Digiqole ad

Obama yashinje Uburusiya guhanura indege MH17 ya Malaysia

Nyuma y’uko ejo kuwa kane tariki 17 Nyakanga, indege ya Boeing 777 ifite nimero y’urugendo ya MH17 y’ikigo gitwara abantu mu ndege Malaysia Airlines irasiwe mu kirere cya Ukraine ikagwamo abantu 298, Perezida wa Barack Obama yashinje Uburusiya kuba aribwo bwayirashe.

Obama atanga ikiganiro ku iraswa ry'iyi ndege.
Obama atanga ikiganiro ku iraswa ry’iyi ndege.

Mu kiganiro Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama yatanze ku ihanurwa ry’iyi ndege yavuze ko Amerika ibabajwe n’umuturage wabo witwa Quinn Lucas Schansman, wari ufite n’ubwenegihugu bw’Ubuholandi bamenye ko yaguye muri iyi ndege n’abandi bose baguye muri iyi ndege, icyo yise igihombo giteye ubwoba.

Perezida Obama ntiyerura ngo ashinje Uburusiya guhanura iyi ndege ariko mu ijambo rye yabaye nk’ubushinja mu buryo butaziguye.

Yagize ati “Ibimenyetso biragaragaza ko yarashwe n’igisasu cyaturutse ku butaka kivuye mu gace kagenzurwa n’imitwe yigometse ishyigikiwe n’Uburusiya.”

Obama yongeraho ko atari ubwa mbere mu Burasirazuba bwa Ukraine harasiwe indege kuko no mu minsi ishize harasiwe indege nini z’ubwikorezi n’intoya helicopter za Ukraine kandi ngo abigometse ntibabyishoboza badashyigikiwe n’Uburusiya.

Kubwe ngo itsinda ry’abigometse ntabwo ryashobora kurasa indege ya gisirikare, cyangwa indege z’intambara nta bikoresho bya gisirikare bafite, kandi ibyo bituruka mu Burusiya.

Ati “Turabizi ko abigometse bahawe ubufasha n’Uburusiya burimo amahugurwa, imyitozo, ibikoresho, ibitwaro bya kirimbuzi  bikomeye, n’itwaro zihanura indege.”

Ku rundi ruhande, Obama asanga guhanurwa kw’iyi ndege bisa nko guhamagara Uburayi n’Isi muri rusange ko ikibazo cya Ukraine atari ikibazo giciritse cyangwa gisanzwe.

Obama akaba yavuze ko abaguye muri iyi ndege harimo abashakashatsi ku ndwara ya SIDA bajya kugera mu ijana (100) bari berekeje muri Australia mu nama.

Yagize ati “Bari abagabo n’abagore bemeye kwitanga ngo barokore ubuzima bw’abandi bantu benshi, none badukuwemo mu buryo butumvikana.”

Perezida Obama yahise asaba ko hahita habaho iperereza rikozwe n’impuguke mpuzamahanga nk’uko Umuryango Mpuzamahanga wabisabye, kandi igihugu cya Ukraine iyi ndege yaguyemo, Uburusiya n’imitwe yegamiye ku Burusiya bakorohereza abakora iri perereza.

Ku rundi ruhande, BBC yatangaje ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yahakanye ibiregwa igihugu cye, avuga ko ihanurwa ry’iyi ndege ryabazwa Ukraine yaguyeho, dore ko ngo ari nayo iherutse gutuma imirwano yongera kubura ubwo yateraga imitwe y’abigometse.

Ibihugu abaguye mu ndege MH17 ya Maleyiziya bakomokamo

Amatsinda y’ubutabazi yagaragaje ibihugu bakomokagamo, abenshi bakaba ari Abaholandi.

Iyi ndege yari ihagurutse mu Mujyi wa Amsterdam, mu Buholandi yerekeza Malaysia yari narimo abenegihugu b’ibyo bihugu benshi, ugereranyije n’abandi bayiguyemo.

Amatsinda y’Ubutabazi aragaragaza ko muri iyi ndege harimo Abaholandi 189, Abanya-Malaysia 44, Abanya-Australia 27, Abanya-Indonesia 12, Abongereza 9, Abadage 4, Ababiligi 4, Abanya-Philippines 3, Umunya-Canada 1, Umunya-New Zealand 1, Umunyamerika (Leta Zunze Ubumwe za Amerika) 1 n’abandi 3 hataramenyekana ibihugu bakomokamo.

Ibihugu abapfuye bakomokamo.
Ibihugu abapfuye bakomokagamo.

 Source: USA Today

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nge aba bantu sinkibizera nonese iyo ndege yari iya gisirikare? kuko obama avuze ngo abigometse ntibashobora kurasa iyagisirikare, njye rero nduma niba ari uko bimeze abarimo atari abaturage basanzwe nkuko nakekaga ,birumvikana ko hashobora kuba harimo intasi za america n uburayi,zitata uburusiya ngo zibone aho zibuterera kuko barwaye uburusiya cyane , ubwo rero Russia ishobora kuba yari ifite amakuru ko hari iindege izanye intasi nabo bagahita bayishwanyaguza,erega nabo si abana ureke twe Africa bagize akarima kabo ngo ni uko tudafite ibikoresho byahangana nabo, ubwo tuzareba umugabo muri bo.aRIKO nabasaba kumvikana kuko intambara irasenya ntiyubaka, usibyeko ni iba ari intambara yahanura USA na Europr ku butegetsi bw isi nayishyigikira ariko ntihagire abaturage bapfa ,kuko njye aba bantu bangeze mu ijosi kabisi, n abagome wagirango bafite icyo bapfana na sekibi , barwanya ibyi za abantu bigereyeho, bajya kwa Gadaffi bamwica urubozo, bakwirakwije ubutinganyi waburwanya bakakurwanya,urubaka igihugu bakagushakira abagisenya, aba bose ni bo bafasha fdlr,alquaida,boko haramu,etc.niibo baterabwoba bambere kuri iyi si kandi ni bo bicanyi bambere ariko biyambika impu z intama bakitwira icyo bise democracy kandi ari demon crash

  • Nyagasani abakire baruhukire mu mahoro kandi atabare ibihugu byugarijwe n,intambara.

  • Ariko Barack Obama aravuga biriya, hari enquete yari yakorwa???babaye bataranasuzuma ibisigazwa byindege, ati tuzi icyayihanuye nuwayihanuye!! keretse niba ariwe wabikoze nkuko byavuzwe nabamwe ko USA yaba yaribeshye kwiriya ndege ikayihanura yashakaga kwivugana Poutine waruvuye muri amerique latine! nahubundi kwemeza nonaha ko yahanuwe nuyu nuyu enquete zitaraba, ibyo nuguhubuka!

  • njye mbona abantu bakwiye kugira ubwenge.nigute indege ya gisivire ica mu bice bizwi ko biberamo intambara?

Comments are closed.

en_USEnglish