Nyuma y’imyaka 40 yaraburiwe irengero we n’umuhungu we babonetse
Nyuma y’aho umufasha we ndetse n’abana be babiri baburiye ubuzima mu ntambara yahuzaga Vietnam na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umugabo w’umuvietnam yahise yomongana n’agahungu ke kubera agahinda, none nyuma y’imyaka 40 bakuwe mu kigonyi biberagamo mu ishyamba.
Umugabo Ho Van Thanh n’umuhungu we Ho Van Lang bari baraburiwe irengero mu gace bari batuyemo kuva batatu bo mu muryango wabo bahitanywe n’igisasu cyatewe muri aka gace bavukamo.
Bakuwe aho biberaga mu ishyamba ry’inzitane riherereye ahitwa Tay Tra mu Ntara ya Quang Ngai ubwo abantu bajyaga gushaka inkwi.
Umwe mu bayobozi b’aka gace yemeje ko umugabo Thanh w’imyaka 82 n’umuhungu we Lang w’imyaka 41 babonetse nyuma y’imyaka 40 baraburiwe irengero.
Nk’uko bitangazwa, uyu mugabo n’umuryango we bari babayeho mu buzima busanzwe nk’abandi mbere y’intambara yabaye muri Vietnam.
Umunsi umwe umugore we n’abana be babiri baturikanywe n’igisasu mu ntambara yahuzaga igihugu cyabo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibi byahise bimutera ikibazo mu mutwe niko guhita ahungana n’akana ke k’agahungu kari gafite imyaka ibiri.
Aho biberaga mu ishyamba bari batunzwe n’imyumbati yo mu ishyamba n’ibiribwa biturutse mu gihingwa cy’ibigori.
Naho imyambaro yabo; biyambariraga impuzu zikoze mu bishishwa by’ibiti bakikinga mu nzu yo mu bwoko bw’ikigonyi isa nk’imanitse muri metero 5.
Ubwo babonwaga n’aba bantu bari bari gutashya bahise babimenyesha ubuyobozi bw’ako gace nyuma ho amasaha 5.
Niko guhita hashyirwaho itsinda ryo kujya kubazana,nyuma baza kugezwa mu gace bakomokamo.
Gusa uyu mugabo amwe mu magambo akoreshwa mu rurimi rwabo yarayibagiwe mu gihe umwana we azimo macye cyane dore ko hari ururimi bakoreshaga hagati yabo.
Dailymail.co.uk
UM– USEKE.rw
0 Comment
Amarika tuyisabye guha indishyi aba bantu: nivuze Mzee, uwo musore w’Igikwerere nawe imuhe umunani umukwiye kandi imushakire umugore! Mzee n’umuhungu we babahe buri wese miliyoni mirongo ine cash z’umushahara bakagombye kuba barakoreye muri iriya myaka! yewe sinarondora, gusa Leta y’i Vietnam nibashakire Avoka abakurikiranire ibyabo Nyamunsi itarabakuramo umwe!
Ndanatangaye kubona nta comments zabonetse, kandi iyi sujet ibabaje cyanee!Nkubaze Musomyi, ko intambara zitutumba tukinumira, none aho natwe byazagera ko tugana iy’ishyamba, aho twe twazabasha gutera kabiri?
Yooo!!! disi Imana ishimwe yoyarinze bariya kuko mwishyamba hababyinshi kdi bibi.
Wasanga mu Mudugudu w,iwanyu byarazambye wibereye ZIMBABWE.Kujora president wa zimbabwe ntacyo byamarira abanyarwa.
Comments are closed.