Nyaruguru: Guverineri na Mayor bishimanye n’intore banaziha umukoro
Mu gusoza itorero ryahurijwemo abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakora mu nzego z’ubuzima mu karere ka Nyaruguru, Guverineri w’Intara y’amajyepfo n’umuyobozi w’aka karere bagize ibihe byo kwishimana n’izi ntore ariko banazisaba guhagarika ikibazo cy’ubujura bw’inka buvugwa cyane muri aka karere.
Izi ntore ziswe inkomezamihigo zigizwe na komite nyobozi z’imidugudu na biro za njyanama z’utugari n’imirenge n’abakora mu buvuzi mu karere ka Nyaruguru mu mpera z’icyumweru gishzie nibwo bashoje iri torero basabwa cyane gukomera ku ndangagaciro nyarwanda no kuziririza za kirazira zo mu muco.
Guverineri Mureshyankwano yababwiye ko abavuga ngo Kiliziya yakuye kirazira babeshya, ababwira ko ikizira mu muco nyarwanda kiba ari kibi biryo nabo bakwiye gukomeza kuziririza ibizira byose.
Yabasabye gukorana n’abaturage mu gushaka umuti w’ibibazo byabo biciye mu nzira zikwiye kuko ngo kizira guca inzira zidakwiye mu gukemura ibibazo.
Mu mezi atatu ashize mu karere ka Nyaruguru habaruwe inka 20 zibwe, inyinshi ntizabashije kugarurwa. Guverineri yasabye aba bayobozi ko iki kibazo cy’ubujura bw’inka bagihagurukira mu buryo bwihariye.
Francois Habitegeko umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru we yabwiye aba bayobozi ko iterambere ryihuse rihera mu guhindura imyumvire y’abaturage, ababwira ko iki ari cyo bagomba gushyiramo imbaraga.
Ati “ Itorero rero ni imwe muri gahunda zidufasha guhindura imyumvire kandi tubona ko abayobora abandi iyo bahinduye imyumvire bifasha no guhindura abayoborwa.”
Jean de Dieu Habyarimana umuyobozi w’umudugudu wa Nyamugari mu murenge wa Rusenge avuga ko amasomo bakuye mu itorero azabafasha cyane cyane kwishakamo ibisubizo bafatanyije n’abo bayobora.
Mu karere ka Nyaruguru harabarurwa intore 56 000 zatorejwe mu byiciro 21 bitandukanye, gutozwa ngo hari icyo byahinduye mu mikorere kuko aka karere kavuye mu myanya ya nyuma mu mihigi ubu kakaba kari mu 10 ya mbere.
Iri torero ryashojwe no kwishimana hagati y’abayobozi bo hasi n’aba bayobozi bakuru.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
5 Comments
Uyu mu Mama araberewe mu kudingisa
Gusa afite amaguru meza pe????????
mmmmmm….mmmm
Suko se!!!
Mayor afite amaguru meza basi!
Mayor afite amaguru meza ndakurahiye
Comments are closed.