Digiqole ad

Obama aragenzwa n’iki muri Africa?

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa 26 Kamena nibwo Perezida Obama yatangiye urugendorwe muri Africa ahereye mu gihugu cya Senegal akazagera kandi muri Africa y’Epfo na Tanzania.

Barack Obama/AP Photo/Lynne Sladky
Barack Obama/AP Photo/Lynne Sladky

Avuga ibyo uruzinduko rwe ruzibandaho Obama yagize ati “ Ubona ko afurika ari umugabane ufatiye runini isi aho Igihugu nka Leta z’unze Ubumwe z’America hari icyo cyakora ngo iterambere ryihute muri afurica.”

Ishoramari n’ubucuruzi:Obama yatangaje kohari abashoramari benshi bifuza koroherezwa kuba bashora imari yabo muri afurika ati “ndizera kandi ko uru rugendo ruzafungurira amarembo abikorera ku giti cyabo mu bihugu bitandukanye urugendo ruzaberamo aho ngo ubucuruzi n’ishoramari bizaba ari igice k’ingenzi kiri ku murongo w’ibizigirwamo.”

Demukarasi n’inzego z’imiyoborere zikomeye: Perezida Obama azaha akanya ibijyanye na demokarasi ndetse no kubaka imikoranire y’inzego muri Africa aho usanga abanyafrica icyo bagiramo uruhare ari amatora gusa, mu gihe inzego nk’inteko ishinga amategeko, ubutabera bwigenga ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko ngo nabyo bikenewe kwitabwaho cyane.

Obama avuga ko mu gihe hazaba hari inzego zikora neza ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko ubukungu bwa Africa nabwo buzatera imbere.

Urubyiruko: Africa ifite urubyiruko rwinshi ariyo mpamvu uruzinduko rwa Obama rutazasiga abakiri bato inyuma bikaba ngo ari iby’agaciro gukangura urubyiruko ngo kuko iyo ufite urubyiruko uba ufite ejo hazaza.

Iterambere: Perezida Obama  yavuze ko kimwe mu bimugenza harimo ibijyanye no kwihutisha iterambere, ibijyanye no kurwanya inzara, ndetse n’ibirebana n’ubuzima.

Perezida Obama avuga ibi byose igihugu nka Leta zunze ubumwe z’America kizabifashamo Africa mu kubigeraho kandi ngo bigatanga umusaruro mwiza mu gihe kitari kinini kiri imbere.

Obama ariko yatangaje ko ibi byose nanone bigomba gushingira ku mahoro n’umutekano mu bihugu bya AFRICA aho uyu muyobozi wa USA afite inkomoko.

Uruzinduko rwa Obama ruje nyuma y’uko ibihugu by’Ubushinwa, Ubuyapani na Korea y’Epfo nabyo biri kugaragaza ubushake bukomeye mu mibanire na Africa.

Bose intero ni imwe “Gufasha iterambere ry’uwo mugabane w’umukara.”

AllAfrica

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kugera muri africa kwa obama ndumva ntacyo bizahindura ku miyoborere ndetse n’ubukungu, obama aje muri africa kubera nanenzwe cyane ku birebana na politiki y’ububanyi n’amahanga cyane muri africa, abonye manda ze zose azishoje ati reka nikize bariya bantu. muribuka ko clinton yageze mu rwanda, bush yarahageze none we ngo ntiyahagera kuko ngo nta miyoborere myiza ihaba, ese raporo zikorwa ku miyoborere myiza y’u rwanda ntizimugeraho, ese asoma zimwe zijyanye no gufahsa M23 iziterambere n’imiyoborere ntazisome. yaza taza igihugu cyacu kizatera imbere, kandi azarangiza manda asimburwe adusize hano, namara no kugera mu za bukuru azajya abwirwa ko igihugu cyateye imbere.

  • Africa ntabwo ari UUMUGABANE W`UMUKARA bwana. UMUGABANE W`UMUKARA?????

  • Bizaba byiza ibyo avuga ko bimugenza n’ibigerwaho koko!

  • KUZA KWE HANO CG KUTAZA NTANAGITO BISHOBORA KONGERA CG KUGABANYA KU MIBEREHO YABANYARWANDA MURI KIGIHE!!!!

