Digiqole ad

Obama yanyomoje abavuga ko atavukiye USA

Ibiro bya President Barack Obama (White House) byasohoye icyemezo cy’amavuko cya Barack Obama mu rwego rwo guca ibihuha by’uko ngo yaba ataravukiye muri leta z’unze ubumwe za America.

Obama akaba yari yaratanze icyemezo cy’uko aba kandi yavukiye muri USA, gusa nticyavugwagaho rumwe.

Bamwe mu bakurikirana iby’ubuvuke muri USA ngo bemeza ko uyu mugabo yavukiye mu gihugu cy’amavuko ya se muri KENYA, ibyo bikaba bituma ataba yemerewe kuyobora USA.

Umukandida w’umurepublicain Donald Trump wifuza kuzayobora America manda ya Obama irangiye akaba nawe yarashimangiye ko Obama yavukiye mu mashyamba ya Kenya.

Kuri uyu wa gatatu saa 14.45 i Kigali (13.45 GMT) nibwo byari biteganyijwe ko Obama agira icyo atangaza kuri iki kibazo cy’amavuko ye.

Ibyahantu Obama yavukiye ngo birimo urujijo, bamwe bemeza ko yaba yaravukiye muri Kenya aho se yaje aturuka, abandi bakemeza ko yavukiye muri Indonesia aho yakuriye, gusa we mu 2008 ubwo yiyamamarizaga kuyobora America yatanze icyemezo cy’amavuko cyasohowe n’imashini (computer print-out birth certificate) kemeza ko yavikiye muri Hawaii, imwe muri leta zigize USA, mu 1961.

Obama iwabo kwa se
Obama iwabo kwa se
kwa bene wabo amaze kuba president
kwa bene wabo amaze kuba president
Obama iwabo muri Hawaii
Obama iwabo muri Hawaii

Gashumba Jean Paul

Umuseke.com

2 Comments

  • iyi ni anti campagne!kuki babibonye ubungubu amatora ari hafi?

  • Nibyo Obama hackling muri Kenya ahubwo narekere aba Republic biyoborere igihugu nubundi nibo bakihanze.

Comments are closed.

en_USEnglish