Digiqole ad

Obama na Macky Sall ntibumvikanye ku kwemera ubutinganyi

Dakar – Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika ni uko kuri uyu wa kane Perezida Obama aho ari mu ruzinduko muri Senegal atumvikanye na Perezida Macky Sall ku bijyanye n’uburenganzira ku bahuje ibitsina bashaka kubana.

Obama hirya na Macky Sall hino mu gihe banyuranyaga/photo AP
Obama hirya na Macky Sall hino mu gihe banyuranyaga/photo AP

Perezida Obama mu ijambo we na Macky Sall bavugaga, yigambye ko kuba amategeko ya Amerika ubu ari guha uburenganzira amatsinda y’abahuje ibitsina ngo ari igitego kuri demokarasi ya Amerika, kandi ko bikwiye ko no ku rwego rw’Isi ubwo burenganzira babuhabwa.

Perezida Macky Sall yumvise amagambo ya Obama bari bahagararanye imbere ntiyaripfanye, yahise avuga ko ibi bo batabikozwa.

Macky Sall yahise agira ati “ twe ntiturabasha kwihanganira ubutinganyi kuko ari icyaha hano. Ntabwo bisobanuye ko twanga abantu ariko ntabwo turabyihanganira.”

Obama yavuze ko ibijyanye n’uburenganzira ku bahuje ibitsina, bombi batari bigeze babiganiraho mu biganiro byabo bya bonyine.

Ariko Obama yavuze ko yashakaga gutanga ubutumwa ko yubaha abantu bose ndetse n’ibitekerezo byabo ku bijyanye n’iyo ngingo.

Yagize ati “ Abantu bose bakwiye gufatwa ku buryo bungana, kandi ndumva ari ko bikwiye kumera ku Isi hose.”

Usibye aba bagabo batabyumvise kimwe imbere y’itangazamakuru, ubutinganyi muri Africa ni ikizira n’ubwo bukorwa na bamwe, ndetse henshi bikaba bidahanwa n’amategeko nubwo bitemewe.

Amnesty International kuwa mbere w’iki cyumweru yo yatangaje ko ibihugu 38 bya Africa bifata ubutinganyi nk’icyaha, ngo bine muri ibyo bihugu bya Africa; Mauritania, amajyaruguru ya Nigeria, amajyepfo ya Somalia na Sudan kugufata uryamanye n’uwo muhuje igitsina bihanishwa urupfu.

Muri Senegal kimwe no mu bindi bihugu byinshi bya Africa bifata ubutinganyi nk’amabi atemewe n’imico n’amadini hafi yose y’abanyafrika.

Obama uri mu ruzinduko muri Africa yahereye muri Senegal, akaba yasanze iyi ngingo abanyafrika batarayumva nk’abo mu gihugu ayoboye.

Obama azava muri Senegal yerekeza muri Africa y’Epfo aho atitezwe cyane kubera ubuzima bumeze nabi bw’umukambwe Nelson Mandela bushishikaje abanyafrika y’Epfo kurusha uruzinduko rwa Obama.

JP GAHSUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nimukosore ahanditse ngo ubuzima bwa Mandela bushishikaje aba S.A kurusha uruzinduko rwa Mandela!! “Ahubwo uruzinduko rwa Obama”

    • Iyo usomye ibyahishuwe harimo umugore w’icaye ku nyamaswa. ibi isobanurwa nk’idini y’ikinyoma yashinze imbaraga zayo ku butegetsi bukomeye. Hari amadini ari kwemera homosexualite yishngikirije ku bubasha bw’igihugu cy’igihangange cya America. Ijambo ry’Imana rivuga ko Yesu adashobora kugaruka umugome atarahishurwa ku mugaragaro kandi uwo mugome ni umuntu, afite ikimenyetso cy’umuntu.
      Obama rero ari gusohoza ubuhanuzi, ahubwo abakozi b’Imana dushikame kuko ubwami bwa Satani buri kwitugatuga guhirika abera, ariko ubwo isi yose izaba igira iti ni amahoro, ubwoko bw’Imana bwo buzaba bufite umubabaro ku bw’ibyaha bikorerwa mu isi, ubwo ni bwo Kristo azaza kujyana itorero. Mbega umubabaro dufite, ariko umwami wacu ari bugufi.

    • niwowe wabisomye nabi

  • Iyo mico y’Abanyamerika n’Abanyaburayi muri Afurika tugomba kuyirwanya kuko uretse no kuba bihabanye n’umuco wacu ni icyaha gikomeye imbere y’Imana. Gusa Obama arakaza neza muri Afurika!

  • Obama ndamwemera ariko aho noooo!Ubutinganyi buragapuuuuuuuuuuuuuuuu!

    • Muhire ,turavuga rumwe.mu masomo meza tugomba gukura i Burayi iryo ntirizabemo.Ndsaba Mzee wacu kugira icyo abivugaho.Ko yavuze ku butabera mpuzamahanga na democratie ,xcorruption n’ibindi .Yatwamaganiye aba banyagwa babazungu bashaka guca umuryango.Ubu se twese dutinganye ,isi yazaturwa na nde ?Jye numva ababikora twabihanganira nk’abantu bafite ibibazo bikomeye ,ntitubarase cyangwa ngo tubakatire burundu ariko tugomba kubafata nk’;abafite ikibazo.
      Ariko ubundi ,ariko ntimubifate nk’uburaya ,ikibero cy’umukobwa mwiza ,umugabo yakigereranya gute n’igikaragashuye cy’umukinnyi wa football?Ahaaaaaaaaaa!!!

      • Muhire, kubyo uvuze nemeranya nawe ariko no mu gihugu cyacu bamaze kurisinya nk’abanyamerika, ubutinganyi barabwemeye kuko batabwemera ntibakohereza abaforomo muri forumasiyo yo kubarinda ubwandu.

  • Obama azanywe no gushyigikira ubutinganyi muri Afrika MBA muburayi Hari radio numvise bavuga ko muri Afrika abatinganyi babafunga abazungu bavuze ko bagomba kubaha uburenganzira bwabo ubwo rero abazungu bahagurukiye kubikwiza Afrika Imana ishimwe ko Obama atageze i rwanda .

  • Corrige ici

    ………kubera ubuzima bumeze nabi bw’umukambwe Nelson Mandela bushishikaje abanyafrika y’Epfo kurusha uruzinduko rwa Mandela………!!!!!!! cg Obama……..?

  • Mbega shitani? ibi nibyo azanye muri Afrika uriya mu illiminate? nagende ajye kubyigisha iwaba nshimiye cyane President wa Senegal Imana imuhe umugisha nahagarare Kigabo nkuko yabikoze ukuboko k’uwiteka kuri ku gihugu cye no ku muryango we wakoze Kabisa President ndagushimye kndi ishimwe ry’Imana yacu uraribona

  • Obama mumwitondere cyane kuko ubu ari igikoresho cya satani icyo nsaba cyane ABANYARWANDA musenge cyane kuko isi igeze mu marembera gusa dufatanyirize hamwe kwamagana iryo shyano ryugarije isi nabayituye inkunga nibashaka bazazireke kuko nubundi nizo badukangisha ariko mukomere dufite Imana na 94 baradutereranye ariko turiho kandi tuzabaho ntabwo turiho kubwabo nkuko babyibwira twe turiho ku bwa YESU KRISTO UMWAMI W’ABAMI INTARE YO MU MURYANGO WA YUDA ( NB: njye nzarwanya Ubutinganyi kuzageza gupfa kwanjye kuko hahirwa upfa apfiriye muri Kristo

    • Amen! shalom!

  • Uyu buriya si Intumwa ya Shitani wa mugani wa Abdullah ? Hari ibibazo byinshi bihangayikishije isi bakwiye kuba bavuganira, urugero gushakira congo amahoro, somalia, moyen orient etc… none barata umwanya kuri ibyo bikorwa by’urukozasoni, shame on you Obama. Nari ntangajwe nikindi wazanwa nacyo.

  • Icyo nicyo Illiminati ishinzwe nukwamamaza amatwara yayo under pretext of Democracy in africa, ibyose mubibazo abanyafrika dufite nacyo kirimo raaa?

    Abuze kuvuga uburyo abanyasomaliya bicwa ninzara iwabo bamena, abuze kuvuga intambara zurudaca nubuhunzi bwugarije abana ba Africa akazana imyaku yabatinganyi nkaho ari igisubizo cyibibazo Africa ifite.

  • Ngo obama muri africa twishimiye ko umunyafrica atowe kuba president w’amerika naho numwaku twasabaga.nyagasani warakoze kutamugeza i rwanda nta na discour zer njye nkeneye.cg nawe n’umu gay

  • Yes new world order (Illuminati) nk’uko Obama yavuze ngo Isi yose ifite uko isigaye yumva ibintu, “Nta by’umuco w’igihugu” selon Obama. Twe twakwemera Homosexuality? Sinyemeye umunsi twemeje itegeko ryayo Isi izahite irangira!

  • nkabibona rwose Naho Democratie y’abanyamerika n’ iy’ abanyaburayi si iyo Abanyafurika bifuza nk’uko H.E abivuga ngaho re ubutinganyi nibwo bumushishikaje , ntavuze ibindi nk’imiyoborere myiza ahubwo ubutinganyi najyane imari ye ntitwagura rwose, democratie yabo sinyumva reba nko kwa Kaddaffi (libye) ibyo bahakoze. ubuse hari ikibereye yo nta mutekano , nta bukungu bwasubiye inyuma mbese ibyabo ni ubukoroni gusa(imposition)

  • Ariko koko; Agomba gusobanurirwa ko Imana yaduhaye amategeko ibyo ikaba yarabirwanyije. ntampamvurero yo kwitiranya uburenganzira bwa Muntu no kwigomeka ku Mana

  • Imana ijya kurimbura SODOMU NA GOMORA ni uko basuwe n’abamarayika, abagabo batuye yo bagashaka kubasambanya. Bityo Imana ibonye ko bakabije kuba babi ihita iharimbuza umuriro.

    Ntimutegereze ko Imana izahanisha ibihugu byemerera abahuje ibitsina kubihuza umuriro, izatanga ikindi gihano tutazi.

    Ubwo itagize impuhwe kubwa SODOMU NA GOMORA mumenye ko uko yahoze kera n’uyu munsi niko iri.

    Ariko muhumure abatazabishyigikira Imana nayo izadushyigikira nkuko yasigaje Loti n’urugo rwe gusa.

    U Rwanda duharanire ko tuzarokoka igihano cy’ Imana.

  • Nuri ibyavuzwe birasohoye ibisigaye t wiyeze mu mitima yacu twitegure YESU kuko agiye kwima ingoma itazashiri byose byaravuzwe kandi byarumviswe igisigaye ni ukumva impanda muntu ukijarajara hitamo nonaha wica hirya no hino uyumunsi hindukira Ibyo nibyo ndangije mbifuriza kandi NIFURIZA ISI YOSE KUGIRA ISABATO NZIZA NDETSE NO KUZIRIKANA UMWAMI WACU AMENA

  • Ewe africa waragowe!!!!mbenone africa uzoronkubwigenge ryari?Jehova garukira africa,igezahumwasashaka!!ayomateshwaaragaheriyari mbe afrika na amerika harubucuti bifitaniye?since when? Improves gun to provide AIDS kill in silance sorry black man!!!!who is produce the war in africa?it is pain!,but there’s no way,we Have to pray and fasting for our africa otherwise we are under arested if U are really african u have to kneel and pray for your continant!keep in your soul all the time.

  • abazungu bafite imico iteye iseseme nakwita ko ijyanye n’umurengwe bafite! ni muri urwo rwego bashaka ko ibibi byabo natwe bagomba kuduha ho m2u.boko haram

  • Bayobozi beza murabe mwumva ibyifuzo by’abanyarwanda!!! Tubasabye dukomeje kutazemerera amahano nk’ayo kutwinjirira mu gihugu. Aho kugomera Imana cyangwa kureka abana b’u Rwanda ngo bendane mu bibuno kugeza ubwo basohora amagara bibinda pampers boshye impinja twe twiteguye kwicwa n’inzara. uretse ko Imana itadutererana aho kwiyandurisha uwo munuko. Muntu usoma iyi comment ibaze umwana wawe aramutse yendana n’uwo bameze kimwe!! Mana dukize aya mahano nukuri!! jye aho kubibamo nzapfe mve muri uru Rwanda no mu isi, sinshoboye kurakaza Imana! n’ibisigisigi bya Genocide ntimurabicyira! ahari aho dore ko abantu barengwa nabi mwabona tubyemeye mu Gihugu!!! Birakagenda bizabone puuuu!!

