Digiqole ad

Nyuma y’icuraburindi rya Jenoside u Rwanda rugeze aheza- Ban Ki-moon

Imyaka 19 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uko u Rwanda rwibuka n’isi nayo yibuka iyi Jenoside yahitanye abarenga miliyoni, ndetse tariki ya 7 Mata buri mwaka ni umunsi Mpuzamahanga Umuryango w’Abibumbye wahariwe kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umunyamaganga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye Ban Ki-moon-Photo: AP
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye Ban Ki-moon-Photo: AP

Mu butumwa yageye uyu munsi n’u Rwanda by’umwihariko, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye Ban Ki-moon yavuze ko nyuma y’iyi jenoside u Rwanda rwateye intambwe igaragara.

Yagize ati “Kuri iyi nshuro ya 19 u Rwanda rwibuka Jenoside, turibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi duha agaciro kanini abarokotse ayo mahano bakomeje gutera intabwe nziza biyubaka kandi bagana aheza.”

Nyuma y’icuraburindi rya Jenoside, u Rwanda rugeze aheza kandi rwateye intambwe igaragara mu kuba igihugu cyuzuye amahoro n’ubutabera. Ndasaba Abanyarwanda na guverinoma y’u Rwanda gukomeza gushimangira umuco ntagereranywa w’ibiganiro byo gusana imitima n’ubumwe n’ubwiyunge.”

Ban Ki-moon avuga ko umuryango w’abibumbye wigira byinshi ku Rwanda ndetse ngo bazakomeza gukumira ibishobora gutera Jenoside aho ariho hose ku isi.

Yagize ati “Umunsi ku munsi, Umuryango w’abibumbye uhora wigira amasomo atandukanye ku Rwanda ndetse dushishikajwe n’uko amahano nk’aya atazongera ukundi. Inshingano yo kurengera abantu nayo yakomeje gushimangirwa, ndetse dukomeje gushyira imbaraga mu biganiro mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu mahoro.”

Kuko ubutabera ari ingenzi ku bakorewe ibyaha nk’ibi by’indengakamere, muri ubu butumwa yagenye uyu munsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe Abatutsi, Ban Ki-moon yatangaje ko ubutabera buzakomeza gushinga imizi mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.

Ati “Twateye intambwe igaragara mu kurwanya umuco wo kudahana. Abakekwaho jenoside no gukora ubundi bwicanyi aho bari hose ku isi bicare bazi ko bazagezwa imbere y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha. Urukiko mpuzamahanga mpananbyaha rwashyiriweho u Rwanda rukomeje gukora akazi karwo ku bufatanye n’u Rwanda. Ntawabura kuvuga ko inkiko mpuzamahanga zigenda zishirwaho ari umurage wacu wo kurwanya ibyaha bitandukanye muri iki gihe gishya turimo kwinjiramo cyo gukorera mu mucyo.”

Umunyamanga Mukuru w’Abibumye uzasura u Rwanda muri Gicurasi, avuga ko kurwanya jenoside ari ibya buri muntu wese aho ava akagera. Ati “Kurwanya jenoside ni uruhare rwa buri wese. Ibihugu bigomba gushyiraho amategeko ashingiye ku mahame mpuzamahanga agamije kurengera abaturage babo. Twese hamwe nk’abitsamutse tugomba kurenga amagambo ahubwo tugashyira mu bikorwa amategeko arengera abaturage. Umuntu uwo ariwe wese kandi akwiye kugira umutima wa kimuntu wo kwita ku bandi; ibi nitubikora tunita ku bacitse ku icumu nibwo tuzaba tuhaye agaciro nyako abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 19 ishize.”

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko abantu bajijisha kwinshi!!ubu se muri Siriya harakorwa ibiki?nubwo tutabigereranya na genocide yakorewe abatutsi,ariko naho hari ubwicanyi bukabije!ngirango ni ikimwaro kuko abatutsi bishwe isi yose irebera,none bakaba babona u Rda rumaze kwiyubaka?bimwarwa nibaduse imbabazi batobore bavuge,bo kuyobya uburari!

  • Abatutsi ntibishwe gusa 1994 byahereye 1959, hanyuma 1973; guhera 1990 Abagogwe b’ abatutsi barishwe, i Bugesera baricwa. Gusa ONU nigerageze ibe active.

  • Ndasaba Peresida Kagame ko Azasimbura Ban kimoon…Kagame abaye umunyamabanga mukuru WA UN abapfobya Genocide bafatirwa ibyemezo….

  • Ntabwo wasoma igitekerezo cg.inkuru,bitanditse ku buryo busomeka,ngo usobanukirwe.Tanga,Andika usubire mubyo wanditse ubone kuduha ibyo ushaka kuduha. Wirya amagambo kandi wayageneye. Naho ku batangajwe na biriya Byamamare,nibyiza ubwo bemeye ko Genocide yabaye barebera kandi bakemera kwibuka nabwo n’ubutwari.Ahubwo se,ko mperuka bemera indishyi,baba barazitanze?Niba batarazitanga cyaba ar’ikibazo kuko n’ubundi ibyo batubwira tubizi kubarusha.

  • Ntabwo wasoma igitekerezo cg.inkuru,bitanditse ku buryo busomeka,ngo usobanukirwe.Tanga,Andika usubire mubyo wanditse ubone kuduha ibyo ushaka kuduha. Wirya amagambo kandi wayagennye. Naho ku byatangajwe na biriya Byamamare,nibyiza ubwo bemeye ko Genocide yabaye barebera kandi bakemera kwibuka nabwo n’ubutwari.Ahubwo se,ko mperuka bemera indishyi,baba barazitanze?Niba batarazitanga cyaba ar’ikibazo kuko n’ubundi ibyo batubwira tubizi kubarusha.

Comments are closed.

en_USEnglish