Digiqole ad

NYIRANGARAMA muri EXPO 2013. Izina ririvugira !! Gerayo urore !

Uruganda ni Sina Gerard Enterprise Urwibutso, ariko izina rya NYIRANGARAMA  niryo ryabaye icyogere kubera ibicuruzwa by’umwimerere wa kinyarwanda utaboneka henshi ku bandi. Stand yabo muri EXPO 2013 utayigezeho amera nk’utageze muri iyi Expo.

AKANDI kantu ni amazi afutse y'isoko zo mu misozi y'Amajyaruguru
AKANDI kantu ni amazi afutse y’isoko zo mu misozi y’Amajyaruguru

Biramenyerewe ko ibiribwa n’ibinyobwa byabo ari indashyikirwa, ariko buri gihe bihorana AGASHYA, katari umutobe uryohera bose gusa, ahubwo ibicuruzwa bishya byiza baba bazanye.

Ibicuruzwa bya Nyirangarama muri EXPO 2013 biri kugurirwa kubimara, Jus z’imbuto zitandukanye, imigati mishya itangaje bazanye ikorwa mu ngano zera mu majyaruguru y ‘u Rwanda igatekerwa ku isoko kuri Nyirangarama, ndetse n’ibisuguti by’agatangaza.

Usibye ibicuruzwa by’amoko menshi, kuri Stand yabo, urahasanga Restaurant wice isari ku mafunguro atekanye ubuhanga wihe uko ubashije.

Abantu bose bahagana bakirwa nka VIPs, ariko by’AKARUSHO bakaba muri iyi EXPO banagufitiye aho bakirira abantu ba VVIP, ni ukuvuga uwari we wese wifuza ku icara aheza cyane kandi hiherereye. Agahabwa serivisi ku ruhande.

Ntabwo ari inzego zo hejuru gusa ziri kugana kuri stand ya Nyirangarama muri EXPO ahubwo n’abantu baciriritse cyane barabashaka kuhagera ku mafaranga macye cyane ukigurira ikirayi cyokeje neza n’akanyama gasize AKABANGA ukagenda wihera igifu unezerewe unasomeza akagwa k’AKARUSHO cyangwa ka Jus k’Agashya gato gafunguye neza.

Hari inkoko zokeje neza, ifi n’urukwavu ndetse n’abakunda Bouillon (Boyilo) ntimucikwe cyangwa ngo mwicwe n’inzara uri i Gikondo cyangwa i Kigali ushaka kugera muri EXPO.

Izi serivisi nziza uzihabwa uriho wirebera itorero riri kukubyinira imbyino gakondo z’ikinyarwanda bakuranwa n’abakolobate baba bakora amasiporo atangaje bikanogera cyane ijisho.

Barakokereza ikirayi, niba udakunda ibyokeje baguhe Biscuit zikoze mu bijumba unezerwe
Barakokereza ikirayi, niba udakunda ibyokeje baguhe Biscuit zikoze mu bijumba unezerwe
Bafite divayi n'imivinyo ikoze mu mwimerere w'imbuto z'i Rwanda
Bafite divayi n’imivinyo ikoze mu mwimerere w’imbuto z’i Rwanda
Biscuits, Jus, ubuki, akagwa kameze neza, imigati n'amandazi biryoshye byose ni kuri Stand yabo
Biscuits, Jus, ubuki, akagwa kameze neza, imigati n’amandazi biryoshye byose ni kuri Stand yabo
Isuku no kwakirwa neza nibyo uzahasanga mbere
Isuku no kwakirwa neza nibyo uzahasanga mbere
Hagere wice isari n'amafunguro ameze neza
Hagere wice isari n’amafunguro ameze neza
Kuri macye urabasha kwigurira ikirayi cyokeje neza cyahogoje benshi mu minsi micye Expo imaze itangiye
Kuri macye urabasha kwigurira ikirayi cyokeje neza cyahogoje benshi mu minsi micye Expo imaze itangiye
Itorero riraba rikwakira riguha ikaze mu mbyino z'umuco wacu
Itorero riraba rikwakira riguha ikaze mu mbyino z’umuco wacu
Ibi bigwi si iby'ubusa ni ibya serivisi nziza n'umwimerere mu bikorwa
Ibi bigwi si iby’ubusa ni ibya serivisi nziza n’umwimerere mu bikorwa
Kuva na cyera Perezida w'u Rwanda nawe yakunze ibicuruzwa bya Entreprise URWIBUTSO
Kuva na cyera Perezida w’u Rwanda nawe yakunze ibicuruzwa bya Entreprise URWIBUTSO ya Sina Gerard. Aka gafoto uragasanga muri Stand yabo i Gikondo

UM– USEKE

0 Comment

  • NAJYE IBINTU BIKORERWA MURI SINA GERARD NDAHAMYAKO ARI UMWIMERERE PE SINA GERARD URAHAGERA UKABURA ICYO UFATA NICYO UREKA KUKO IBIHAKORERWA BYOSE ARI AGAHEBUZO . NIMUZE TWIGIRE MURI SINA GERARD KWA NYIRANGARAMA UWAHAGEZE NTA NYOTA NTANINZARA

Comments are closed.

en_USEnglish