Nyaruguru: Abana b’abakobwa batojwe kwizigama ngo birinde ibishuko
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bashishikarijwe kugira umuco wo kwizigamira ducye babonye mu rwego rwo kwirinda ababashukisha utuntu duto bashingiye ku bukene bwabo bakabasambanya bakabicira ubuzima buzaza.
Bamwe mu bana b’abakobwa bahuguriwe kwizigama mbere, batanze ubuhamya ko ubu bigoye uwariwe wese kubashuka kuko ibyo babashukishaga bakabasambanya ubu bafite ubushobozi bwo kubyigurira babikesha kwizigama.
Umwana wiga mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye yatanze ubuhamya anashimirwa kuba yarabashije kwizigama ahereye ku giceri cy’ijana (100Rwf) ubu akaba amaze kugera ku matungo magufi nk’inkoko, inkwavu ndetse akaba ateganya kugura inka. Avuga ko uwashaka kumushuka ngo amusambanye ubu byamugora.
Usibye kwizigama, aba bana b’abakobwa mu karere ka Nyaruguru banigishwa ubuzima bw’imyororokere, kugira intego kuri buri mwana, kubafasha kugira agatabo ka Bank bifashisha mu kuzigama n’izindi nama zabafasha mu buzima byose bigishwa n’umushinga Plan Rwanda International.
Iyi gahunda yo guhugura abana b’abakobwa b’abangavu ngo imaze gutanga umusaruro ku buryo bugaragara kuko ikibazo cy’inda ziterwa abana bakiri mu mashuri abanza n’ay’isumbuye kumaze kugabanuka ku buryo bugaragara muri Nyaruguru.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wizihirijwe i Kibeho, hahembwe abana b’abakobwa babaye indashyikirwa mu myigire yabo no kuba intangarugero, barimo n’uwiya wahereye ku 100Rwf yizigama ubu akaba ashaka kugura inka ye.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW