Digiqole ad

Obama ati: “ Ibyabaye mu Rwanda ntibizongere”

President wa Leta z’Unze Ubumwe za Amerika Barack Obama kuwa gatanu nimugoroba (kuwa gatandatu mu Rwanda) yanditse ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 18 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, asezeranya ko ayo mahano atazongera guhabwa umwanya.

Obama yifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 18/photo white house
Obama yifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 18/photo AP

Amahano yo kwica ababyeyi, abagabo n’abana turacyayibuka n’ubu” ibi ni bimwe mu byanditse mu butumwa yasohoye bwo kwifatanya n’u Rwanda.

Muri ubu butumwa, President Obama yibukije Isi ko  “isangiye uruhare rwo kurengera abaturage no gukora ibishoboka kugirango amahano nk’ayabereye mu Rwanda atazasubira

Leta z’Unze Ubumwe zifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu kwibuka bariya bavukijwe ubuzima bwabo” ni ibyanditswe na Obama.

Muri ubu butumwa bwe kandi, President Obama yavuze ko u Rwanda ubu rwarenze ibyarubayemo ubu rukaba rugeze aho rufasha mu kugarura amahoro mu bindi bihugu.

Muri Werurwe 1998, President Bill Clinton wa Amerika (icyo gihe) ubwo yasuraga u Rwanda, yasabiye Amerika imbabazi ku banyarwanda, kuba igihugu yari ayoboye (kuva muri Mutarama 1993 kugeza muri Mutarama 2001) ntacyo cyakoze ngo Genocide yakorerwaga abatutsi mu Rwanda ihagarare.

Source: AP

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • igitangaje nuko yavuze ngo genocide yakorewe abanyarwanda ese tuzafate iyihe nyito tureke iyihe koko bikwiye gusobanuka koko birimo urujijo rukomeye UN NGO GENOCIDE RWANDE LETA YURWANDA NGO GENOCIDE TUTSI

  • @ CYOMOKA: Icya ngombwa si izina ritangwa n’amahanga, icyibanze ni iby’abanyarwanda ubwabo bibuka. Izina ritangwa n’abanyamahanga batakorewe Genocide n’izina ritangwa n’abarikorewe ntaho bihuriye.

    aba bazungu n’ubundi baba bagirango badushyushye imitwe gusa duhore ducagagurana kandi tuva inda imwe.

    Imana ibakire mu bayo.

  • Nshuti genocide yabaye murwanda nimwe gusa nigenocide yakorewe abatutsi abavuga genocide rdais ababose nabagize uruhare muriyo baba bashaka gusibanganya uruhare rwabo,twibuke abacu badusize tureke abayihakana,uwiteka bakire.abarokotse mwihangane

  • Genocide yakorewe abatutsi yabaye UN muvuga irebera, tuzi neza kdi ko hari ibihugu bifite ijambo muri UN byagize uruhare direct na indirect muri iyo jenoside, ibyo byose byatumye nyuma yigihe kinini bahakana ko nta jenoside yabaye mu Rwanda nyamara ukuri ubwako kukivugira, UN yaje kubura uko igira irabyemera. ariko ntibabuze byose bayise izina ritari ryo, ritera confusion, ibyo byose kdi biri mu mugambi wa byabihugu bifitemo uruhare. Ibyo byatumye UN yita aya mahano Genocide Rwandais bityo nabazi neza ukuri nka Obama
    bakagendera kuri bimwe byemejwe na UN kuko
    bagize UN, twe nk’Abanyarwanda dukwiye kubyanga. termes nzima ni Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Genocide contre les Tutsis au Rwanda, Genocide against Tutsi in Rwanda. Ntanubwo ari jenoside y’abatutsi: abatutsi na jenoside bakoze barayikorewe, ibindi byose ni ibyo gutera confusion n’abahakana jenoside bakabona icyo buririraho. Turabyanze!

  • SHUTI YANGE NTAGO NKABANYARWANDA TWAKWIRIYE KWIBAZA IKIBAZO NKICYO NGO TUZAFATE IYIHE NYITO NITWE YABAYEHO TURAYIZI NI JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI.ABAVUGA BIRIYA NUGUPFOBYA.

  • aliko mumbabarire mbanje kwisegura ntagira uwo nkomeretsa simvuga amoko aliko ninjire muri genocide ko hari ubwoko bubiri bumwe buhiga ubundi bakakwaka karangamuntu bakubaza ngo uri iki bahigagande tuve kumatiku tujye kukuri kandi umuntu niba asenga uwakoze icyaha yisabire imana imbabazi uwabeshye ye undi asabe imbabazi imana rwose abatutsi barishwe kumanywa yihangu bicwa rubozo batabwa muri nyabarongo bakorerwa ibintu bibi cyane kandi bibabaje noneho abahutu bakundaga abatutsi cyangwa barwanyaga habyara nabo barapfuye pe hari abazize ko baturuka ibutare nibindi aliko bagiye murirusange ntibabura kubibuka nkabandi harimo ministre wintebe nabandi ikibi nuko tutavugisha ukuri ngo twumvikane tureke amatiku nabo hanze ngo bibutse ababo ni droit zabo pe aliko noneho nigihugu cyose twabuze abantu benshi ubuse njya numva itiku ngo abaguye zaire bajyaga he basize bishe abantu barahunga bicwa na korera ubwose sha nimvange rwose buriwese ajye akora ibye aliko genocide yabatutsi yaremewe kwisi mubyemera mutabyemera,ahasigaye buriwese azacirwe urumukwiye .jye narumiwe abiwacu bazize nubusa ntashyaka bagiraga ngo benewacu barihanze utazi nibyo aribyo.mana niwowe mpanze amaso,ibindi byarandenze

  • Muraho bavandimwe, impamvu bavuga genocide yakorewe abatutsi ni uko aribo baribagambiriwe gutsembwa bityo n’umuhutu wabashyigikiye cyangwa akagaragaza ibitekerezo binyuranye n’abashaka kubatsemba agahigwa. naho ubundi nawakwirengagizako bemshi muri twe twarokowe n’abahutu abandi barabizira kandi tubaha icyubahiro cyibakwiye Imana ibane nabo

  • Tureke ibijyanye n’inyito ahubwo turebe bimwe mubyo avuga niba aribyo: ese nibizongera gute kandi ntangufu agaragaza mugufata ababikoze, ubu se abakidegembya bananiwe n’isi yose gufatwa cyangwa ni uko nta interest behind

  • MWAGIYE NEZA, IYO UGIYE GITWARI URIBUKWA. Inkoramaraso nizunamure icumu mu mitima zice bugufi zisabe imbabazi Imana yaremye ijuru n’isi.

  • BURIYA NIKIBAZO CY’URURIMI,TWE TUZI IBYATUBAYEHO NI GENOCIDEYAKOREWE ABATUTSI MU 1994,SO REKANA NABAVUGA IBYO BATAZI

  • Ibi ni ibintu bibabaje kandi isi nayo igomba kurwanya yihanukiriye amahano nkaya ku isi yose .ok

  • -Nshuti Bavandimwe,ukuri gukwiye guhora kuvugwa.kuki abazungu batuvangira natwe ugasanga harimo abashaka kujya kuruhande rwabo!murabizi neza ko abazungu aribo bazanye amacakubiri murwanda kuva cyera,icyo gihe leta zariho zagenderaga kumabwiriza y’abazungu,bivamo ko baduteranya majority(Hutu)itangira kwica Minority(Tutsi)kubera sensibilisation Leta yicyo gihe yokoze mugukangurira abaturage kwica abandi kndi bari basanzwe bameranye neza,basangira,babyarana Etc.Igikwiye rero gusobanuka kuri buri munyarwanda nuko mugihugu cyacu habayemo Genocide Against tutsi(Genocide yakorewe abatutsi gusa).utabyemera ab’ashaka kudusubiza ahabi twavuye.tuzahora turwanya umuntu nkuwo aho ava akagera.uwishe,uwasahuye iby’undi uwangije iby’undi bose nibibwirize basabe Imbabazi Bigishoboka.Ababuze ababo mukomeze kwihangana muharanira kwivana mubwigunjye kngo muharanira gutera imbere no guhora musenga Imana cyane>God Bless u.

  • ntitwite kubyo bavuga kuko ntibyabereye mu gihugu cyabo Genocide niyakorewe abatutsi.

  • Nukuri nge nkumunya rwanda ukunda urwanda ndashaka kwibariza abasomyi b’umuseke ese amazina y’amoko aracyahari? impanvu nge sinshobora no kuyavuga mu mazina,kuko nge narinzi ko byabaye ikizira nyuma ya genocide.
    None nabazaga ababindusha kuyavuga udasesereza wenda ko atari icyaha, kuko nkange ubanza ntabwoko ngira, mpunfashe munsobanurire.murakoze

  • NUKURI MWIHANGANE, NGE NDI MUYIHAGARITSE NAJE NDI MUTO NTURUTSE Uganda mugisirikare ariko nubwo narimuto wenda narabibonye pe ababifyobya ngirango nabatabizi ndibuka abana twasanze i nyarusange bihishe nubwo nari muto nange nunvise impuhwe ari icyo nshimira imana bose ubu n’abagabo ntacyo babaye kandi bamezeneza ibyo nibyo gushimwa kandi bakomeze barusheho kwiyubaka na nje nabaye nkabyambayeho kandi mubyukuri nje narinaramenyere ye kubona aho bacyana icyibatsi natwe tukacyana icyindi ibyimipanga namahiri byo nabonye aribindibindi, mwihangane kandi mbona bigenda bishoboka

  • umva cyomoka we ni genocide tutsi kuko ari genocide yakozwe n’abanyarwanda bamwe bashatse kurimbura abandi. byakwitwa genocide rwandais igihe hari igihugu cyateye u rwanda gishaka kurimbura ikitwa umunyarwanda cyose. ibyabaye rero byakozwe n’abanyarwanda ubwabo bahigaga bashaka kurimbura inyoko tutsi.

    abandi mutwungure ibitekerezo ariko njye niko mbyumva.

  • Ariko jye iyo nsomye comments z,abantu kuri iyi website hari izi ntangaza,nkubu CYOMOKA ngo UN ivuga Genocide rwandais,ngo Leta ikavuga Genocide Tutsi ngo harimo urujijo?nukuvuga ko nawe ntaho uhagaze?nukuvugako nabariya batanazi urwanda umwe muribo amubajije yavuga ngo bamwe bavuga ibi abandi bavu ibi,cyakora biratangaje.ibintu birasobanutse niba yaranabaye uri umwana uzabaze abari bakuze.

Comments are closed.

en_USEnglish