Nyaruguru: Abangirijwe imyaka bamaze imyaka 6 bategereje inyishyu!!
*Umuyobozi w’Akarere avuga ko mu minsi 19 bazaba bishyuwe
Mu murenge wa Busanze abaturage bangirijwe imyaka n’indi mitungo hakorwa umuyoboro w’amazi Cyahafi-Busanze bavuga ko imyaka ibaye itandatu bategereje ingurane y’ibyabo byabazwe mbere yo kurandurwa ngo hubakwe uyu muyoboro. Umuyobozi w’Akarere yabwiye Umuseke ko mu gihe kitarenze iminsi 19 aba baturage bazishyurwa.
Iyi miyoboro wakozwe hagamijwe kubegereza amazi meza kuva mu 2007, mu 2010 ngo nibwo babwiwe ko bafunguza za Konti (abatazifite) bakishyurwa amafaranga y’ibyabo byangijwe.
Usibye imyaka yari ihinze hatemwe n’ibice by’amashyamba kugira ngo bacukure imiyoboro yaciye mu tugari twose hamwe dutanu.
Ababariwe kuva babwirwa gufunguza amakonti mu 2010 ngo bategereje ingurane yabo amaso yaheze mu kirere.
Bavuga ko abadafite amakonti basabwe gufunguza Konti mu Umurenge SACCO, ariko ngo kugeza ubu abayobozi bagenda babasaba ibyangombwa bitandukanye birimo n’ibyo babasabye mbere ariko amafaranga bakayategereza bagaheba.
Abaturage baganiriye n’Umuseke kuri iki kibazo harimo abagombaga guhabwa ingurane ingana n’amafaranga ibihumbi icumi kugeza ku bari guhabwa miliyoni ebyiri n’igice.
Francois Habitegeko Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yavuze ko icyo kibazo gishobora kuba cyaratewe n’impinduka zakunze gukorwa mu kigo gishinzwe amazi isuku n’isukura,ariko ngo ubu arizera ko kijyiye gukemurwa.
Habitegeko Francois yabwiye Umuseke yatubwiye ko bakomeje kwandira ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASC) ngo kixhyure abaturage kuko aricyo cyari kibifite mu nshingano nyuma yuko gitandukanijwe n’igishinzwe amashanyarazi.
Ati: “Twakomeje kubandikira ariko kubera ariya mavugururwa yagiye abamo hakazamo ibibazo.”
Yavuze ko aherutse gukorana inama n’abayobozi b’iki kigo bagirana amasezerano y’uko kigiye kwishyura abaturage biterenze ukwezi kwa gatanu kandi ngo arizera ko kizabyubahiriza.
Ati: “mperutse kujyayo mbonana n’ababishinzwe bananyemerera ko amafaranga ahari banayafite ku makonti yabo, atari amafaranga bajya gusaba muri MINECOFIN.
Twafashe imyanzuro yanditse twumvikana ko uku kwezi kwa gatanu nyuma yo gusuzuma amakonti y’abaturage ko akora, kutarenga batishyuye abaturage. Ntabwo birenza uku kwezi kwa gatanu amafaranga batayishyuye.”
Yasabye abaturage bakomeza bakaba bihanganye kuko bitarenga uku kwezi batabonye amafaranga yabo.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
UWAMBIRA AMANOTA NYARUGURU YAGIZE MU KWIHUTISHA SERIVISI (IMIHIGO)????
Comments are closed.