Nyuma y’umwaka n’igice mu mvune, Sebanani ‘Crespo’ aragaruka mu kibuga
Rutahizamu mushya wa AS Kigali, Sebanani Emmanuel bita ‘Crespo’ aragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu, nyuma yo gusinya masezerano y’amezi ane, azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Kuri uyu wa gatatu nibwo uyu musore yongera kugaruka mu kibuga.
Sebanani yari amaze umwaka n’igice mu mvune kuko yavunitse tariki 23 Ugushyingo 2014, mu mukino wa shampiyona wahuzaga Police FC yakiniraga, n’Amagaju FC. Nyuma yo kubagwa mu Ukuboza 2015, yaje gutangirana imyitozo na AS Kigali muri Gashyantare uyu mwaka.
Kuri uyu wa gatatu, Sebanani yishimiye kuba aza gukina umukino we wa mbere.
“Ni ibyishimo bikomeye. Iyo narebaga bagenzi banjye bakina, imikino ya shampiyona, cyangwa mu ikipe y’igihugu, byarambabazaga, kuko ntashoboraga gukora akazi kanjye kubera imvune. Imana iramfashije ngarutse mu kibuga. Ndishimye cyane kuko kumara umwaka n’igice mu mvune ntibiba byoroshye ku mukinnyi. ”- Sebanani Emmanuel Crespo
Uyu rutahizamu yakomeje ashimira AS Kigali yamuhaye imyitozo yo gushaka ‘forme’, no kuba yaramuhaye amasezerano amwemerera kongera gukina imikino ya shampiyona.
Uyu musore biteganyijwe ko niyitwara neza azongererwa amasezreano akaba yasimbura Sugira Erneste wamaze gutangaza ko azava muri AS Kigali nyuma y’uyu mwaka w’imikino.
Sebanani Crespo ari mu bakinnyi 18, Eric Nshimiyimana yahisemo baza guhangana na Rayon sports kuri uyu wa gatatu, saa 15:30, kuri stade ya Kigali.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
BIRABABAJE KUBA MWANDIKA NGO KUBA MU MVUNE KANDI ARI MWE MUDUKANGURIRA KUNOZA IMIVUGIRE Y’IKINYARWANDA! UMUNTU ARAVUNIKA NTABA MU MVUNE!
Wasanga hariho Ghetto yitwa imvune ntawamenya
Comments are closed.