  • U Rwanda, twashyigikiye ko Kadafi akubitwa. Twebwe turi abasirimu cyane nk’ abanyamerika b inshuti zacu.N ubwo tudakunda kubigarukaho , ariko ubutinganyi ababukora ni akazi kabo. Niba we mugabo wikundira ikibero cy’umugore waretse n’ uwikundira ikibero cy ‘ umugabo mugenzi we bakikundanira! Homosexialite ni choix, ntabwo ari itegeko kuri bose! Niba utarya isenene kandi abandi bazikunda kuki ubashakishiriza ibihano , bareke birire winnywere amata yawe n ‘ibirunge ntawe ukubujije! Uzi icyo bita uburenganzira bw ‘umuntu icyo aricyo!? Inkumi yishakira umusore igende imugwe mu gituza, ariko iyikundira iyindi nkumi biyitwaye iki ko nta n impamvu y ishyari bagirana! Ufite ubwobase ko abagore bazabura abagabo, humura! Barakubwiye ngo hitamo , Barak Obama se ntafite Michelle! Kwigisha abantu nkamwe biragoye! Ubwo muzumva ryari koko? Ariko ubwo abanyamerika babivuze byange bikunde muzabyumva, ikibi nuko byavugwa n abafransa!

    • Ntacyo uvuze wataye umuco nawe .

    • We’re on the end of earth koko erega namwe murabishyigikiye!!Imana itinze kuza ku isi ngo irimbure inkozi z’ibibi.umukobwa wa obama akundanye n’undi mukobwa bakabana nk’abalesbian ugirango byamushimisha!!!wapi barabashuka ngo agahwa kari kuwundi karahandurika.nibakomeze bacumure ubwabo bidushuka.Imana ijya kurema umuntu yaremye two sex kugirango zihazanye irari,Irimburwa ryakorewe sodoma na gomora ni iki bazize none natwe nitwe tuzakurikira.”Africa yabuze ibyishmo by’iyi si mureke dukorere iby’ijuru”.Fiscalito

    • Mwibuke ibyatumye abantu barimbuka i Sodomu n’i Gomora ibya mbere ni ubutinganyi. Abalewi 18:22 haragira hati ” Ntugatinge abagabo, ni ikizira, nanone soma 1 Abami 14:24 haragira hati “Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose by’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli” bigaragara ko ubu butinganyi bwatumye Imana yirukana ayo mahanga kandi nanone kubera ko nabo ubwo butinganyi babukoze Imana yabahanishije umwami wa Egiputa nawe araza arabatera ku bw’ubwo buringanyi bityo rero ibyo abazungu bashaka kutugezaho ni ukurakaza umuremyi wacu muri ya gahunda yabo yo kurangiza isi (New World Order)abasenga mukwiriye kuba maso mukamenya icyo gukora.

  • ahubwo sall yavuzeko imico itagomba gusa yose yaramweruriye da nje nahise mbona africa igenda igira abntu babagabo bahagarara kwijambo, na Mugabe yarababwiye ngo amahame yacu nkabanyazimbabwe ntabwo ajya mubwunvikane non negotiable mugihe yavugaga kuribyo nje mbyananiye nokubifa mucyinyarwanda !ubutinganyi!

  • Icyo nemera ni uko imibonano mpuzabitsina yose itemewe, uretse ku mu gabo n’umugore basezeranye imbere y’Imana ndetse n’imbere y’Ubuyobozi. Abandi bose bakora ibyaha, Imana ibafashe kubisohokamo.

  • ndavuga kohariteko rivugangontuzifuzumugorewundi umuntuyunviyiryotegeko yaba yihannyubusambanyi

Comments are closed.

en_USEnglish