Digiqole ad

NYIRAZESA ku myaka 105 yaba irenga, ari mu bakuru basigaye mu Rwanda

Umukecuru Nyirazesa Rea, atuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo. Uyu mu kecuru abaturanyi be ndetse n’abo mu muryango we bavuga ko ashobora kuba ari mu bantu bakuze cyane mu Rwanda, dore ko ntanumwe uzi neza imyakay’amavuko ye.

Nyirazesa yaba ari hagati y'imyaka 110 na 115, si benshi b'iki kigero bagihumeka mu Rwanda
Nyirazesa yaba ari hagati y'imyaka 110 na 115, si benshi b'iki kigero bagihumeka mu Rwanda

Nubwo mu ndangamuntu nshya yahawe handitsemo ko ubu afite imyaka 105, abakuru baturanye bemeza ko ashobora kuba ayirengeje cyane kuko n’abasaza bavuga ko bamusanze ari mukuru kandi na Nyirazesa ubwe akaba nawe ubwe atazi igihe yavukiye.

Nyirazesa iyo umubajije igihe yavukiye arakubwira ati: “Navutse muri rimwe” yibuka cyane ingoma ya Musinga n’iy’umuhungu we Rudahigwa. Inzara ya Rumanurimbaba yabaye mu 1916 avuga ko yari inkumi nkuru yitegura kurongorwa, ugereranyije iki gihe, ukirengangiza imyaka 105 yanditse mu ndangamuntu ye, usanga ari hagati y’imyaka 110 na 115.

Nyirazesa ntiyibuka n’igihe yashakiye umugabo, gusa umwami Musinga aciribwa i Kamembe yari umugore ubyaye kabiri. Nyakwigendera umugabo we yitabye Imana mu 1985, bivugwako yari afite imyaka 85.

Nyirazesa aseka cyane, yibuka ko yagiye kurongorwa n’umugabo atazi, ndetse ngo bamuhetse bugorobye kandi bamupfutse mu birago, nubwo baraye bakirana ariko ngo bwarinze bucya ntawabonye undi mu maso.

Nyirazesa ati:″ iyo mwamaraga gucyirana ntiwatumaga bucya neza, narazindutse kare mu museso njya kwa databukwe, umugabo atarambona, kuko twarongorerwaga mu bikari. Twaje kubonana mu maso ari uko mabukwe ambwiye ngo nsohoke mbonane nawe, nabwo kandi agombye kungurira umuringa. Ni uko byagendaga″

Nubwo bigaragara ko Rea ashaje cyane, iyo muganira akubwira ko akiri inkumi.  Ngo n’ubwo nta kabaraga agifite ndetse atabasha kugira icyo yikorera, kuganira ngo yumva bihagije gutuma yumva ko ari inkumi.

Umuhungu w’imfura ya Nyirazesa Rea yitabye Imana tariki ya 4 Mutarama uyu mwaka, bivugwa ko nawe yari arengeje imyaka 80 y’amavuko.

Nyirazesa n'umwuzukuru uri mu bato ubyaye kabiri
Nyirazesa n'umwuzukuru uri mu bato ubyaye kabiri

Kamuzima Ewuneki, ni umukobwa wa Nyirazesa Rea, afite imyaka 65, yabyaye abana icumi. Nawe ntazi neza imyaka nyina afite.  Yatangarije UM– USEKE.COM ko ubu Nyina atakimenya abana be, habe no kuba yamenya ijwi ry’uvuze keretse abanje kumwibwira.

Abuzukuru n’abuzukuruza ba Nyirazesa ni benshi kandi ni bakuru, aho twamusanze atuye nabo bashidikanya ku mubare w’abamukomokaho, gusa Ubuvivi bwe ni umukobwa w’imyaka 16 yiga muwa mbere w’amashuri yisumbuye i Nyanza.

Nyirazesa abasha kugendagenda imbere n’inyuma y’inzu abanamo n’uriya mukobwa we Kamuzima, mu buzima avuga ko nta kintu kikimubabaza, ikimushimisha ngo ni ukubona uwo baganira nta kindi.

Uyu nyogokuru, yaba ari mu bakuru bake basigaye mu Rwanda.

Aho akunda kwiyicacrira, irungu niryo mwanzi we wambere
Aho akunda kwiyicacrira, irungu niryo mwanzi we wambere

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • bajye bamubonera umwanya wo kumuganiriza …. abo buzukuruza be n’abuzukuru bajye bakora horaire, buri wese afate byibura iminota 30 min ku munsi yo kuganira na nyogokuru…. kuko niho twese tugana nabo bazagera igihe bangane batya bifuze uwabamara irungu

  • nanditse nsanba UM– USEKE.COM nukomwafasha mukasura uwo mukecuru, kuko bibaye aribwo yanba nyirakuru watwetwese abanyarwanda niko mbakure narikuzagyaza kumuganiriza.imana imuride.

  • None se ziriya escaliers abasha kuzulira ajya mu nzu, baramugoye cyane bari bakwiye guhindura imyubakire.

  • mama shenge!!!!! anyibukije nyogokuru wange disi!! ukuntu twajyaga tumuganiriza agaseka cyane! ariko uzi kubura umuntu nkuriya murugo!!! birakanyagwa!! nukuri abo buzukuruza be bagye bamuganiriza, bamucire imigani ave mubwigunge peeeee!!!

  • Bazakore isesengura neza bashingiye neza ku bihe yagiye babwira, maze bemeze neza imyaka ye, ibaye koko ari 115, urwanda rwaba rweshe umuhigo ku kugira umuntu ufite imyaka myishyi y’ubukure, ushobora gusanga muri aka karere kibiyaga bigari turimo ndetse ntashidikanya no muri africa kuba ariwe ufite imyaka myishyi y’ubukure, turasaba ko ministere ifite umuco mushingano zayo yazamusura maze bakagira icyo bemeza!

  • Hari undi musaza utuye Kicukiro wavutse 1900, ubu afite 112ans twigeze guhurira ahantu muri famille turaganira cyane, ariko aracyakomeye, araganira cyane, yinywera amata gusa, ngo kurya ntakibishobora. Yaranshimishije pe!

  • Mama shenge umukecuru anyibukije bibi wanjye uherutse gutaha ,ese mwamenyera niba abubu tuzigeza hariya uyumukecuru ni ukumuba hafi kuko ari bibliotheque yu Rwanda

  • Ikibabaje nuko ari ntamuyobozi numwe munzego za leta wari wagiricyo amufasha cyangwa ngo amusure kandi abumbatiye ibimenyetso byinshi byamateka.icyo nababwira gusa nuko uyu mukecuru numuntu usetsa cyane.gusa mbona nkabanyarwanda aducitse ari ntacyo tumumariye ari uburangare nigihombo bikabije nkubu ikintu abasha kurya numuceri,ibigori kandi bikomeye cyangwa imvungure,ikindi nukwirira ibisheke dore ko nubwo ari rukukuri agifite amenyo ye yose uko yakabaye.

  • Uyu mukecuru nanjye ndamuzi kuko nuwiwacu iyo gusa icyo nababwira nuko iriya nzu yiwe yayisaniwe nabazungu babanyjmerika baturanye mucyaro cyiyo kandi banamukunda cyane.gusa bagiye kumushyiriramo sima arabyanga ngo ntiyashobora kuyigendaho

  • Turasaba Ministre ufite umuco munshingano ze ko yasuruyu mukecuru ndetse akanajyana na Ministre wimibereho myiza yabaturage.ndetse na Ministre wumuryango.kandi turabinginze mubikore vuba ataraducika.IKINDI TELEVISION Y ‘URWANDA NIDUKORERE IKIGANIRO NAWE ABATAMUZI TUMUMENYE KUKO TUMUKENEYEHO BYINSHI

  • HARUNDI MUKECURU UTUYE INDERA URENZE IBITARO BYA CARAES NAWE ARENGEJE IMYAKA 115.

  • Nukuri biratunezeza iyo mutuboneye abantu nkabariya.buriyase aryiki?

  • imana imukomeze azagire 130

  • Uyu mukecuru jye ni inshuti yange kuva mubwana bwange, nshimiye umuseke.com wabashije kugera i nyarunyinya bakamusura, araganira, ndetse aragusetsa rwose ukumva ntimwatandukana nawe, TVR nayo izamugereho ndatse hazanakorwe ubushakashatsi bamenye neza imyakaye kuko ajya gufata ID, bapfuye gusyiraho iriya myaka, cyane ko we yari yanze no kujyayo bamufotoreye iwe, baranayimuzanira, yumvaga ngo atari ngombwa kuyitunga.

  • Ibi biranshimishije cyane,binyibukije grand pere wange nawe yapfuye azize genocide yakorewe abatutsi yarafite imyaka 105 we icyo gihe yashoboraga kujya guhinga ndahamya ko nubu aba akiriho,uyu mukecuru rero abayobozi bamwiteho cyane cyane mu biribwa ba mutware no kwa muganga bamukorere check up kugirango yongererwe iminsi yo kubaho kuku aracyakomeye imyaka 10 nayo yayimara

  • yemwe birashimishimishije cyane, gusa ikibazo nuko abadukuriye badasanga abantu nkabo bakuru ngo badufashe kubijyanye n’imyitwarire ya bakobwa na bagore dore ko muri ki gihe imyitwarire iteye impungenge.

  • Mwaramutse basomyi bumuseke,
    nange nkumwuzukuru wuyu mutamakazi,biranshimishije kubona no kumva nyogokuru wange abasha kuganira nabanyamakuru bumuseke kandi akivugira ko akiri inkumi,buriya biramwongerera iminsi yo kubaho.mukomereze aho tubari inyuma.

  • IMANA IKOMEZE IMURINDE

Comments are closed.

en_USEnglish