Digiqole ad

Nyuma ya Ghana, Amavubi yo kwitegura Gabon ngo yisuzume yahamagawe

 Nyuma ya Ghana, Amavubi yo kwitegura Gabon ngo yisuzume yahamagawe

Iranzi Jean Claude ngo yaruhukijwe!

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Johnny McKinstry yahamagaye abakinnyi 26 mu mwiherero bitegura umukino wa gicuti na Gabon. Uyu mukino uri ku rwego rw’imikino ya gicuti iteganywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA, uzaba kuwa gatandatu tariki 12 Nzeli i Kigali. Myugariro Tubane James utaherukaga mu ikipe y’igihugu yahamagawe.

James Tubane yaherukaga mu Amavubi mu ntangiriro z'uyu mwaka
James Tubane yaherukaga mu Amavubi mu ntangiriro z’uyu mwaka

Abakinnyi 26 bahamagawe bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa mbere. Abenshi mu bakinnyi bahamagawe biganjemo ikipe yatsinzwe na Ghana kuri uyu wa gatandatu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.

Muri aba ariko ntiharimo Iranzi Jean Claude nubwo yakinnye iminota 90 ku mukino wa Ghana. Uyu, yasimbujwe Habyarimana Innocent wa Police FC.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Johnathan McKinstry avuga ko yaruhukije Iranzi mu rwego rwo guha umwanya abandi bakinnyi.

Mu bakinnyi bagaruwe mu Amavubi kaandi harimo myugariro wa Rayon sports James Tubane waherukaga guhamagarwa ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Zambia mukwa gatatu uyu mwaka.

Kuko uyu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gutegura abasore bazakoreshwa muri CHAN, Abakinnyi 6 bakina hanze bari bahamagawe ku mukino wa Ghana ntibazakina na Gabon kuko bagomba gusubira mu makipe yabo.

Aba ni: Quentin Rushenguziminega (Lausane Sport, Swisse), Emery Bayisenge (Lask Linz, Autriche), Salomon Nirisarike (Sint Truiden, Belgique), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Abouba Sibomana (Gor Mahia, Kenya) na Jean Baptiste Mugiraneza (Azam Fc, Tanzania).

Iranzi Jean Claude ngo yaruhukijwe
Iranzi Jean Claude ngo yaruhukijwe!

26 bahamagawe:

Abanyezamu:

  • Kwizera Olivier (APR FC),
  • Ndoli Jean Claude (APR FC),
  • Ndayishimiye Eric (Rayon Sports),
  • Marcel Nzarora (Police FC)

 

Ba myugariro:

  • Rusheshangoga Michel (APR FC),
  • Fitina Omborenga (Kiyovu Sports),
  • Rukundo Jean Marie (Rayon Sports),
  • Mutijima Janvier (AS Kigali),
  • Ndayishimiye Celestin (Mukura VS),
  • Uwiringiyimana Amani (udafite ikipe),
  • Usengimana Faustin (APR FC),
  • Tubane James (Rayon Sports)
  • Nshutiyamagara Ismael (APR FC)

 

Abakina hagati:

  • Mushimiyimana Mohamed (Police FC),
  • Bizimana Djihad (APR FC),
  • Mukunzi Yannick (APR FC),
  • Nshimiyimana Amran (Police FC),
  • Muhire Kevin (Rayon Sports),
  • Butera Andrew (APR),
  • Tuyisenge Jacques (Police FC),
  • Habyarimana Innocent (Police FC),
  • Patrick Sibomana (APR FC)

 

Ba rutahizamu:

  • Songa Isaie (Police FC),
  • Sugira Ernest (AS Kigali),
  • Usengimana Dany (Police FC)
  • Ndahinduka Michel (APR FC).

 

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Byumvikana bite uburyo umuzamu Nzarora ahamagarwa Mvuyekure Emery agasigara kandi Nzarora ari umusimbura wa Emery muri club?

  • ariko buriya iyobahamagara bakurikiza iki. ngewe sinumva impamvu mwemere adahamagarwa mbona ariwe musimbura mwiza wa abouba

  • ariko nibura ntimwabikora ku myungu zi igihugu? ubuse niba umuntu agirana ikibazo na DEGAULE bimuca mu kibuga? ubuse gukunda igihugu kwe kungana iki ?NZARORA NTASHOBORA no gutekereza izamu rya POLICE emery ahari ariko kubwibibazo na degaule hahamagarwa umusimbura we , manque de patriotisme ugaragaje definition nyayo yayo

Comments are closed.

en_USEnglish