Digiqole ad

Nyuma y’umutingito, ibitaro bya Bushenge ubu ni ibitaro bigezweho

 Nyuma y’umutingito, ibitaro bya Bushenge ubu ni ibitaro bigezweho

Ni ibitaro biherereye mu karere ka Nyamasheke bikikijwen’ibice by’icyaro, byubatse kandi hafi y’umuhanda mushya wa kaburimbo wa Rusizi – Karongi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Mu 2008 byibasiwe n’umutingito igice kinini cy’amazu y’ibi bitaro kirangirika. Mu 2014 huzuye ibitaro bishya, bihabwa ibikoresho byisumbuyeho, byongererwa abaganga, bihabwa inzobere enye(4) z’abaganga….Ababyivurizaho ubu bashima umuhate wa Leta ku kwita ku buzima bwabo.

Aha ni ku bitaro bishya bya Bushenge bikikijwe n'ibice by'icyaro muri Nyamasheke
Aha ni ku bitaro bishya bya Bushenge bikikijwe n’ibice by’icyaro muri Nyamasheke

Joyeuse Mukaruliza aza kwivuza kuri ibi bitaro aturutse mu murenge wa Gihombo, avuga ko nyuma y’umutingito wibasiye ibi bitaro hari n’abaturage bakoraga urugendo bakajya kwivuza i Kamembe muri Rusizi (Ni muri Kilometero zigera kuri 60)

Mukaruliz ati “Tukimara kumva ko umutingito wadusenyeye ibitaro twarihebye. Ariko kubera ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame ubu dufite ibitaro bishya. Hari benshi bashatse no kwimuka ngo begere ibitaro bya Kamembe kubera uburwayi ariko ubuyobozi dore bwatwubakiye ibindi binarenze ibyo twari dufite mbere.”

Edmond Nkurikiyimana ushinzwe umutungo kuri ibi bitaro bya Bushenge, avuga ko nyuma yo kubaka ibitaro bishya byanahawe bimwe mu bikoresho bigezweho n’abaganga bane b’inzobere.

Nkurikiyimana ati “Ibi byatumye na serivisi ibitaro byatangaga yarazamutse cyane kurusha na mbere y’umutingito.

Ibi bitaro ngo byuzuye bitwaye miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, bifite ubushobozi bwo kwakira bigacumbikira abarwayi 250, bifite abaganga 21 na ziriya nzobere enye.

Aya ni amaz y'ibitaro bya Bushenge bya kera yibasiwe n'umutingito akaba adakorerwamo kuko ashobora no kugwa
Aya ni amaz y’ibitaro bya Bushenge bya kera yibasiwe n’umutingito akaba adakorerwamo kuko ashobora no kugwa
Ababigana bishimira serivisi zisumbuyeho bahabwa bagashima ubuyobozi bw'igihugu bwitaye ku buzima bwabo bukabubakira ibitaro nk'ibi
Ababigana bishimira serivisi zisumbuyeho bahabwa bagashima ubuyobozi bw’igihugu bwitaye ku buzima bwabo bukabubakira ibitaro nk’ibi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish