Digiqole ad

Nyirahabimana Providance yahawe ubufasha bwa 600.000 na Airtel Rwanda

 Nyirahabimana Providance yahawe ubufasha bwa 600.000 na Airtel Rwanda

Abakozi ba Airtel bashyikirije Sheki Nyirahabimana Providence uteruye umwana we

Providance Nyirahabimana waretse akazi ngo yite ku mwana we w’imyaka ine ubana n’ubumuga niwe wabaye umunyamahirwe mu kugerwaho n’ubufasha bwa 600.000Rwf byo kwikura mu bukene. Muri gahunda y’iminsi 14 y’urukundo yateguwe na Aitel Rwanda.

Abakozi ba Airtel bashyikirije Sheki Nyirahabimana Providence uteruye umwana we
Abakozi ba Airtel bashyikirije Sheki Nyirahabimana Providence uteruye umwana we

Nyirahabimana Providance washyikirijwe ubu bufasha n’abayobozi ba Aitel Rwanda aho atuye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, yavuze ko iyi nkunga izamuhindurira imibereho we n’umwana we.

Uyu mugore utabana n’umugabo ariko akagira umwana w’imyaka ine ubana n’ubumuga bwatumye areka akazi yakoraga ngo abashe kwita kuri uwo mwana we, kuko nta kazi agira ngo ubu atungwa n’ubufasha bw’inshuti n’abaturanyi n’umuryango utera inkunga abagore witwa Women Foundation Ministries abareye umunyamuryango.

Aitel Rwanda ibicishije muri kampanye yitwa iminsi 14 y’urukundo “14 days of Love Campain”,yamuhaye ubu ubufasha ngo aya mafaranga azayifashishe atangira agashinga gaciriritse katuma yibeshaho kandi agakomeza gufasha umwana we.

Nyirahabimana Providance yakira ubu bufasha yagejejweho n’abayobozi ba Aitel Rwanda yavuze ko bitangaje cyane kubona Kompanyi yose imutekerezaho ikaza kumufasha.

Yavuze kandi ko ubu bufasha bugiye kumworohereza mu kwita ku mwana we ngo kuko byamugoraga cyane kuko nta mikoro yabaga afite.

Umuyobozi wa Aitel Rwanda . Michael Adjei ageza iyi mfashanyo kuri uyu muryango yavuze ko imibereho y’uyu mugore n’umwana we ari ikintu cya gakoze ku mutima wa buri wese. Ariko ngo kubw’inkunga bamuye ngo arizera ko izagira icyo ibafasha mu mibereho.

Adjei ati “Iyo wumvise inkuru ya Providance igukora ku mutima, ariko twizeye ko iyi nkunga tumuhaye, noneho ishobora kuzatuma ubuzima bwe n’umwana we bumera neza.

Yavuze kandi ko iyi iyi gahunda ya 14 days of Love izakomeza gufasha abantu ,ndetse n’amatsinda y’abantu bazaba batoranijwe n’ubuyobozi bwa Aitel Rwanda bazaba koko bakeneye ubufasha.

Aitel Rwanda yatangije iyi kampanye yise “14 days of Love campaign” kugirango igere ku baturage ndetse, imiryango ndetse n’amatsinda mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.

Muri iyi kampanye Aitel Rwanda itanga ubifasha bw’ibikoresho ndetse biba bikenewe ku batu ku giti cyabo ndetse nabari mu miryango biba bigaragara ko bikenewe kugirango bateze imbere ibikorwa byabo.

Nyirahabimana yishimiye uburyo Airtel yamusanze iwe ikamuzanira ubufasha bukomeye
Nyirahabimana yishimiye uburyo Airtel yamusanze iwe ikamuzanira ubufasha bukomeye

*****************

2 Comments

  • Ibikorwa mwakoze ni byiza ariko hari ikintu kimwe mbagayeho ni ukuli , biteye isoni kubona abenshi muri iyi foto ari abagore n’abakobwa , bagatinyuka kwifotoreza iruhande rw’isafuriya iri iruhande rw’icyo umwana yituma mo !!! ibi nta burere nta n’ubumuntu burimo !!! ubu mwananiwe kubyigizayo koko!!!

  • Gaju we urabarenganyije kuko niwabo buriya ibyo bimenywa n’abakozi
    bo icyo bitayeho ni ukwifotoza!
    Mean while bakoze ikintu cyiza cyo gufasha uyu mubyeyi n’umwana we reka twe kugaya gusa
    kandi ndakeka ko nibasoma izi comments ahandi bitazasubira kandi n’uyu munyamakuru washyizeho
    iyi photo sinabura kumugaya kuko na Picture manager ya microsoft office yari bukemure aka kabazo!

    Abanyamakuru bajye babanza bagenzure photo bagiye kugaragariza isi yose icyo irasiga yigishije,
    nawe se igikoni n’umusarane kweli!

Comments are closed.

en_USEnglish