Digiqole ad

Nyarutarama barinubira umunuko ukabije wa fosse septique iri hagati yabo

Icyobo kimaze imyaka irenga 10 mu murenge wa Remera Akagali ka Nyarutarama Umudugudu wa Kangondo kijyamo imyanda yo mu musarani, iki cyobo ni kigari kiri ku gasozi, umunuko ukivamo wakomeje kubangamira abahatuye bageraho babifata nk’ibisanzwe nubwo ngo akabi katamenyerwa.

Ubo n'amarebe ariko munsi n'amazira ntoki hanukira abaturage baturiye hakurya mureba amazu

Ubonye iki cyobo wabanza kugirango ni ikibuga cy’umupira nyamara hejuru ni amarebe munsi ni amazirantoki

Iki cyobo iyo ukigeze hafi utaranakibona utangira kumva umunuko udasanzwe, mungo ziri hafi aho nku muri metero 30 ukivuyeho bakubwira ko bamenyereye.

Abatuye mu midigudu ya Kangondo na Juru mu Kagali ka Nyarutarama nibo bugarijwe n’umunuko n’impungenge ku myanda ijya muri iki cyobo kiri ku gasozi aho abana bagera byoroshye.

Umwe mu baturiye iki cyobo wanze ko twandika amazina ye avuga ko babyakiriye kuko ngo nta bushobozi bafite bwo kugira icyo babikoraho.

Uyu mugore yagize ati “ Byibuze mu mpeshyi ntabwo tunukirwa cyane, ariko mu gihe cy’imvura biba biteye ubwoba. Umwanda uva muri ziriya ngo zo ruguru ukigaragara ukuzura mo hariya imvura yagwa rero bikanuka biteye ubwoba, tukiberaho gutyo.”

Iyi fosse septique yarenzweho n’icyatsi cy’amarebe, ariko imbere huzuyemo umwanda aba baturage binuba banemeza ko ushobora kubatera indwara batazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko butazi iki kibazo, Mayor wa Gasabo Willy Ndizeye yabwiye Umuseke ko bagiye kugikurikirana kigakemuka vuba.

Hari amakuru avugwa n’abatuye hafi aha ko iyi fosse septique ijyaijugunywamo abana bavuka mu bakora uburaya hafi aho ngo badashaka abo bana.

Ntabwo ari ikibuga ni icyobo abagituriye bavuga ko cyaba gifite metero 2 z'ubujyakuzimu

Ntabwo ari ikibuga ni icyobo abagituriye bavuga ko cyaba gifite metero 2 z’ubujyakuzimu

Amazirantoki n'inzi myanda iva mu mazu yo ruguru

Amazirantoki n’inzi myanda iva mu mazu yo ruguru

Iyi ni imiyoboro izana muri iki cyobo

Iyi ni imiyoboro izana muri iki cyobo

Ni imiyoboro myinshi

Ni imiyoboro myinshi

Imyanda myinshi ijyamo hano ituruka mu mudugudu wa Juru na Kangondo

Imyanda myinshi ijyamo hano ituruka mu mudugudu wa Juru na Kangondo

Amazu aturiye iki cyobo aranukirwa cyane, amenshi ariko ninayo avamo uyu mwanda

Amazu aturiye iki cyobo aranukirwa cyane, amenshi ariko ninayo avamo uyu mwanda

 

Aya ni amazu aturiye kiriya cyobo murebe hepfo

Aya ni amazu aturiye kiriya cyobo murebe hepfo

Imyanda kandi ituruka no muri aya mazu meza ari ruguru

Imyanda kandi ituruka no muri aya mazu meza ari ruguru muri Juru

Abana baciye akenge baba bakina hafi aho

Abana baciye akenge baba bakina hafi aho

Abaturiye iki cyobo bagikinira hafi nabo

Abaturiye iki cyobo bagikinira hafi nabo

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish