Digiqole ad

Nyarugenge: Yafatanywe inoti 14 z’inyiganano n’ibikoresho bizikora

 Nyarugenge: Yafatanywe inoti 14 z’inyiganano n’ibikoresho bizikora

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge iratangaza ko yafatanye Abubakar Juma  inoti nyiganano 12 z’amadorari ya Amerika z’ijana, imwe yazo y’atanu, inoti imwe ya 2000 y’amafaranga y’u Rwanda, n’ibikoresho yifashishaga  mu kuyakora, ari byo: pudere, litiro n’igice bya peterori, uturindantoki tubiri, n’amacupa atatu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Senior Supt. of Police (SSP), Edouard Kayitare, yavuze ko izo noti z’impimbano n’ibyo bikoresho yifashishaga mu kuzikora, byafatiwe mu nzu ya Abubakar mu kagari ka Kivugiza, mu murenge wa Nyamirambo, ku itariki 15 Mata 2015, ahagana saa tatu z’ijoro.

(SSP) Kayitare yagarutse ku ngaruka aya mafaranga mahimbano agira haba ku uyahawe no ku gihugu muri rusange.

Ati:”Umucuruzi cyangwa undi muntu wishyuwe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite, bituma atangira gutera ifaranga ry’Igihugu ikizere.”

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihana umuntu wese, ku bw’uburiganya, wigana uhindura cyangwa wonona amafaranga y’u Rwanda.  Ihanisha uwabigizemo uruhare igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

(SSP) Kayitare yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, harimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, kandi abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Atanga inama y’uko uhawe amafaranga yajya abanza gusuzuma ko ari ayemewe kugira ngo birinde kwakira amakorano. Bakihutira kumenyesha polisi mu gihe bahawe amakorano.

By’umwihariko yakanguriye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini k’itara ry’umuhemba (move) kabafasha gutahura amafranga y’amahimbano.

en_USEnglish