  • Obama kuba aje gusura ibihugu bitatu gusa byo muri Afurika ndumva ntanjyana bifite.Yakagombye gusura ibihugu birimo kwiyubaka nk’u Rwanda, bifite umuvuduko mu by’ubukungu wihuta kuko niho yabona ko impinduka yatangiye rwose muri Afurika. Ikindi sinumva ukuntu Perezida umwe asura ibihugu bitatu abantu barangiza ngo yasuye Afurika yose ubu nabwo ni ubukoroni ati kandi”ngomba gusura ibihugu bifite demokarasi”harya USA niyo itugenera demokarasi tugomba kuba dufite cyangwa nitwe ubwacu tugomba kuba tuzi demokarasi yacu?Abanyafurika batugize ibyo bashaka ariko siko bizahora. Iterambere rigomba gutangirira mu guhindura imyumvire kw’abanyafurika ubwabo apana USA cyangwa undi muntu uwo ari we wese.Igihugu nka USA gifite ideni ringana na tiriyari 16 z’amadorali maze ngo baje kutugira inama!Iyihe nama?Sha nzaba mbarirwa gusa yiyiziye muri Promenade nakomerezaho.

    • Wirirwa utinda kuri demokarasi, none se niba atari iya abazungu, iryo jambo iwacu ribamo, ahubwo numva twakagombye natwe guhimba irindi jambo ry’ikinyarwanda ribisobanura neza aho kwicourba ku magambo y’abazungu nk’aho ayacu yadushiranye. Promote our Kinyarwanda and leave the immitations.

      • Tuzajya tuvuga kujya mu bihugu byihesha “agaciro” kuko hakubiyemo byose.

        Politiki nziza, umutekano, iterambere … byose bireba banyagihugu

  • Ngo aragenzwa niki? na Emperialism, DemonCrazy, Occupation, Gushaura….

  • welcome BARACK OBAMA THE PRESIDENT OF USA IN AFRICA THE CONTINENT OF HOPE AND CHANCE!!!!!

  • Murayagira!! Ngo aragenza niki?nonese ko mwamusabaga kudakandagira tanzania none muri mubihe bigambo?naze azi nibimuzanye. He is not aut of the mind.he kown what he is doing. Urusaku rwinyomya ntirubuza inka kunkwa amazi.

    • nawe nta gaciro wiha ubwose kubwira abanyarwanda nawe uruwundi ukongeramo ibyingereza byo sukwitesha agaciro? Turanakwiyamye niba uri no kutwitandukanyaho uko turi twese abanyarwanda.

  • Usibye kuba twakivugira ibyo dushaka, ariko icyo nabashije kumenya n’uko ibihugu byateye imbere bishyira imbere inyungu zabyo gusa.

    Kuba rero Obama agendereye Africa, icyambere n’inyugu z’igihugu cye, aho bafite inyungu hose barahagera mu nzira bifuza yaba iyamahoro cg intambara, nuko bakora.

    So, ntagishyashya azanye muri Africa rwose, mureke dukore dutere imbere tudategereje ikazava imuhana

  • TITI@ UNKUYEHO KABISA HAHAHAHAHAHAH UMVUNYE IMBAVU KABISA.ABANTU NKAMWE NIBO DUKENEYE KUMBUGA.

  • Democratie yatanze muri Libye na Egypte twarayibonye ahubwo bajye bavuga neza ibibagenza

  • erega ntawanga iterambe ikibazo niterambere ririmo intambara reba nkirimurikonga bayikozehwiki eseho ntabwo amura furika?

  • @ TiTi; uti asoma raporo za M23, iziterambere ntazisome. Sinzi niba warabashije guturana n’ishuri cg ngo umenye inzira zirigana ngo bakwigisheko Négatif burigihe irya Positif. Gusa nkushimiye ko nawe wahise utekereza icyabiteye ko ari kariya kanyuguti na turiya tubare tubiri (M23)

  • @Titi; gira uti akanyuguti n’utubare tubiri bidukozeho (M23)gusa ndakwemeye burya uri inararivuze. Kandi umuntu wese wamenye inzira y’ishuri ntibimugora kumva imvamvu kuko Négatif burigihe irya Positif. Ariko mukwitera morale nabonye nawe ngo yareze Abapolisi b’ubufaransa.

  • cyahe cyokojya!!
    Uretse ubusahuzi no kwiyemera erega twarabatahuye!!
    Ntacyo mwakora uretse ko twebwe abanyafurika ubwacu tugomba kwiyubakira umugabane wacu uko dushaka nawe se umugabo ugenzwa no kuvugira abatinganyi urumva yakugeza kuki !!

  • Ndabona njye aje kuduteza ibibazo.
    Nta na rimwe western countries zigenzwa n’ibyiza muri Africa

  • ntibakunda abanyafrica bakunda amatungo africa ifise, baza baduhenda ko bashaka imigenderanire myiza, tukama muntambara kubera abo, bwaca kabiri bakaturungikira imfashanyo muvyacu badutwaye,(bubakira inyungu zabo kunyungu zabandi)

Comments are closed.

en_USEnglish