Digiqole ad

Obama na Putin bavuganye nabi ku kibazo cya Ukraine

Iminota 15 kuri telephone niyo aba bayobozi b’ibihugu by’Uburusiya na Amerika bavuganye ku kibazo cya Ukraine, Obama yihanangiriza Putin, uyu nawe amubuza kwivanga mu bibazo by’akarere kabo.

Putin na Obama mu nama ya G20 i Los Cabos muri  Mexico, mu  2012. photo/Jason Reed
Putin na Obama mu nama ya G20 i Los Cabos muri Mexico, mu 2012. photo/Jason Reed

Obama yabwiye Putin ko nakomeza kohereza ingabo muri Ukraine Amerika iri buze gufatira ingamba Uburusiya zirimo no gushyirwa mu kato muri politiki y’isi.

Obama yasabye Putin ko Uburusiya bwareka abaturage ba Ukraine bo ubwabo bagaha igihugu cyabo umurongo mushya nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Ibitangazamakuru byo ku ruhande rwa Amerika n’ibihugu by’uburengerazuba, ntibigaruka ku byo Putin yasubije Obama mu kiganiro gikarishye cyane bagiranye kuri iki cyumweru. (Hari mu ijoro ryo kuwa gatandatu muri Amerika).

Uburusiya buregwa n’ibihugu by’iburengerazuba ko bwivanga mu miyoborere ya Ukraine ndetse bwari inyuma y’ubutegetsi bwa Viktor Yanukovych uherutse guhirikwa n’imyigaragambyo y’abaturage.

Perezida Putin yategetse ikoreshwa ry’ingabo ku butaka bwa Ukraine mu rwego rwo gukingira umutekano mucye, waturuka muri icyo gihugu kitarasubira ku murongo, ngo ukagira ingaruka ku baturage b’Uburusiya bari hafi y’Inyanja y’Umukara(Mer Noire).

Ikiganiro gikarishye cyane hagati ya  Perezida Putin na Obama ngo kiributsa igihe cy’intambara y’ubutita aho kahoreshwaga telephone bitaga ‘rouge’ hagati ya Kremlin na White House ( Kremlin ni Inzu Umukuru w’Uburusiya akoreramo naho White House yo ikorerwamo na Perezida wa USA).

Imibanire ya Amerika n’Uburusiya yongeye kuba nabi kuva mu 2012 ubwo Perezida Putin yari asubiye ku butegetsi nk’uko bitangazwa na AP.

Perezida Obama yashinje cyane Putin kurengeera ubusugire bw’igihugu cya Ukraine avuga  ko ari ukwangiza amasezerano mpuzamahanga.

Putin yatangaje ko afite uburenganzira bwo kurengera abaturage b’igihugu cye ndetse uko bigaragara yimye cyane amatwi ubusabe bw’Amerika n’ibihugu bifatanyije nayo muri iyi ntambara y’imbaraga mu magambo abahanga bita Cold War ( Intambara y’Ubutita).

Byibukije "Telephone rouge" yo mu ntambara y'ubutita aho babaga baterana ubwoba. Uyu ni Barack Obama muri Oval Office kuri uyu wa 1 Werurwe avugisha Putin ku kibazo cya Ukraine/ Photo/Pete Souza
Byibukije “Telephone rouge” yo mu ntambara y’ubutita aho babaga baterana ubwoba. Uyu ni Barack Obama muri Oval Office kuri uyu wa 1 Werurwe avugisha Putin ku kibazo cya Ukraine/ Photo/Pete Souza

Perezida Obama yahamagariye Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande, Ministre w’Intebe wa Canada Stephen Harper, n’abandi bayobozi b’ibihugu by’iburengerazuba bavuga rumwe barimo n’Ubwongereza guhaguruka bagahangana n’Uburusiya.

Ministre w’Intebe wa Canada we aherutse guhamagaza Ambasaderi w’igihugu cye muri Moscow kubera ubu ubwimvikane bucye n’Uburusiya.

Ibi bihugu byo mu burengerazuba bw’isi bivuga ko Uburusiya nibukomeza kwivanga mu kibazo cya Ukraine bitazitabira inama ibihuza n’ibihugu umunani bikize ku Isi yitwa G8 izabera mu Burusiya mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Muri iki gihe isi isa n’iri kugenda yigabanya mo kabiri, uruhande rw’ibihugu by’uburengerazuba ndetse n’uruhande rurimo ibihugu by’Uburusiya, Ubushinwa na Korea ya ruguru nabyo bisa n’ibyishyira hamwe bucece.

Ibi bice bibiri usanga birushanwa kugira ijambo (influence) mu bihugu bitandukanye by’Isi cyane cyane ibya Africa, aho umuyobozi ushatse kujya ku ruhande rw’Uburusiya n’Ubushinwa ngo atangira kurwanywa bikomeye.

Uburusiya bushinja Amerika n’ibihugu bifatanyije kuba inyuma y’imvururu muri Ukraine hagamijwe inyungu za politiki z’ibi bihugu ndetse n’inyungu z’ubukungu kuri gaz nyinshi ya Ukraine ibihugu byo mu burengerazuba bw’Uburayi, inshuti za Amerika, bikeneye cyane.

Putin n'igihugu ayoboye nabo barashaka kugira ijambo rinini kw'isi nk'ibihangange
Putin n’igihugu ayoboye nabo barashaka kugira ijambo rinini kw’isi/photo Reuters

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • unva we ndifuza ko bakozanyaho tukareba umugabo

    • Wowe wifuza intambara uri muntu ki?abaturage bazahagwa kandi bo batari mu bya politike!!!Ikibabaje muri ibi byose ni uko hashobora kuba Troisieme gueree mondial!Imana ibiturinde

      • uribaza?ni RUPACA nk’uko yiyise!

