Digiqole ad

Obama na Putin bumvikanye ko ingabo zabo zitazarwanira muri Syria

 Obama na Putin bumvikanye ko ingabo zabo zitazarwanira muri Syria

Nyuma yo kuganira mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere i New York basangiye agacupa

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya na Obama wa USA bagiranye ikiganiro kihariye nyuma y’inama rusange y’umuryango w’Abibumbye. Muri iki kiganiro aba bayobozi babashije kumvikana ko inzira yo gukemura ikibazo cyo muri Syria yaba iya politiki, ariko ntibabasha kumvikana ku cyo n’ubundi bagaragaje ko batumva kimwe; kuvanaho Bashar al Assad cyangwa kumugumisha ku butegetsi.

Nyuma yo kuganira mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere i New York basangiye agacupa
Nyuma yo kuganira mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere i New York basangiye agacupa

Aba bagabo bombi bamaze iminota 90 baganira, babanje guhuzwa na Ban Ki-moon, baje kumvikana ko ingabo z’ibihugu byabo zagirana ibiganiro mu rwego rwo kwirinda kurwanira muri Syria, ni nyuma y’uko Uburusiya bwohereje ibikoresho by’intambara muri Syria.

USA, France n’inshuti zabo bamaze iminsi barasa bakoresheje indege kabuhariwe ku barwanyi b’umutwe wa Islamic State, bamaze kwigarurira igice kinini cya Syria na Irak.

Uburusiya buherutse kongera ibikoresho bya gisirikare bufite muri Syria mu rwego rwo kurengera Guverinoma ya Assad ngo itazahirikwa na Islamic State cyangwa indi mitwe iyirwanya.

Icyoba ni cyose ko hashobora kubaho gutana mu mitwe hagati y’ingabo z’Uburusiya muri Syria n’izi ndege za Amerika n’inshuti zayo ziri kurasa muri Syria. Gusa aba bagabo bobmi bumvikanye ko ingabo zabo zigiye kubiganiraho.

Nyuma y’iyi nama yabereye mu muhezo, Perezida Putin yabwiye abanyamakuru ko Uburusiya buri gukomeza kugerageza ibishoboka ngo burengerere ubutegetsi bwa Perezida Assad ntibuhungabanywe n’imitwe y’abaKurde cyangwa Islamic State.

Ati “Twe turi gufasha abari ku rugamba nyarwo bahanganye n’iterabwoba. Twiteguye gufatanya n’undi wabyifuza gutyo.”

Uruhande rwa Amerika kuri iyi nama, umuyobozi utifuje gutangazwa yabwiye Reuters ko Uburusiya bwumvise impamvu yo gukemura ikibazo cya Syria biciye mu nzira za Politiki akaba ngo ari nabyo bigiye gukorwaho.

Putin na Obama kuri uyu wa mbere bakaba bari bagaragarije mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko batemeranya ku buryo ikibazo cyo muri Syria cyakemurwa, cyane cyane kuri Perezida Assad uruhande rumwe rushaka ko avaho Uburusiya bukamushyigikira.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uhereye Kuri Speech Zabo Bagabo Bose Muri UN Ejo hashize .Obama Ni Umubeshyi Rwose. None Niba Assad Yaranze Kuvaho Nkuko Obama Abishaka Cg Ukraine Ngo Iginerwe Uko Ibaho Nkuko Obama Abishaka Aretse Gukomeza. Umuriro We Byose Byahagarara Kandi Nakera Izi Ntambara Zitaratangira Bari Bafite Amahoro…. Umuti Numuriro Wamasasu N’Imitwe Yintagondwa ??? Impunzi Zipfira mumazi no Mu Nzira Ubirebye Biteye Ubwoba Kandi Obama Aba Yisekera … Hanyuma UN(United Nations) Nikanamico No Kwitegera Camera Zoze Zisi Ubundi Abayobozi Bakivuga ……

Comments are closed.

en_USEnglish