Digiqole ad

Nyiri ikipe ya LA Clippers yahagaritswe burundu muri NBA kubera irondaruhu

29 Mata – Donald Sterling umuherwe nyiri ikipe ya Los Angeles Clippers ya Basketball muri NBA yahagaritswe mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwe kutongera kugaragara mu bikorwa byose bya Basketball ndetse anacibwa amande ya miliyoni 2.5 USD kubera amagambo y’irondaruhu no kugaragza urwango ku birabura.

Donald Sterling yazize ibyo yatangarije uwari ihabara rye
Donald Sterling yazize ibyo yatangarije uwari ihabara rye

Ibihano kuri uyu mugabo byafashwe nyuma y’uko hatahuwe amajwi (recording) ku kiganiro yagiranye n’uwari umugore (batashakanye) we nk’uko bitangazwa na LATimes.

Kuva kuri Michael Jordan kugera kuri Barrack Obama bamaganye cyane amagambo y’irindaruhu yavuzwe n’uyu muherwe.

Adam Silver umuyobozi mukuru wa NBA niwe watangaje kuri uyu wa kabiri imyanzuro yo guhagarika burundu uyu mugabo ufite agahigo ko kuba ariwe muntu umaranye igihe kinini ikipe ye muri NBA.

Bamwe mu bandi baherwe ubu ngo bagiye kumushishikariza kugurisha imigabane ye mu ikipe ya LA Clippers kugirango ayivemo burundu.

Ubusanzwe umugore we nawe asanzwe ari umwe mu bagize umuryango wa Clippers, gusa NBA nta mwanzuro yafashe ku bo mu muryango we bafite imigabane mu ikipe.

Umuyobozi wa NBA yatangaje ko mbere yo gufata uwo mwanzuro babanje kuvugana na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe nka Chris Paul ndetse n’umutoza wayo Doc Rivers.

Ibyo yavuze byamenyekanye gute?
V Stiviano yagiranye ubucuti bwihariye n'uyu muherwe baza gupfa umugore we w'isezerano washije uyu mukobwa kurya imari ya Serling
V Stiviano yagiranye ubucuti bwihariye n’uyu muherwe baza gupfa umugore we w’isezerano washinje uyu mukobwa kurya imari ya Serling

Igitangazamakuru TMZ kuwa gatanu ushize cyasohoye ikiganiro  cy’iminota icyenda kuri telephone, uyu muherwe Sterling yagiranye n’uwari umugore we (batashakanye) V. Stiviano, aho yamubwiraga kutazana inshuti ze ‘z’abirabura’ ku mikino y’ikipe ya Clippers, anamusaba guhagarika gushyira amafoto ye (Stiviano) kuri Instagram ari kumwe n’inshuti ze z’abirabura.

Ngo yaramubazaga ati “Kuki wifotozanya n’abirabura? Kuki?”

“Abantu baraguhamagara bakakubwira ko nashyize abirabura kuri Instagram yanjye bikakubangamira?” Stiviano amusubiza.

Undi ati “ Yeah, birambangamira cyane kuba wifatanya n’abirabura.

Singusaba kubanga….ndagusaba kubakunda ariko mu ibanga….Ariko kuki ubigaragaza kuri Instagram? kuki ubazana ku mikino yanjye?……waryamana nabo, wabazana iwawe, ibyo ushaka byose… Ikintu gito ngusaba ni ukutabashyira kuri Instagram no kubazana ku mikino yanjye.

Ifoto ya Magic Johnson umwirabura wabiciye bigacika muri NBA mu myaka ishize, Sterling yayibonye kuri Instagram ya Stiviano maze aramubwira ati “ Umwemere, umujyane iwawe, muryamane, simbyitayeho….ariko ntukamushyire kuri Instagram kugirango isi imubone.”

Ngayo amagambo mabi y’urwango afitiye abirabura yatumye acibwa ku bibuga no muri basketball ya NBA.

Uyu mukobwa yaje gushwana bikomeye n’umugore wasezeranye na Donald Sterling witwa Shelly amushinja kwiba mu buryo bw’ubushukanyi akayabo ka miliyoni 1.8 USD kuri uyu muherwe.

Nyuma yo kuwa gatanu, umukino ikipe ye ya Clippers yakinnye ku cyumweru ikanawutsindwa Donald Sterling adahari, ishyirahamwe ry’abakinnyi ba NBA ryatangaje ko ryifuza ko afatirwa ibihano bikomeye.

Uyu mukobwa Stiviano ngo yaba afite ibiganiro by’amasaha 100 yafashe uyu musaza wari umugabo we.  Nubwo we ahakana ko atari we watanze aya majwi yakoze kuri uyu mugabo.

Shelly, umugore w'isezerano nawe ni umunyamigabane muri Clippers
Shelly, umugore w’isezerano nawe ni umunyamigabane muri Clippers

Mu bakinnyi 14 b’ibanze ba Los Angeles Clippers, 10 muri bo barimo ba kizigenza nka Chris Paul, Jamal Crawford, Deandre Jordan, Reggie Bullock ndetse n’umutoza wabo Doc Riers n’abandi ni abirabura.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Njye mbivuga nti Abagore na cash nibo final

    Uyu ubu ihabara ntirimurangije suko adapfuye?

  • Erega twakorana nabo, twasambana nabo, twabigiraho byinshi ariko abazungu baratwanga pe! biri mu maraso yabo nko kuri 90% byabo baratwanga.
    Ariko dukore Positive Racism tubihorere nibadutera imineke tuyikocore

  • Bavandimwe! Icyo dukwiye ni ukuba abanyarwanda. Dore inama ” Uguhishe ko akwanga, umuhisha ko ubizi”.  Mbivugiye iki? Jye ukubwira maze gukorana n’abera bakomoka ahantu harenga 15 hatandukanye, ariko icyo nabonye ni uko batubonamo inyungu gusa, nta rukundo bagira ku mwirabura uko yaba asa kose, ibyo yaba atunze byose, n’ubumenyi yaba afite bwose. Nkeka ko n’abashakana nabo ari ubushakashatsi  baba bariho cyangwa izindi nyungu zihishe. Twe ntidukwiye kubanga of course  ariko dukwiye kumenya inyungu tubafitemo gusa naho iby’urukundo kura inkoni. Niba ugirango ndakubeshya uzirebere ibkorerwa muri Afurika, uzasanga byose babyihishe inyuma, kandi akenshi bagaragaza ko baje gutabara basunitswe n’impuhwe n’urukundo. Byahe byo kajya! Kandi ku bihereranye n’ umumwirabura cg n’umunyafurika muri rusnge, babivugaho rumwe n’iyo wakwibwira ko hari igice kigushyigikiye. Reka da bo baca inyuma bakiyumvikanira, bakagushushanya. Burya ngo abenshi muri bo bafitanye igihango cyo mu myaka isaga 300.

Comments are closed.

en_USEnglish