Nyaruguru: Akurikiranyweho guhohotera umucecuru w’imyaka 93
Umugabo witwa Sikubwabo Theogene w’ imyaka 24, wo mu Murenge wa Mata, Akagali ka Rwamiko mu Karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya Polisi yo muri ako Karere aho akurikiranyweho kuba yaratemye umucecuru witwa Nyirarwasa Rosarie w’imyaka 93, akamusigira igikomere mu gahanga.
Polisi muri ako Karere iravuga ko uyu mugabo yaba yarakoresheje umuhoro atema uyu mucecuru amusanze iwe murugo.
Ukekwaho gukora iki cyaha yafashwe tariki ya 17 Kanama nyuma y’uko uwo yatemye ashyikirije ikirego Sitasiyo ya Polisi ya Munini.
Ukurikiranyweho gukora iki cyaha arahakana ibyo aregwa nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.
Polisi ivuga ko ubwo uyu mucecuru yageraga kuri Sitasiyo ya Polisi yari afite igikomere ndetse anavirirana ku gahanga.
Polisi yihutiye kujyana uyu mukecuru ku kigo nderabuzima cya Nyamyumba, ukurikiranyweho gukora icyaha yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Munini aho agicumbikiwe mu gihe iperereza rigikomeje.
Nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyaruguru, Superintendent Eduard Baramba, gusagarira no gukomeretsa uriya mucecuru byaba byaratewe n’ amakimbirane ashingiye ku masambu aba bombi bafitanye dore ko banafitanye isano.
Sup. Baramba yasobanuye ko, Sikubwabo Theogene na Nyirarwasa Rosarie bari baherutse kuburana isambu nyuma uyu mucecuru aza no kuyitsindira, bikaba aribyo byaba byarabaye intandaro ya buriya bugizi bwanabi.
Bwana Rumanzi Isaac, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mata, yasabye abatuye muri uwo murenge kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bashobora kwihanira ahubwo bakihutira gushyikiriza iberego byabo Polisi ndetse nizindi nzego z’ ubutabera zibegereye.
Uyu muyobozi yakomeje avuga kandi ko, ubuyobozi bw’ Umurenge bwafashe ingamba zikomeye zo kurwanya no gukumira bene ibyo byaha kimwe n’ ibindi, akaba yavuze ko zimwe muri izo ngamba zirimo no gukorana na Police n’ abaturage binyuze ahanini mu guhanahana amakuru byihuse kugira ngo abakekwaho gukora ibyaha runaka bafatwe bataragera ku mugambi wabo.
UM– USEKE.RW