Digiqole ad

Obama yagiye i Londres bwangu kubera ikirunga

Amakuru aturuka mu biro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), aravugako Perezida wa Leta zunzeubumwe z’Amerika, Barack Obama yavuye mu gihugu cya Irlande yasuraga, akerekeza i Londres mu bwongereza mu ijoro ryo kuri uyu wambere.

Obama na Michelle i Dublin

Obama na Madamu Michelle i Dublin

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wo mu nzu perezida w’Amerika akoreramo, ngo byaribiteganyijwe ko Obama azajya mu bwongereza kuri uyu wakabiri, ariko kubera kwirinda umwotsiw’ikirunga cyo muri Islande, Obama yahise ajya kurara i Londres.
Ibi ariko ntakintu bihindura ku byari biteganijye mu ruzinduko rwe kuri uyu wakabiri.Umuvugizi avugana na AFP, yagize ati : « Gahunda yari iteganijwe ku wakabiri ntakintuihindukaho. »
Barack Obama ku wambere akaba yarakiranwe ibyishimo byinshi muri Irlande, aho yasuye akarere k’abakurambere babyara se. Uru ruzinduko rw’amasaha 24 yagiriye muri Irlande ni rumwe muri 4, Perezida Obama azakorera ku mugabane w’i Burayi.

Remozin ya Obama yakoze impanuka nto ubwo I Dublin

Remozin ya Obama yakoze impanuka nto ubwo yasohokaga aho hantu I Dublin

reba iyi mpanuka kuri iyi link: http://www.bbc.co.uk/news/uk-13507728


Obama azasura Ubwongereza,Ubufaransa n’igihugu cya Polonye.Kuri uyu wakabiri biteganyijwe ko Perezida w’Amerika yakirwa n’umwami kazi Elizabeth II, maze agakomeza agakambika mu ngoro ya cyami iri ahitwa Buckingham kuzagera kuwakane.
Nyuma yo kwiyakira n’umufasha we aho mu ngoro ya Westminster, aho Barack Obama azashyira indabo ku mva y’umusirikare utazwi. Obama arafata kw’igaburo rizaba ryateguwe n’Umwamikazi Elizabeth II bakazakurifatira hamwe ku mugoroba.
Mu mwaka washize wa 2010, muri Mata ikindi kirunga kitwa Eyjafjöll cyo mu gihugu cya Islandecyateje ibibazo ubwo umwotsi wacyo wasakaraga mu kirere cy’ibihugu byinshi by’i Burayi bitumaingendo nyinshi z’indege zisubikwa ndetse n’ibibuga by’indege byinshi birafungwa.

Obama-Yereke-i-Londres-huti-hut

Obama yahise yerekeza i Londres huti huti


HATANGIMANA Ange Eric

umuseke.com

2 Comments

  • Ntakindi ndimo kukugaya uretse kuba urimo gyushyigikira intambara yo muri libya

  • aho yasuye akarere k’abakurambere babyara se umubyara.
    halimo rwose ikosa

    Gushyigikira no kurwanya intambara ni uburenganzira bwa buri wese, biterwa n’inyungu cg imyumvire afitemo.

Comments are closed.

en_USEnglish