NYC yashyikirije abahanzi 13 album z’indirimbo yabakoreshereje ku buntu
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena yashyikirije abahanzi 13 bazamuka mu muziki nyarwanda album (imizingo y’indirmbo) yabakoreshereje ku buntu muri studio Top5 ibi bikaba biri mu rwego rwo gufasha abajene bafite impano yo guhanga kuzamuka.
Mu Rwanda abahanzi besnhi benshi bakiri bato bahura n’ikibazo cy’amikoro yo gukoresha indirimbo zabo ngo iyi ikaba ariyo mpamvu yatumye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) ishyiraho amahirwe ku bahanzi banditse basaba ubufasha yo gukorana na Studio TOP5 SAI kubakurikirana bagashakamo abafite impano.
Aba bafite impano 13 batoranyijwe bakaba barakorewe indirimbo z’amajwi n’amashusho, buri wese mu bahanzi akaba yarakorewe album.
Mu gitaramo cyiswe ‘New Artist, New Talent’ cyabereye mu nzu mberabyombi yo mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, abi bahanzi barimo Cyusa n’umuhanzi Keys ugenda utera imbere bahawe imizingo bakorewe.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse yavuze ko iyi gahunda izakomeza igamije gufasha abahanzi bato kwigaragaza, ngo ikaba izakomeza.
Nkuranga yasabye abahanzi bashya bakorewe indirimbo kutirara ahubwo ngo bakwiye gushyiramo imbaraga bakongeramo akabo bakazavamo abahanzi bakomeye.
Yagize ati “Abanzi ntimuze kwirara ibihangano n’ubutumwa bwanyu birakenewe. Mushyiremo akanyu, umuhanzi bamukundira ko afite ubutumwa atanga.”
Ubuhanzi rero ngo ni umurimo ushobora gutunga nyirawo kandi ngo n’abo twita ibyamamare batangiriye hasi, bityo ngo birashoboka kuri buri wese nk’uko Nkuranga akomeza abivuga.
Patrick Uwineza ukuriye Studio Top 5 SAI ngo ibitaramo nk’ibi bizakomeza ariko ubutaha abantu bakazajya binjira bishyuye. Yavuze ko Studio yabo yaje i Kigali mu rwego rwo gufatanya n’abandi kuzamura umuziki nyarwanda.
Yagize ati “Twabaga mu Majyaruguru, ubu twaje i Kigali ahakoreraga Bridge Records Studio, ntituje guhangana ahubwo tuje gufatanya n’abandi kuzamura umuziki nyarwanda.”
Cyusa Ibrahim akaba ari umuhanzi nyarwanda wafashijwe gukora indirmbo, yatangarije Umuseke ko amahirwe yabonye atagira uko asa.
Yagize ati “Kuvuga ngo ndishimye ntibihagije, birerekana ko Leta itekereza ku bahanzi, ndashima Leta na Top5 SAI.”
Cyusa ngo asanzwe atanyurwa ariko noneho ngo yaranyuzwe akurikije uko bafashijwe na Top 5 kugera basohoye indirimbo zabo.
Uyu musore ariko anenga uburyo indirimbo gakondo zihabwa umwanya muto ku maradiyo ugereranyije n’uburyo abandi bahanzi bavugwa cyangwa ibihangano byabo bicurangwa.
Nkuranga Alphonse ati “Tuzakomeza dufashe aba twakoreye indirimbo, bakore ibitaramo bamenyekane, ubundi tuzakomeza kwakira amabaruwa y’abatwandikira. Ubuhanzi si ikintu umuntu agomba kujyamo kuko yabuze ibindi yakora ni akazi nk’akandi kose.”
Abahanzi bakorewe indirimbo barimo Keys, Chriso, Johnson, Young Grace, Dr. Sani na Group Survivors igizwe na Ndayishimiye na Rugira.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Azatera imbere ate n`ibyo bi lunette se bitampaye agaciro
Comments are closed.