  • Hahah barwanye?

  • Putin menyako barimo gukomanga kumuryango wa office yawe man.ubwo bakwambuye territoly yawe warusigaranye nyuma ya syria menya aha giye gukurikira ari Tibet hamwe na kazyakistan maze ugahita uva kibintu nawe ugatuza.ubwo abashinwa nabo bararye bari menge kuko nabo babageze kure babapangira

  • Reka urebe putin aho abera ibamba arase ubwo buhugu bwose bwatanze inkunga yikwaca ngo ziriya mburamikoro zo muri ukraine zimare amezi atatu mu muhanda zihebeba. Ibi nibyo Babylone yita ngo opposition bafata imbobo nabarya tabi ryarenze bakabaha ibibatunga ngo bakomeze bigaragambye nta muntu ufite ubuzimwa bwe ndavuga imirimo wajyaga muri ziriya mvururu! Niko babigenje Benghazi kwa late Kaddafi niko barimwo kubikomeza muri Syria aho America EU baha imbunda nimiti inyeshyamba zigometse bazi neza ko ziyobowe na Alquaida yibyihebe.Mr.Vorodhia araje akurasire abambari ba merika mu kanya nkako guhumbya.

  • abitiranga Putin ngo bamuvanaho Territoire mubyibagirwe, Russia ntabwo ari nkibi bihugu byacu bidakomeye, uburussia burakomeye, yaba kubikoresho byintambara yaba kumirwanire, nubwo USA ikomeye nayo ariko ntiyarota yisukira u Burusiya. nibyiza cyane kuba Russia itumvikana na USA, iyo biza kumvika mbabwije ukuri america yari kuzajya yica igakiza, ariko kuba ifite igihugu gikomeye nka Russia na China bitajya bihuza, ni amahirwe kubatuye isi, kuko america yari kuzajya ikora ibyishatse yitwaje ngo irakomeye. Putin komerezaho ntuzumvikana na America na rimwe twebwe rubanda rugufi tuzabyungukiramo

  • Yahska ikaba bwana!!

  • Intambara y’isi yashaka ikaba bwana!!!!! yebabawe!!!!!!!!!!! mbega ngo Imana irashyiraho isi shya!!!

  • Bariya bagabo bombi ntibatinyuka kwishyira mu ntambara , kuko barayizi intambara ya mbere n’iya kabiri y’isi aho yabagejeje barahazi

  • Iriya bloc bavuga ya Russie , chine na Corrée du nord iramutse ibayeho , harubwo Africa yabyungukiramo kuko abanyaburayi ntabwo bakongera kwikorera ibyo bashaka muri Africa,kandi lero Chine irimo kuba super puissance iramutse yifatanije na Russie America ntiyakoraho!None se iyo itaba Russie , Syrie ntabwo iba yarabaye nka Lybie na Kadhafi ! Reka tubitege amaso.

  • Bose baba bajijisha bazi ibyo bakora, babashaka ngo bumve ibiva mubayoborwa. Urumva ari Russia cg USA arinde wakwiterereza intambara?

  • Ibihugu byo mu burengerazuba bifite agasuzuguro kagoye kwihanganira kugera naho noneho ngo utemeye amahano yabo y’ubutinganyi bagomba kukwirenza bifashishije za mayibobo n’amabandi mu mihanda! Putin nge ndamushyigikiye ijana ku ijana.

  • wangu Neto na U.S.A. ni fake sana ntibashakira isi amahoro ahubwo basha umuvumo utazapfa kuva kuruyumubumbe twiberaho . mbabwije ukuri muvugango abarusiya nibakunda abafrika? sha abantubambera babi kumwirabura ni bano mwita abaterankunga za usaid nizindi bariya nibo bifashishwa muguteza imvururu mubihugu Neto na U.S.A. byifuzamo ikintu runaka.

  • Putin ndagushyigikiye,uzakomeze urwanye abo BATINGANYI bafite gahunda yo kwigarurira isi yose bakabona uko bayicengezamo amatwara yabo y’UBUTINGANYI n’ayandi mabi yose ya ANTICHRIST cg Illiminate. Ntuzemere rero nibafata ibyo byemezo bakangisha namwe muzakore Coellision na Chine ;North Korea ,n’ibindi bihugu byanga akarengane maze namwe mushyireho G8 cg se G9 yanyu maze nzarebe ariya MASHITANI.

  • NTIMUKIFUZE INTAMBARA KUKO BURYA NTAKIZA IGIRA,UWOWIFUJE YUKO IHITANA HARIGIHE USANGA ATARINAWE UGIYE,CYANE CYANE KWA MASASU ADATORANYA,AHUBWO AMERIKA NAYO IRIYEMERA CYANE.NIBYIZA YUKO IJYIHURA NABABEMEZA.

  • birabareba twe iwacu mu rwanda ni uko turi amahoro

  • Wabona oboma asoje nabi mandat ya 2 .ngaho nahaguruke muri white house naza drones yirirwa ahigisha colta muri masisi.yagize ngo putin ni m23 aha 24h

    • kabisa nukuzikoresha basahura kongo naho muntambara zabo zikaryama

  • Icyo nakubwira cyo icyo ubibye nicyo usarura. Intambara n’ubwicanyi birirwa bateza muri Africa na Aziya ugirango zizabagwa amahoro? nibakaze umurego n’abanyafurika ni ibiremwa nkabo.

  • umva obama arasoza mandat ye meje intambara  ku burusiya  ikurikira ni abarepublican maze bo muzi k badatinda mumakona  ahubwo abajya mumahanga  ni……

Comments are closed.

en_USEnglish