Digiqole ad

Nyuma ya 30/06/2013 nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi -Min Mukantabana

Ministre Mukantabana Seraphine yatangaje kuko uyu wa 04 Werurwe mu kiganiro n’abanyamakuru ko guhera kuri iriya tariki nta munyarwanda ukwiye kuzongera kwitwa impunzi nkuko icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku mpunzi z’abanyarwanda cyatangajwe n’ishyami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi kibiteganya.

Minisitiri Seraphine Mukantabana mukiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 04 Werurwe
Minisitiri Seraphine Mukantabana mukiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 04 Werurwe

Iki cyemezo ariko ngo kirareba abanyarwanda bahunze hagati y’ umwaka wa 1959 n’Ukuboza 1998.

Ministre Mukantabana washyizweho mu mpera z’ukwezi gushize yagize ati “ Icyi cyemezo nitangira gushirwa mu bikorwa kuva kuwa 30 Kamena, impunzi yose ifite amahitamo; gutaha ku bushake, cyangwa guhabwa ubwenegihugu mu gihugu cyamwakiriye ndetse no kugaragariza bushya HCR impamvu ashaka gukomeza kugira status y’ubuhunzi.”

Ministre Mukantabana yavuze ko mu gihugu nk’u Rwanda ubu ngo nta mpamvu zo kwitwa impunzi mu gihe igihugu ngo abanyarwanda benshi aho bari kibakeneye ngo baze kucyubaka.

Yemeza ko HCR yagiye kwemera ikurwaho rya Status y’ubuhunzi nyuma yo kubona ko u Rwanda ari igihugu kirimo amahoro kuri buri wese, ndetse ko HCR ifatanyije na Leta y’u Rwanda bashyizeho uburyo bwo korohereza abanyarwanda bashaka gutaha ku bushake.

Ubu buryo ku bari kure ngo bazajya bazanwa n’indege za Rwandair, ku bari mu bihugu bitari ibya kure cyane, imodoka za Taqwa na ONATRACOM zizabibafashamo.

Ku banyarwanda bahunguka kugeza ubu, baza bafite ibibazo bitandukanye; bamwe iby’amikoro, abandi iby’ibintu byabo cyangwa imitungo basanga byaratwawe n’abandi n’ibindi bitandukanye.

Ministre Mukantabana akaba yasobanuye ko MIDIMAR ibafasha ikabakorera ubuvugizi, bagahabwa amacumbi, abana bakajyanwa mu mashuri, bagahabwa ubwisungane mu kwivuza, urubyiruko rukigishwa imyuga.

Ati “ hari umushinga uhuriweho n’Umuryagno w’Abibumbye wafunguwe mu kwa 11/2012 ufite agaciro ka miliyoni 12$ ufasha muri iki gikorwa cyo gusubiza mu buzima abanyarwanda batashye.”

Ubuhamya bugufi bwa Karangwa uvuye muri Tchad

Azarias Karangwa
Azarias Karangwa

Muri iki kiganiro hari hatumiwe Azarias Karangwa umaze igihe gito avuye muri Tchad ku bushake agatahuka.

Karangwa ati “ Amahirwe twahawe yo gutaha numva nshaka kuzasubirayo ngo mbwire abandi ko bari guta umwanya bubaka igihugu kitazigera kiba icyabo.

Nari maze imyaka irenga 17 mba muri Congo Brazza, ariko naraje banjyana i Muhanga ngera no kuri Mahoko kuko niho hantu nari nzi cyane nashaka kubanza kureba koko. Narumiwe.

Byatumye nibaza uko nzashyikira abantu ubu aho bageze biteza imbere banubaka igihugu cyabo.

Icyo njye navuga ni uko koko bidakwiye ko hari umunyarwanda ukunda u Rwanda wakomeza kuba mu mahanga yitwa impunzi. Yataha akahagera akirebera nibura, yashaka agasubirayo.”

Miliyoni 3 zirenga zimaze gutaha kuva mu 1994

Muri iyi nama batangaje ko kuva mu 1994 abanyarwanda bamaze gutahuka ni 3,437,472 barimo 11,031 batahutse mu 2012, muri uyumwaka wa 2013 hamaze gutahuka abarenga 800.

Ministre Mukantabana Seraphine nawe wahungutse mu 2011 akaba yasabye abanyarwanda bafite abavandimwe mu buhungiro kubashishikariza gutaha bakaza gukora ubuzima bwabo n’imiryango yabo mu gihugu cyabo kuko amahanga ngo ahora ari amahanga.

Akaba yavuze ibi ngo kuko MIDIMAR yonyine itakwifasha igikorwa cyo gucyura impunzi, ahubwo kireba na buri munyarwanda ufite uwe mu buhungiro ko yamusaba agataha.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Na Gatsinzi ni ko yamye avuga. Wowe wemeza ibyo nka nde?

    • Ibi byemejwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR nyuma yo kubona ko u Rwanda rufite umutekano nta mpavu y’uko Abanyarwanda bagomba kuguma mu buhunzi. Kandi umuntu wese ukunda Abanyarwanda ntiyabifuzirza gukomeza kuba mu impunzi.

      • Wowe uri inka ntukavuge ibyo utazi, izo mpunzi se azicyuye nkande!!!!! Nta mpunzi icyura indi.

  • Ibi se bizabuza impala gucuranga?

  • AHAAAAAAAAAAAAA,WARETSE KUVUGA GUTYO RA KO UTAZI UKO EJO BIZABA BIMEZE NYAKUBAHWA!!! VUGUZIGA NI UMWANA W’UMUNYARWANDA.

  • Bazane Serafi,nibatahe bafatanye n’abandi kurwubakaaaa!!!!

  • Ejobundi uvuye Tingitingi kweli nawe ni uko uvuze? Umuntu ahunga kubera hari impamvu icecekere utazasubirayo vuba!

    • wacecetse ahubwo ariwewe,waramubonye ahunguka uko yanganaga,irebere none ubu ukwameze,reka di iwabo wu muntu ni heza aratemba itoto nawe uravuga mbona yabaye ni nzobe ataramara kabiri ni hatari

  • njye nari ngize ngo “nta munyarwanda uzongera kuba impunzi”, none ntawe uzongera kwitwa impunzi????!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Yego mama , ngo uravuze ngaho la wowe wari warahunze iki? Ese ibyo mwabyigishije abanyamahanga ko abanyarwanda uburyarya bwacu tubuzi, gusa ntuzatange amafaranga y, umutekano kdi muhere kuri abo bategetsi bohereza abana ni abagore ngo baje kwiga barangiza ngo n, impunzi kdi urabazi ngaho batuge agatoki maze urebe!

  • Ejo bundi uzakimbiya uhindure imvugo!!!!Kandi ubwo uzanyirukaho ngo nkwereke aho bajya gusaba ubuhungiro n’ukuntu bafata metro dore ko aho wabaga mu mashyamba ntabihaba!! Gusa sinzishongora nkawe nzakurandata wowe n’urubyaro rwawe njye kukwereka!

  • Barakugororeye none aka kanya uribagiwe ibyo watubwiraga ariko mana ngo agahwa kari ku wundi karahandurika koko

  • Na gatsinzi alinze avanwaho atabashije no gucyura abanabe (umuryango we) cyokora wowe ndumva uvuga neza , nubwo utarasobanulira abanyarwanda report wanditse kurwanda nigitabo SURVIVOR OF THE SILAUGHTER WANDIKANYE NA MUTESI BEATRICE !! UBA MULI CAMEROON !!!
    NIBAKWIHERE AMATA WINYWERE

    • reka yinywere ku mata y’Inyange anirire ku mfizi BANGAHEZA maze yicare yidoge, abe umugatorika kurenza paapa!! Vuga uziga ni umwana w’umunyarwanda kandi ga jya uba nyamutegerakazazejo: aho ejo cyangw aejo bundi nushaka kongera guhunga, wagera iyo ujya bakagutera utwatsi ndetse bakakuzanira n’ibyo wivugiye uhamya ko nta mpamvu y’ubuhunzi ku munyarwanda, aho ntuzarya indimi???

  • Inywere amata uceceke aka kanya cya gitabo wanditse ku rwanda uracyibagiwe???????????? mujye muvuga muziga? turakuzi PE KANDI MUBATUDIDNDIJE URIMWO utubwira ko u rwanda ntamahoro ahari nutashye bamwica aka kanya uribagiwe kokO,?

  • Ukize ububwa abukubitira abandi!! Ubu aka kanya uribagiwe? Yenda wasanga ufite umuti w’icyatumye bahunga. Wagiye ukatuzanira Nyamwasa na Karegyeya? Ntuzahimbire kuri babandi bikoreye imisambi. Hari impunzi hakaba n’impunzi

  • Bazane di! Dufatanye kurara
    amarondo kuko umutekano
    ari wose mu gihugu none se
    ntituwucunga hari urara iwe
    mumajyaruguru.

  • ibi biragara ko ibyo guvernomama y’igihugu cyacu ivuga ni ibyo ikora bitandukanye, mu gihe ivuga ko ishaka gucyura impunzi kandi igahindukira ikima abanyarwanda passport baba hanze, bashaka gusura igihugu cyabo; ngo nibavuge ukuntu bageze mu mahanga.

    • None se uragira bgo bajye baziha n’abanyamahanga ngo ni uko biiyiise abanyarwaanda? kwisobanura ni ngombwa, cyeretse niba uvuga ko bayikwimye kubera uburyo waruvuyemo nabyo byaba ari ibindi bitari uguhunga. Ariko ndumva niyo byaba ari ibyaha bindi wahungaga nabwo bayiguha ahubwo bakabikkubaza ugeze mu rwanda.

    • Vincent uzanshake nkubwire uko bayibona nanjye bari barayinyimye pe, kandi ibyo nkubwira nukuri, niba utuye mu bubiligi wanshaka nkabikubwira, upfe kuba utarahunze umaze kwisasira imbaga y’abantu gusa

  • Babwire ukuri, ibyemezo bya Loni si weho wabibafatiye kandi abenshi i Bulaya na Amerika bafite ubwenegihugu; mureke abari muli Afurika bihitiremo gutaha ku bushake, gushaka ubwenegihugu cyangwa batahe bafate ibyangombwa basubireyo bakore business zabo ,dore ko namwe ariyo nusigaye mukorera busness(Afurika) .

  • Nimuze turwubake, nubwo amahanga muyabonamo indonke, nta gihugu cyiza cyaruta u Rwanda,ndabarahiye. Nimuze turwubake nimushaka mujye gukora ubucuruzi n ibindi iyo muturutse nkuko n abarurimo babikora.

  • Weho uvuga ngo ejo bundi azasubira mu buhungiro , nuko urimo ulya imisoro ya bene madamu, ariko ndakurahiye ntiwaba uvuye mu buhungiro ( ugir imana akira ubuhungiro) ngo nugera mu Rwanda wongere ufate iya tingitingi cyangwa iya Bulaya. umutekano niwose ,akayaga keza , amata , ibitonore,igitoke……

  • ibyo uvuga ,kora ingendo ugere aho impunzi ziri cyane muli Afurika, muganire bakubaze ibibazo ubasubize; abagizwe ingwate, abo bihererana bababwira ko bagiye gutaha ku ruhembe rw umuheto, abo babeshya ko mu Rwanda nta mutekano, ko ntawe ulya ibyo yihingiye….. abo bose bazasobanukirwa.

  • ntawakwishimira iki cyemezo cyane cyane ko ubuhunzi benshi tuzi neza impamvu yabwo.

  • wowe uvuga ko ntawe urara iwe mu majyaruguru urakiburahe kandi twe tuzi ko mu rwanda ari amahoro sinzi wowe rero aho ubikuye niba ukeneye kuba mu mashyamba komeza iyo gahunda wihaye ariko iryo shyamba rizagukenya

    • Nonese arabeshye,abantu cyane abagabo ntibarara kumarondo!

  • Ninama natanga n’uko ushaka atahe kuko hari igihe bazabikenera ntibabibone, gusa Minisitiri nawe nanyaruke arebe aho bari baganire ababwire ibyiza by’u Rwanda ikindi n’uko Minisitiri yavugana n’abayobozi b’ibyo bihugu ko bagomba gufata ingamba zo gusezerera abo banyarwanda.

    • Wowe se ubivuze uri iki? Ahubwo nureba nabi niwowe uzarusohokamo

      • wowe ugomba kumenya ko kuba mu Rwanda atari agahato kandi ibyo bitekerezo ufite si byiza

  • Impunzi bavuga ni izimeze ute? kuko umuntu ntiyitwa impunzi yintambara gusa,hari aba politique, inzara,umubano mubi abanyemo numuryango, kimwe muribyo bikubayeho ugahunga, witwa IMPUNZI.

  • ni mwanga gutaha mu rwababyaye abanyamahanga bazaza barugure rube urwabo. u rwanda ntakindi gihugu gisa narwo. niba warigeze kujya mu bihugu nka RDC, KENYA, NIGERIA,TCHAD, TANZANIA, ZAMBIA,SUDAN,ntabwo wakwingingirwa gutaha mu rwanda.njye nda kwifuriza gutaha nubwo waba warasize ukoze genocide……

  • Kandi nyamawanga kumva ntiyanze no kubona. Abo baturage babwira aya ndongo ntibabanza bakanareba ko ababashutse bakigrukira n’indege bo bagasiragira batoboka ibirenge bafashe iya mbere bagaruka. Nyandwi Saratsiyeri arakirwa n’iibiiganiro n’abanyamakuru, abbandi baraza bagasanganirwa ku bibuga bagarutse n’indege. Mwakitabaje izo ndege zikiri kuri gahunda, abo bayobozi barimo kubasiga aho nibo ejo bundi bazaba baza kubahigayo.

