranga, muri Nyakanga 2008, umuvandimwe mukuru wa Joseph Yobo, umukinnyi wa Everton icyo gihe, witwa Nornu Yobo, yashimuswe n’abantu batazwi, ntawuzi ayo bishyuwe ngo bamurekure, ariko bamumaranye ibyumweru bibiri.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Mikel okomeze kwihangana azarekurwa

  • POLE WANGU ,NIBAMUREKURA UZAMUZANE MU RWANDA NTACYO AZAHABERA WANGU DUFITE ABAHUNGU BAZI KUWUCUNGA NDAVUGA UMUTEKANO NO KURUNEKERA NDAVUGA URWANDA.

  • aho kugirango bamugirire nabi bahe make akize ubuzima nta kundi

    • Ubwo iyo nayo ni business yadutse, gusa nkatwe twirya tukimara Police izihangane ntizadushimute kuko imiryango yacu ntacyo ifite

      soon

  • ntakundi nukwikoramo akagira make abaha,kuko ubwo barashonje to nabahereze rero barekure umusaza

Comments are closed.

en_USEnglish