Digiqole ad

Nzanga Mobutu umuhungu wa Mobutu azahangana na Kabila mu matora

Uyu muhungu wa Mobutu Sese Seko wahoze ayobora Zaire, niwe ishyaka rye rya UDEMO ryemeje ko azarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu cya DRCongo mu kwa 11 uyu mwaka.

Nzanga Mobutu imfura ya Sese Seko ku mugore wa kabiri/Photo Internet
Nzanga Mobutu imfura ya Sese Seko ku mugore wa kabiri/Photo Internet

Abarwanashyaka b’ishyaka rya Union des Démocrates Mobutistes (UDEMO) bavuga ko babona Mobutu Nzanga nk’umusimbura mwiza wa Joseph Kabila bagaya ko ntacyo yagejeje kuri Congo kurusha Mzee Mobutu Sese Seko.

Kuwa gatanu w’icyumize UDEMO yakoze inama rusange (Congres) mu Komini  KINTAMBO, yitabiriwe n’abantu bagera ku 5000 baturutse ahatandukanye muri Congo. Aha niho bafatiye umwanzuro ko umuhungu wa Mobutu, Nzanga ariwe uzatangwa n’ishyaka abereye president ngo yiyamamaze.

Nzanga Mobutu mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yashwanye na Joseph Kabila bumvikanaga kuva mu 2006, ubwo yamuhaga amajwi ye (nabwo yari yiyamamaje), akabasha gutsinda Jean Pierre Bemba ku kiciro cya kabiri.

Gushwana kwabo byatumye Kabila amukura ku mwanya wa “Vice-Premier ministre de l’Emploi, du Travail et de la Prévoyance Sociale” Ndetse Kabila atangaza gutandukana kw’ubumwe bwa AMP-UDEMO, amashyaka yabo.

François-Joseph Mobutu Nzanga Ngbangawe yashakanye n’umukobwa wa Jean Pierre Bemba nawe wavuze ko aziyamamaza  nubwo umunyururu utamworoheye i La Haye mu Buholandi.

Kabila Joseph azahangana n’abacandidat batari bake, barimo umukambwe Étienne Tshisekedi wa Mulumba, uzwi cyane muri Politiki ya Congo ndetse n’uyu muhungu wa nyakwigendera Mobutu, tutibagiwe n’infungwa Jean Pierre Bemba.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

14 Comments

  • Birashimishije cyane kuba Mobutu yaravanywe kubutegetsi,ariko abamukomokaho bakaba bafite ubwisanzure ndetse no gukora politique imbere mu gihugu hatitawe kubyahise. tumwifurije gutsinda.

  • bravo mtoto wa mzee tuko nyuma yako juu kabila hakufanya lolote kusudi congo ipate maendeleo

  • uyu muhungu wa seseko arashaka kuzura zaire,kukio ibendera ry’ishyaka rye ririmo ukuboko gufite umuriro nk’umwe neza wo mu drapeau ya zaire;ibi se si ugushaka kuzura akaboze?

  • kuishi kwa muda mrefu jamhuri ya mwana wa Mobutu utasikia kushinda.

  • Oye mutoto wa baba wa Taifa!!!!!!!!
    Oye Mzee MOBUTU SESE SEKO!!!!!
    oye NZANGA MOBUTU UTASHINDA, UTASHINDA!!!!

  • Petit aza na bambrokoto an ba aspet mingi!!!
    Oye Nzanga MObutu!!

  • Ntureba ahandi?Turushwe kwisanzura na Congo koko?ari mu Rda Umuhungu wa Habyarimana aje barara bamufunze pe!Cg bakamubeshyera ko atunzi intwaro ku buryo butemewe

  • njye nkunda uyu mugabo uko ari kose aruta joseph kabira. ibyo se yakoze biruta ibyo kwa kabira bakoreye igihugu cyabo

  • UMUBANO URWANDA NA ZAIRE SIWANONE AMAHORO NAGAGAMBE
    MUMBUTU SESE SEKO MUBYEYI WA ZAYIREEEEE

    COUREGE MUSORE
    NAWE WAVUKANYE UMBUTO KANDI NUDATSINDA
    UZAYOBOKE IYISHYAMBA.

    KOMBONA SE MWESE BASO BAYOBOYE
    KABILA NAKUBISE NAWE UVUME HO GAKE SHA

  • uyu ntiyatsinda kabila, ntimukikirigite,

  • SHA DIDIER ARANSEKEJEEEE!!!!!AAAA!!! NGAHO SE BAZIBESHYE BAZE ARIKO UZI IBYAGO BY’IMBWA IROTA IHIGA INGWE.IKINDI KANDI NTABWO AMATEKA ARI AMWE.NDAVUGA ZAIRE N’URWANDA.IBYABAYE MU RWANDA ABABIKOZE N’ABATARABIKOZE MUZABIRYOZWA KUGEZA ISI IRANGIYE.

  • ARIKO SANAREKA KUVUGA KO UYU MUGABO PHYSICAL ARI MWIZA CYANE”BEAUGARD” UBANZA IBYO BAVUGA KURI SE ARIBYO =GUSHAKA ABAGORE BEZA.

  • ko muliyi nkuru utubwiye ko nzanga mobutu afite umugore ubyarwa na bemba ,kandi tuziko bemba ahubwo afite umukobwa wa mobutu ,

    nonese nzanga yarongoye mwishwa we.

  • mumbwire, murabona uyu muhungu wa Mobutu adasa na Nyakubahwa SAMUEL MULINDWA, PS MIFOTRA? NJYE NDABONA BASA CYAAANEEEEEEEEEE

Comments are closed.

en_USEnglish