  • abahungiye ubukene n inzara i Burundi na Uganda bo bazabazana bate?

  • Ntawe uba impunzi ku bushake. Ni byiza kandi gutaha mu gihugu cyakubyaye. Nyamara ntawimanika ngo aha arubaka igihugu n’ibyo yubatse mbere atabibona cg bitakiri ho. Aho ni ku butumwa bwa madamu uriya uhamagarira impunzi gutaha.
    Naho ku buhamya bwa Zariyasi, harimo kwivuguruza byibura kabili. Hamwe bati yaturutse muli Cadi, we akivugira ko amaze imyaka 17 muli Kongo Burazavile.
    Ati nihutiye kujya Muhanga na Mahoko kuko nta handi nali nzi. Aha ndibaza niba yari yarigeze aba mu Rwanda mbere. Muhanga na Mahoko ntaho bihuriye. Niba avuka muli za Muhanag iyo, mbere yo kugera mahoko yanyuze za ngororero, kabaya, Mukamaira. Cyangwase yanyuze za Ruhengeri.
    Ibanga ataduha ni uko yabonye Mahoko yateye imbere bitangaje. Aliko se ko za ntoki ziracyahaba? Ya milima y’ibirayi, amashu n’ibindi bihingwa ngandura-rugo ndetse bizana agafaranga, byo bite? Ntiwasanga basigaye bahingisha imashini bagasaruza izindi, ko mbona ari ryo terambere mu buhinzi? Mwifurije kwiteza imbere mu rwamubyaye.

  • ariko inyange yamuhaye ni ikiraka cyo kuyamamaza nonese ariya mazi yose ari buyanywe

  • Haaaha!!!irire shenge ku bifaranga by’agaciro,the time will come

    • Twarezwe neza ntidutukana ariko tuvugisha ukuri. Nimutekereze kandi mwibaze. Uwo mudamu se rwose ubusabusa bw’ababene wabo buramunogeje none abataye mu rwobo. Mbese kuki abanyarwanda babashinyagulira namwe mu kwihema. Umuturage w’i Rwanda yarapfuye abura gihamba none ngo ni amahor koko ! Mugira ubutwali koko ! Ngaho mbese bariya baboze ibirenge abandi bagacibwa amaboko abandi.. sinakubwira nimubahe uruvugiro nabo bubake u Rwanda nyuma.. Mama shenge aho kubura ubulyo iwanyu w’abubura iruhande rw’umunyamahanga ibibi birarutana.
      Ni uko Serafina udufaranga tw’imfasahnyo z’abana b’abanyarwanda uraduhekenye none uzisize mu mazi abira. None se uruby’iruko ruri mu gihugu aho rwandagaye rudafite uko rubayeho waruhereyeho nya busa ko IMANA yazagushumbusha ibikomeye. Abafite igitekerezo cyo gutaha barataha nta ngorane sinibiza impamvu z’ubugambanyi ngo batahe kuko babuze uko bagira. Aho ko muzabazwa byinshi !! Njewe nkunda umunyarwanda w’inyanga mugayo wirinda guhemuko no gukorera inyngu ze y’ibagirwa ko ururiye abandi rutamwibagiwe. Ngaho ni mukomeze mukine uw’agacurama musimburanywe mu kinyomo cyo gukomeza kwica kanyarwanda. Geweho IMANA imere umugabo mpora nyinginga ngo ihirike ikinyoma dore ko ari nacyo cy’atumye umwana wayo abambwa ku giti. None se Serafina urumva uzacura umutima mushya uzahasya ibuka noneho uburinganire bw’abaturage n’ubutabera bugakwira mu banyarwanda. Ubwo se ni ukugirango upfe wishwe ministeri: iyaba by’arurukingo rw’urupfu ubanza buri wese wikunda yakumva. Kuko muranze mwiyemeje ubucurama ! Heeeeeee!! Nzaba mbarirwa akana k’umunyiginya n’umubanda.

      • warasaze niba utari interahamwe

  • gabanya

  • Ngaho ga shenge ngo ubucurama buranze bworetse abanyarwanda. Bwagize ubwoba ko butazabona ibyo bwishyura inkunga zo gufasha abo banyarwanda bavukiye mu mashaymba ngo nabo bagere ku ntebe y’ishuli buhitamo gufata iy’umuliro w’iteka. Heeeeeeee! Murambabaje kandi ngo IMANA y’abo mutanga iri maso !! Nanjye nzarore koko!!

Comments are closed.

en_USEnglish