Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 6 As Kigali yisubije Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu 2-1

 Nyuma y’imyaka 6 As Kigali yisubije Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu 2-1

As Kigali yaherukaga gutwara iki gikombe muri 2013 yongeye kukisubiza itsinze Kiyovu Sports 2-1, bihesha itike ikipe ya Mateso Jean de Dieu kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, ya CAF Confederation Cup.

Byari ibyishimo kuri As Kigali itwaye iki gikombe cy’Amahoro ku nshuro ya kabiri

Mu biganiro bitandukanye abayobozi ba As Kigali bari bahigiye Umuseke ko nyuma yo kubura igikombe cya Shampiona nta kabuza bagomba gutwara icy’Amahoro, ndetse niko byagenze.

Umukino watangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba, amakipe yombi yasatiranaga. As Kigali yabonye imipira ya corner itandatu mu gice cya mbere ariko ntiyazibyazamo umusaruro.

Kiyovu Sports na yo yashakaga uko ica mu rihumye As Kigali ariko inarinda izamu ryayo cyane. Ku munota wa 38 Rwabuhihi Uwineza Aime Placide yatsinze igitego cya Kiyovu Sports.

Igice cya mbere  cy’umukino cyarangiye ari 1-0.

As Kigali ntabwo byayiciye intege, yakomeje gusatira, Kiyovu na yo isubira inyuma. Ku munota wa 54 Niyomugabo Claude yishyuye igitego cya Kiyovu biba 1-1.

Amakipe yakomeje gukina umukino noneho ufunguye ariko igitego kirabura. Igitego cya kabiri cya As Kigali cyabonetse mu minota 30 yiyongera kuri 90 gitsinzwe na Nsabimana Eric ( Zidani ) ku munota wa 92, birinda birangira ari 2-1.

Visi Perezida waAs Kigali Shema Fafrice yabwiye Umuseke iki gikombe bari bagihigiye.

Mu barebye uyu mukino wa nyuma barimo Perezida wa Sena Bernard Makuza, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Hon  Nyirasafari Esperance, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean Dieu n’abandi.

Uyu mukino wasifuwe n’umusifuzi  mpuzamahanga w’umugore Mukansanga Salma.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Ababanjemo kuruhande rwa As Kigali, Shamiru Bate, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Marc Govin, Rurangwa Mossi, Bishira Ratif, Benedata Janvier, Ntamuhanga Tumainne ( Titi ), Nsabimana Eric ( Zidane) na Kalanda Frank.

Abanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul, Karea Hassan, Rwabuhihi Aime Placide, Kalisa Rashid, Habamahoro Vincent, Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Jean Claude, Shavy Babicka Warren, na Armer Ghislain Djimot.

Amafoto@KUBWAYO Adrien

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Kiyovu yaje yizeye igikombe ifite ibyapa na T-shart zanditseho .champion

Comments are closed.

en_USEnglish