Digiqole ad

Nyaruguru: byinshi byagezweho ariko urugendo rwo ruracyahari

Mu muhango wo guhemba imirenge n’abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa kurusha abandi, hanasinywa imihigo y’umwaka wa 2014–2015, Habitegeko Francois, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru nyuma yo kwakira iyo mihigo kuwa gatatu tariki 20 Kanama yavuze ko hakwiye kwishimirwa ibyagezweho, ariko bakazirikana ko urugendo rukiri rurerure.

Mayor Habitegeko asinyana imihigo na Kanyarwanda Eugene
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko (ibumoso) yakira imihigo ya Kanyarwanda Eugene

Nyuma y’ukwezi hakozwe igikorwa cyo kwesa imihigo ku rwego rw’igihugu, mu karere ka Nyaruguru habereye igikorwa cyo gushimira imirenge yesheje imihigo neza kurusha iyindi ndetse no gushimira abafatanyabikorwa bahize abandi.

Iki gikorwa cyaranzwe kandi no gusinya imihigo y’umwaka wa 2014–2015 haba ku mirenge ndetse no ku bafatanyabikorwa b’Akarere.

Habamugisha Jules umuyobozi w’Umurenge wa Ngoma wabaye uwa kabiri mu kwesa imihigo, umwaka ushize yari yaje ku mwanya wa 11, yavuze ko ubu ibanga bakoresheje ari uko yaretse abaturage bakaba aribo ba nyir’imihigo bakagira uruhare mu kuyitekereza, kuyishyira mu bikorwa ndetse no kuyikurikirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yashimiye cyane abarushije abandi. Gusa avuga ko buri wese yakoze neza bikaba bigaragazwa n’amanota babonye.

Yashimiye abafatanyabikorwa bemeye kuza mu karere ka Nyaruguru kugira ngo bafashe umuturage waho gutera intambwe. Yavuze ko umuco wo guhiga ku bafatanyabikorwa udakorwa mu turere twose bityo nabyo bikaba ari ibyo kwishimirwa.

Umuyobozi wa Nyaruguru yasobanuye ko ukurikije aho akarere ka Nyaruguru kavuye ukareba aho kageze ntagushidikanya ko iterambere rizagerwaho.

Yasabye abari aho ko nubwo bakwiye kwishimira aho bageze kuko ari heza, bagomba gukorana umurava kuko urugendo rukiri rurerure. Akomeza kandi avuga ko imihigo ariyo nzira yo kuhagera ku buryo bworoshye.

Jules Habumugisha wabaye uwa kabiri ashimirwa ubwitange yagaragaje
Jules Habumugisha wabaye uwa kabiri ashimirwa ubwitange yagaragaje

Yagize ati “Indangagaciro yo gukorana umurava niyo dukwiye kwimika, mu by’ukuri nubwo ibyo twagezeho uyu munsi tubyishimira urugendo rwo ruracyari rurerure ugereranije n’ibipimo twihaye ko tugomba kugeraho, gusa imbaraga zirahari kuko abaturage bacu ntaho batandukaniye n’abandi.”

Mu kwesa imihigo y’uyu mwaka mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza niwo wabaye uwa mbere, ukaba ariwo wahawe igikombe cy’uyu mwaka.

Mu bafatanyabikorwa, World Vision niyo yahawe igikombe cyo kwesa imihigo nyuma yo kugaragara ko ariyo yahize abandi bose bakorera mu karere ka Nyaruguru basaga 70 n’ubwo atari ko bose bahize, kuko abahize ari 28.

Kigabo Theo Blaise /Nyaruguru

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • bakomeze barusheho kwiteza imbere kandi aka karere gakomeze kese imihigo gakora neza kuko ibi byerekana ko gukorera ku ntego bitanga umusaruro ufatika

Comments are closed.

en_USEnglish