Digiqole ad

Nyuma ya Libya, Amavubi akurikijeho Congo Brazzaville

Congo Brazzaville yaraye isezereye ikipe ya Namibia iyi kipe yo kwa Perezida Denis Sassou Ng’uesso yavanyemo Namibia iyitsinze ku kinyuranyo k’ibitego bibiri kuko umukino ubanza Namibia yawutsinze 1 – 0, uwo kwishyira waraye ubaye i Brazzaville Congo iwutsinda 3 – 0. Mu kiciro cya kabiri cy’amajonjora u Rwanda rukaba ruzahora na Conngo.

Amashitani y'umukara niyo agiye guhangana n'Amavubi
Amashitani y’atukura (Les diables Rouges) niyo agiye guhangana n’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Congo izakina n’Amavubi muri week end ya tariki 18-20 Nyakanga 2014 umukino ubanza uzabera i Brazzaville, umukino wo kwishyura uzaba muri week end ya tariki 1 – 3 Kanama 2014 i Kigali.

Ikipe izatsinda muri iyi mukino izahita yinjira mu matsinda, amatsinda umunani yateganyijwe ku ruhande rw’u Rwanda na Congo izatsinda izajya mu itsinda E, ryo ririmo Ghana, Togo na Guinea, amakipe yo ataranyuze mu majonjora y’ibanze kubera uko yitwaye ubushize. Mu mikino yo mu matsinda izaba guhera muri Nzeri uyu mwaka, amakipe abiri ya mbere mu itsinda n’amakipe ya gatatu yitwaye neza niyo azabona ticket y’igikombe cya Africa 2015 kizabera muri Maroc.

Ikipe ya Congo Brazzaville izakina n’Amavubi ku rutonde rwa FIFA iza ku mwanya wa 92 ku Isi, Libya u Rwanda (131) rwasezereye yo iri ku mwanya wa 62 ku isi.

Ni ikipe itozwa na Claude Le Roy umufaransa wamenyekanye cyane muri Africa mu gutoza amakipe y’ibihugu, yaciye muri Cameroun, Senegal, DR Congo, Ghana n’izindi.

Amashitani atukura ya Congo yagiye kenshi mu gikombe cya Africa ndetse yabashije kucyegukana inshuro imwe, hari mu 1972.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish